× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

’Ni Nziza’ ya Niron Buntu yasohotse; The Ben yasabye abakunzi b’umuziki kumushyigikira

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

'Ni Nziza' ya Niron Buntu yasohotse; The Ben yasabye abakunzi b'umuziki kumushyigikira

Nyuma yo gutangaza ko umuramyi Niron Buntu ari mubyara we, umuhanzi The Ben yongeye kugaragaza ko amushyigikiye, asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kwakira neza indirimbo ye nshya yise "Ni Nziza", yamaze gushyirwa hanze.

Iyi ndirimbo yari imaze iminsi itegerejwe n’abakunzi ba Gospel, nyuma y’uko yamamajwe n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse The Ben, abandi barimo AG Promoter, Micky n’ibindi byamamare bakomeje gukora ubukangurambaga bugamije kugeza ubu butumwa mu bantu benshi.

"Ni Nziza" ni indirimbo ishingiye ku butumwa bwo guhimbaza Imana no kugaragaza ineza yayo, yibutsa abantu ko urukundo rw’Imana rudashira kandi ko rukomeza kubana na muntu mu bihe byose.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, Niron Buntu yavuze ko iyi ndirimbo yashibutse mu mutima we wuzuye amashimwe, nyuma yo gutekereza ku byo Imana yakomeje kumukorera.

Yagize ati: "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ukwerekana ineza y’Imana ibinyujije mu rukundo rwayo idukunda kuva kera."

Yakomeje asobanura ko igitekerezo cyo kuyandika kitaturutse ku muntu runaka, ahubwo cyaturutse ku mutima we wari wifuza gusangiza abandi ubutumwa bwo gushima Imana no kuyiringira.

Niron Buntu yavuze kandi ko icyo yifuza kurusha ibindi ari uko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwagera ku bantu benshi, bukabafasha kurushaho kwizera Imana no kuyishimira ku bw’ineza yayo.

Ku bijyanye n’abakunze kugereranya ijwi rye n’iry’umuhanzi Meddy, yavuze ko atabifata nk’ikibazo, kuko intego ye nyamukuru ari ugukorera Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.

The Ben batazira "Igisamagwe" akomeje gushyigikira "Niron Buntu" akaba aherutse gutangaza ko ari mubyara we nk’uko tubicyesha IGIHE.

Kuba The Ben yaragaragaje ku mugaragaro ko Niron Buntu ari umwe mu bo mu muryango we, akanasaba abakunzi b’umuziki kumushyigikira, byatumye iyi ndirimbo irushaho kuvugisha benshi na mbere y’uko isohoka.

Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko ubu bufasha bushobora gufasha Niron Buntu kurushaho kumenyekana no kugera ku bakunzi b’umuziki benshi, harimo n’abari basanzwe badakurikira cyane umuziki wa Gospel.

Umuramyi Niron Buntu yinjiraye mu muziki imbaraga zisasanzwe

Kuri ubu, "Ni Nziza" iraboneka ku muyoboro wa YouTube wa Niron Buntu no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki. Ni indirimbo ihamagarira abantu bose guhimbaza Imana, kuyishimira no gukomeza kuyiringira, bibuka ko ineza yayo idashira.

Mu gihe Niron Buntu akomeje kwagura urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abakunzi ba Gospel bafite amatsiko yo kureba ibindi bihangano ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI NZIZA" YA NIRON BUNTU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.