× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

John Singleton ufite ubumuga bwo kutabona yashyize hanze indirimbo yise Ndashima

Category: Rwanda Diaspora  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

John Singleton ufite ubumuga bwo kutabona yashyize hanze indirimbo yise Ndashima

Umuhanzi wihebeye indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, John Singleton Byiringiro ufite ubumuga bwo kutabona, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Ndashima, ikaba ari remix (yasubiwemo).

Uyu muhanzi ubifatanya gucuranga uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze iyi ndirimbo ku wa 9 Nyakanga 2024, ikaba yaratunganyijwe mu majwi na Yannick usanzwe akorera abahanzi benshi b’aba diasporas.

Muri iyi ndirimbo aba ashimira Yesu Kristo wemeye kumwitangira, agatanga ubuzima bwe kugira ngo agure ibyaha bye, we abihanagurweho, hanyuma akamugira umwana mu rugo rwa Se (Imana).

John Singleton ni umwe mu bahanga mu gucuranga Guitar na Piano, kandi afite ijwi ry’umwihariko ari na ryo yakoresheje aririmba iyi ndirimbo bigatuma ikundwa na benshi mu gihe gito imaze isohotse.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo Rukundo, Akagezi na Iyo Utegetse, Ndashima n’izindi nyinshi, yavukiye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yavutse atazi se, akivuka agira ubumuga bwo kutabona. Nyuma gato na nyina wari usigaye yarapfuye, John Byiringiro Singleton ashyirwa mu kigo cyita ku bana b’imfubyi.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize i Gatagara mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, ahigira kuririmba no gucuranga. ari hafi gusoza amashuri yisumbuye ku myaka 12, umuryango w’abagiraneza uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika wamujyaye muri Texas nk’umwana ugomba kwitaho, ari na ho yigiye kaminuza.

John Byiringiro yafashizwe kwiga kaminuza asoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho yize ibijyanye n’Uburezi n’Icyongereza. Ubu ari mu bahanzi beza bamamaza ubutumwa bwiza babikunze.

Kugira ubumuga bwo kutabona ntibibuza John B Singleton kuririmba no gucuranga yamamaza ubutumwa bwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.