Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026, Korali Rehoboth yakoze igiterane kitazibagirana, aho cyaranzwe n’inyigisho zikora ku mutima, zigaragaza ko Yesu ari we wenyine wahamagaye abantu bose nta kurobanura nk’uko isi ibigenza.
Mu giterane “Ngwino kwa Yesu” cyateguwe na Korali Rehoboth ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyakabanda, Paruwasi ya Nyarugenge, Pastor Rudasingwa Jean Claude, ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR, yagarutse ku buryo Yesu Kristo ahamagara abantu bose, avuga ko mu magambo ye hari ijambo ryihariye abandi bantu badakoresha nk’uko Yesu yarikoresheje.
Pastor Rudasingwa yavuze ko Yesu ari we wenyine, ku bw’amakuru afite, wakoresheje ijambo “mweese” mu guhamagara abantu, cyane cyane mu murongo uzwi wo muri Matayo 11:28 ugira uti: “Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura.”
Yasobanuye ko mu buzima busanzwe abantu batabwira buri wese ko yemerewe kwinjira muri gahunda runaka, kuko akenshi haba hari ibisabwa bitandukanye umuntu agomba kuba yujuje.
Yatanze urugero rw’itangazo ry’akazi, avuga ko ushobora kumva batangiye bavuga ko akazi kaboneka ku bantu bose bujuje ibisabwa, ugatangira kumva ko nawe urimo, ariko uko bakomeza kuvuga ibisabwa ugasanga uri gukurwamo kimwe ku kindi.
Yagize ati: “Nta na rimwe bigeze bavuga mwese. Nyamara batangira ugira ngo urimo, bakomeza ukagenda uvamo.”
Yavuze ko bashobora kuvuga ko ugomba kuba uri Umunyarwanda, ukaba warize amashuri runaka, ukaba utarengeje imyaka runaka, ukamenya kuvuga Icyongereza n’Igifaransa, ukagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ndetse rimwe na rimwe hakongerwaho uburambe cyangwa ibindi bisabwa.
Ati: “Iyo ibyo bisabwa bitangiye kuvugwa, bamwe bahita bavamo. Uwarangije amashuri ariko adafite uburambe na we akagenda, utazi ururimi rumwe muri izo basabye akagenda, n’undi wese utujuje kimwe mu bisabwa akavanwamo.”
Ariko Pastor Rudasingwa yavuze ko kuri Yesu ibintu bitandukanye, kuko we yavuze “MWESE”, kandi ko icyo yasabye abitabira ari ukuba barushye cyangwa baremerewe.
Yagize ati: “Nyamara Yesu ati ‘MWESE.’ Ni we wenyine wavuze ati ‘MWESE.’ Abarushye, abaremerewe, ni byo bisabwa yashyizeho.”
Yakomeje asobanura ko Yesu ahamagara abantu bafite intege nke, ariko iyo abahamagaye ntabasiga muri ubwo buryo. Ahubwo intambwe ya mbere Yesu afata ni ukubaruhura.
Yagize ati: “Yesu ahamagara indushyi ariko ntakoresha indushyi. Abo yahamagaye abanza kubaruhura. Iyo aguhamagaye, intambwe ya mbere iba ukukuruhura. Ntashobora gukoresha indushyi. Ariko ahamagara indushyi.”
Yavuze kandi ko Yesu ahamagara abaswa, ariko ko atabakoresha muri ubwo buswa, ahubwo ko abanza kubigisha.
Ni muri urwo rwego yatanze urugero rw’uburyo yabwiye abayobozi ba Korali Rehoboth kujya bategura amata y’ikivuguto kugira ngo bayasigire abaririmbyi batinze kugera ku myitozo cyangwa mu bikorwa bya Korali.
Yabasabye ko umuririmbyi wakererewe bamwakira neza, bakamubwira ko nubwo yakererewe, kuba yaje ari byiza kurusha kutaza, bakamuha amata y’ikivuguto kugira ngo anywe, hanyuma akomeze umurimo wo kuririmba afite imbaraga.
Yagize ati: “Muge mutegura amata y’ikivuguto, muzimanire umuririmbyi wakererewe. Mumubwire muti ‘Nubwo wakererewe, wagerageje uruta utaje. Hariya hari amata, numara kuyasoma uze uririmbire.’”
Pastor Rudasingwa yavuze ko intego atari ugutoza abantu gukererwa kugira ngo babone icyo kunywa, ahubwo ko ari uburyo bwo kwigisha abantu kugira neza, kwakira abandi no kuvugana neza.
Ati: “Ibyo se byatuma wongera gukererwa kugira ngo winywere amata?”
Yavuze ko kuvuga neza, gutekereza neza no kubwira abantu neza ari ubuntu kandi ko bidakeneye amashuri menshi, ahubwo ko bisaba umutima mwiza.
Yagize ati: “Kuvuga neza, gutekereza neza, kubwira abantu neza, ni ubuntu. Ni umutima mwiza gusa. Ntibisaba amashuri.”
Yakomeje avuga ko umuntu waruhutse na we aba akwiriye kuruhura abandi, aho kubaremereza cyangwa kubatesha umutwe. Ati: “Abantu baruhutse baruhura abandi. Nta bwo batesha abandi umutwe.”
Muri iyo nyigisho, Pastor Rudasingwa yagarutse no ku buzima bwa buri munsi, avuga ko abantu badakwiye gutandukanya amahoro n’ibyo bakeneye mu mibereho yabo. Mu ijambo ry’umugisha yasabiye abari aho, yavuze ko yifuza ko bagira amahoro ari kumwe n’amafaranga.
Yagize ati: “Reka mbasabire umugisha ukurikira: amahoro ari kumwe n’amafaranga. Mbasabiye amahoro ari kumwe n’amafaranga.”
Yahise asaba abantu kuvugisha ukuri, avuga ko nta muntu utifuza kugira amahoro ndetse n’amafaranga amufasha kubaho. Ati: “Muge muvugisha ukuri. Amahoro ari kumwe n’amafaranga nta we utayifuza.”
Yatanze n’urugero rw’umuntu ushobora gusenga Imana ayibwira ibibazo afite, ariko we akibaza niba mu byo asaba harimo no kugira akazi kamufasha kubona amafaranga.
Ati: “Hari umuntu wasenze avuga ati Mana, urebe ibyo nkeneye. Numvise namubwira nti ‘Wabwiye Imana ko ukeneye amahoro n’amafaranga?’ Uwo mwami utwomoza amavuta ahenze, kuki utamusaba akazi?”
Aha ni ho inyigisho yahindutse n’akantu k’urwenya, ariko intego yari ugushishikariza abantu gusaba Imana ibyo bakeneye, ariko na bo bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo no gukora.
Yasoje agaruka ku byo Yesu akorera abantu, avuga ko Imana yaruhuye abantu kandi ko hari abantu Yesu yaruhuye, akabasiga ku buntu kandi akabarinda. Ati: “Imana yaraturuhuye. Abantu Yesu yaruhuye, akabasiga ku buntu, akabarinda, bari hano.”
Muri iyo nyigisho, “MWESE” ni ryo jambo ryagarutsweho cyane: Yesu ahamagara abarushye n’abaremerewe, ariko iyo abahamagaye ntiyongera kubaremereza. Arabaruhura, akabigisha, akabakira kandi akabaha umwanya wo guhinduka.