Mu gihe u Rwanda n’isi yose bari mu minsi yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Olivier Kavutse yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cy’Icyunamo cyo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yacishije kuri Instagram yagize ati:
“Muraho? Nitwa Olivier Kavutse. Ibi bihe Abanyarwanda barimo bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nanjye nifuje gufata mu mugongo abacika ku icumu bagenzi banjye, mbabwira nti: Mukomere, mukomeze mutere imbere, mukomeze mutsinde.
N’abo byaba bitameze neza, nta habi twaba haruta ya majoro y’icuraburindi, nta habi twaba haruta ya migezi twanyuzemo, bya bifunzo twambutse, nta habi hahari haruta inzara twagize muri bya bihe, inda (udukoko), macinya yo mu nkambi, ndavuga ababaye ku Rwabusoro nkanjye, nta habi habi haruta biriya bihe.
Rero, n’aho byaba bigoye, rwose twizere ko ibyiza biri imbere nk’uko bajya bavuga. Hanyuma, ndashishikariza abandi Banyarwanda bagenzi bange… nari nzi ko twize, nari nzi ko isi yize isomo rikomeye ku byatubayeho, ariko muri iyi myaka ishize, cyane cyane nk’imyaka 5 ishize, naje gusanga ingengabitekerezo ikiri mbisi.
Naje gusanga hakiri ibitekerezo bibisi, byo guhembera amacakubiri, byo guhembera ubugome. Rero ndasaba Abanyarwanda bagenzi bange, twese dutahirize umugozi umwe, turwanye…. cyane cyane urubyiruko, abajeune bakiri bato, turwanye ingengabitekerezo, tuyirwanye twivuye inyuma, dukomeze dutere imbere nk’Igihugu.
Dukomeze dufatanye na Leta yacu gukora ibishoboka byose kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe nziza igana aheza, intambwe yo guteza imbere Igihugu cyacu.
Rero, narangiza mvuga nti: Dukomere, urugendo ruracyari rurerure nk’uko mubibona ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko mubibona ku mateleviziyo, ahantu hatandukanye.
Ariko ya Mana yadukuye muri bya bihe, n’ibi bigoye n’ubu iracyahari. Nta coup d’état yabayeho, nta wayikuye ku ntebe, izakomeza ihagararane natwe, kandi yaduhaye umutegetsi mwiza, izakomeza kumuturindira.”
Kwibuka ku nshuro a 32 ni igihe cyo guha agaciro abavukijwe ubuzima, guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukomeza kubaka ubumwe bw’Igihugu cy’u Rwanda. Dukomere, dukomeze kwibuka twiyubaka.