× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Arizona: True Promises USA yateguye igitaramo gikomeye yise ’True Worship Live Recording’

Category: Rwanda Diaspora  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Arizona: True Promises USA yateguye igitaramo gikomeye yise 'True Worship Live Recording'

Nyuma y’amezi 11 gusa ritangijwe ku mugaragaro, Ishami rya True Promises Ministries muri Leta Zunze Ubumwe Za America (USA) ryateguye igitaramo gikomeye cyo gufatiramo amashusho y’indirimbo za Album yabo ya mbere.

Iki gitaramo cyiswe "True Worship Live Recording" giteganyijwe kuba tariki ya 14 Nyakanga 2024 muri Phoenix muri Leta ya Arizona, guhera saa Cyenda ubwo hazaba hafatwa indirimbo 11 z’amashusho.

Muri iki gitaramo hazagaragaramo n’abandi baramyi batandukanye nka Frank, Couple Jacques na Kamariza, Gospel Ministry n’itsinda ry’Abayumbe Phoenix. Bishop Dr Wilson Rugira ni we muvugabutumwa muri iki gitaramo.

True Promises USA ni rimwe mu mashami Minisiteri ya True Promises Kigali yatangije mu mpande zitandukanye z’Isi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. True Promises Ministries ifite andi mashami mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Burundi, ndetse na Landon mu Bwongereza.

Kugeza ubu itsinda rya True Promises USA rimaze kugira abanyamuryango 74 bigajemo ingeri zose: Urubyiruko, Abagabo n’abagore baturuka mu Mijyi (States) irenga 6 harimo nka Arizona, Texas, Moine n’izindi. Ibikorwa by’iri tsinda byiganjemo ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana akenshi bikorerwa muri Arizona mu Mujyi wa Phoenix.

Umwe mu bayobozi b’iri shami rya Amerika Jonas Rwumbuguza yashimye Imana ku bwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa muri bo birenze uko babitekerezaga.

Muri iki gitaramo hazagaragaramo n’abandi baramyi batandukanye kandi bakunzwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.