Umuhanzikazi Angelique Niyigena uzwi nka Angelica yashyize hanze “Mwami Wanjye”, indirimbo yizeza abari mu bibazo ko Imana idatererana abayizera.
Umuhanzikazi mushya w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Angelique Niyigena, ubarizwa mu Mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Mwami Wanjye", igamije guhumuriza abantu banyura mu bihe bikomeye no kubibutsa ko kwizera Imana ari yo nzira itanga amahoro n’ibyiringiro.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 26 Nyakanga 2026 kuri YouTube Channel ye, Angelica Official, ikaba iri mu njyana ya gakondo, imwe mu njyana zikomeje kugenda zigaruka cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Angelique yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugukangurira abantu gukomeza kwizera Imana, kabone n’iyo baba bari mu bibazo bikomeye.
Yagize ati: "Dukwiriye kwizera Imana no mu gihe turi mu bibazo, tukayihungiraho kandi tukagira ukwizera kudashidikanya ko izadutabara mu gihe gikwiye.
N’iyo tutasubizwa ako kanya, iduha amahoro tukabasha kunyura muri ibyo bihe dufite ukwizera, cyane cyane iyo twibutse ibyo yadukoreye mbere. Ibyo bidufasha guhora tuyishimira mu byo tunyuramo byose."
Uyu muhanzikazi yavuze ko yahisemo gukoresha injyana ya gakondo kuko yumva ifasha ubutumwa kugera ku mitima y’abantu mu buryo bwimbitse kandi bworoheje.
Yasobanuye ko "Mwami Wanjye" atari indirimbo isanzwe, ahubwo ko ari isengesho ririmo ukwizera, ryandikiwe abantu bafite imitima iremerewe n’ibigeragezo.
Ati: "Ni indirimbo ishobora guhumuriza umuntu uri mu bibazo, ikamwibutsa ko kwizera Imana bitanga amahoro kandi ko idatererana abayisanga. Igihe cyayo kiragera agasubizwa."
Angelique avuga ko umuziki we uzahora ugamije kubaka abantu no kubegereza Imana aho kubashimisha gusa.
Yagaragaje ko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gukomeza urugendo rwe rw’ubuhanzi, akomeza gukora ibihangano bifite ubutumwa bukora ku buzima bw’ababumva.
Ati: "Icyo nteganya ni ugukomeza ubuhanzi, nkomeza gukora indirimbo zirimo ubutumwa bufasha umuntu wese uzumva icyo gihangano."
"Mwami Wanjye" yakozwe mu buryo bw’umwuga, amajwi yayo atunganywa na Jimmy Pro, amashusho atunganywa na Filos Pro, mu gihe amagambo n’ubutumwa byanditswe na Angelique ubwe.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi agaragaza ko umuntu ukwiriye gukomeza gushima Imana mu bihe byose, yaba ari mu byiza cyangwa mu bikomeye, kuko ari Yo itanga imbaraga zo kunyura mu bigeragezo no kubaho mu mahoro.
Nyuma yo kuyishyira hanze, abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kuyakira neza, cyane cyane abishimira uburyo yahuje ubutumwa bwo kwizera n’injyana gakondo, ibintu bituma ubutumwa burushaho kugera ku mutima w’umuntu.
Iyi ndirimbo "Mwami Wanjye" iraboneka kuri YouTube Channel ya Angelica Official. Yirebe nonaha