× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yaririmbaga arira, imodoka zirahagarara: N. Vedaste Christian yahishuye uko ’Uzi Gukunda’ yaje atabiteguye

Category: Amakuru  »  3 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yaririmbaga arira, imodoka zirahagarara: N. Vedaste Christian yahishuye uko 'Uzi Gukunda' yaje atabiteguye

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, N. Vedaste Christian, yahishuye inkuru idasanzwe yihishe inyuma y’indirimbo ye “Uzi Gukunda”, avuga ko yayanditse ari mu marira menshi, kugeza ubwo yisanze hagati muri kaburimbo aririmba, imodoka zitangira kumuvuza amahoni ndetse zimwe zigahagarara.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, N. Vedaste Christian yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo kitaturutse ku nkuru yo gukundana hagati y’umusore n’umukobwa nk’uko bamwe bashobora kubitekereza, ahubwo ko cyaturutse ku bitekerezo yari afite ku nshuti ze n’uburyo abantu bagenda batandukana mu buzima.

Yasobanuye ko ubwo yari mu nzira agenda n’amaguru, ari wenyine, yatangiye gutekereza ku nshuti ze ataherukaga. Yibutse izo yaba yararakariye, izo yaba yaranze ndetse n’izamwanze, bituma yibaza impamvu abantu bahuza ubuzima ariko bakagera aho batandukana, rimwe na rimwe ntibamenye neza icyabiteye.

Ati: “Nsanga hari ukuntu abantu bagenda bava mu buzima bwanjye mu buryo busa n’ubudasobanutse. Ntangira kumva mbabaye, nibaza ukuntu ntakaza abantu ngo bandakaje cyangwa nabo bakandeka ngo nabarakaje, kandi twese twahujwe n’ubuzima, sinabaguze, sinabapfiriye, sinanabakoye.”

Mu gihe yari muri ibyo bitekerezo, yagerageje kureba urugero rwa Yesu Kristo, atekereza ku rukundo yamukunze, ikiguzi yatanze kugira ngo acungure abantu ndetse n’uburyo akomeza kubababarira nubwo bakora amakosa menshi.

Yasanze abantu bakwiye kwigira kuri urwo rukundo, kuko akenshi urukundo bagaragarizanya rutuzuye. Icyo gihe ni bwo yumvise amagambo n’injyana by’indirimbo bimujemo, ahita afata telefoni atangira kuyiririmba kugira ngo atabura igitekerezo.

Ibyakurikiyeho byabaye nk’ibintu byamurenze. Yisanze hagati muri kaburimbo, telefoni ayegereje umunwa, aririmba kandi amarira menshi amuzenga mu maso. Imodoka zatangiye kuvuza amahoni, zimwe zirahagarara kuko yari yibereye mu bitekerezo bye atitaye ku byaberaga hafi ye.

Ati: “Nahise ninjira ahantu mu nzu aho nakoreraga nari ngeze hafi yaho, nuko ndihanagura ndiyumanganya, si jye wahera!”

Yasobanuye impamvu “Uzi Gukunda” atari indirimbo y’abakomeretse mu rukundo

Nubwo hari abantu bahuza iyi ndirimbo n’ibikomere bagiye bagirira mu rukundo, N. Vedaste Christian yavuze ko atari yo nkomoko yayo.

Yavuze ko nta kibazo afite ku bayumva bakayifashisha mu gukira ibikomere no kongera kugira imbaraga, ariko ko ubutumwa bwayo bwibanda ku rukundo nyakuri umuntu akwiye kwigira kuri Kristo.

Yagize ati: “Nagize umugisha urukundo rurampira, umukobwa nakunze namutegereje imyaka irindwi, birangora cyane ariko birangira Imana imumpaye.”

Indirimbo yamufunguriye amarembo y’imigisha

N. Vedaste Christian yavuze ko “Uzi Gukunda” itarasoza kumubera umugisha, ahubwo ko yumva ari bwo urugendo rwayo rugikomeza.

Ni indirimbo ya mbere yakoze ubwo yari agarutse mu muziki nk’umuhanzi wigenga (Soliste), nyuma y’igihe yari amaze ataririmba. Yavuze ko yayisangije abantu kuri WhatsApp gusa, kuko icyo gihe atari azi gukoresha izindi mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube.

Icyamutangaje kurushaho ni ubuhamya yagiye abona bw’abantu yafashije mu buryo butandukanye. Hari abamubwiye ko yabafashije kugarukira Yesu bari hafi yo kwiyahura, abandi ikabafasha kwiyunga ndetse n’abandi ikabakomeza mu bihe bikomeye.

Yavuze ko izo ngaruka ari zo aha agaciro kurusha ibindi byose iyi ndirimbo yamugejejeho. Yanamubereye ikimenyetso cy’uko koko yaremewe kuramya Imana

Ati: “Abantu barayikunze cyane. Bituma hafunguka amarembo y’umugisha agiye atandukanye kandi uko nkomeza gukora yo n’izindi ngenda nkora zikomeza kuba umugisha ukomeye haba mu ivugabutumwa ndetse no mu buzima busanzwe.”

Yiyemeje gukomeza umuziki nubwo hari imbogamizi

Umwe mu baramyi bakeyeye amaboko meza yo kubaramira

Uyu muhanzi yavuze ko kugaruka mu muziki bitamubereye urugendo rworoshye, kuko yahuye n’ibyiza n’imbogamizi.

Nubwo atari umuntu wamenyekanye cyane nk’uko bamwe mu bahanzi bifuza, ashimangira ko indirimbo ze zakoze umurimo ukomeye mu buzima bw’abantu benshi, baba abo azi n’abo atazi.

Yavuze ko kimwe mu by’ingenzi yigiye muri uru rugendo ari uko Imana ishobora gukoresha umuntu wumva nta bushobozi buhagije afite, ikamunyuzaho ibintu bikomeye.

Ati: “Imana ikoresha ubusabusa ikubaka ibintu bihambaye kabone n’ubwo uwo ibikorera yaba atabishyikira. Icy’ingenzi ni ukumenya icyo waremewe akaba ari cyo ukora kandi ukegera Imana cyane kugira ngo ikuyobore uko ugikora mu buryo ishaka, atari ubwo wowe ushaka.”

Kuri ubu, N. Vedaste Christian avuga ko yiyemeje gukomeza kuririmba kuko amaze gusobanukirwa ko ari umwe mu mirimo y’ingenzi yaremewe.

Amaraso ye ni umuziki

Icyakora, agaragaza ko ubushobozi bw’amafaranga bukiri imbogamizi ku bahanzi benshi bo muri Afurika, kuko akenshi bubabuza gukora ibihangano biri ku rwego rwiza bifuzaga. Nubwo bimeze bityo, avuga ko akomeje guhangana n’izo mbogamizi uko Imana imucira inzira, anashimira abantu bamufata mu mugongo.

Yasabye abakunda ibihangano bye gukomeza kumuba hafi, kumugira inama, kumusengera no kumutera inkunga mu buryo butandukanye, anabasezeranya ko azakomeza kubagezaho indirimbo n’ibitaramo mu bihe biri imbere.

Umwe mu baramyi bafite inganzo y’umuzi ndetse n’umuziki Vedaste.N. Christian

Ku bwe, umuziki si ukumenyekana gusa, ahubwo ni uburyo Imana ishobora kunyuramo igakora ku mitima y’abantu, ikabasubiza icyizere ndetse ikabagarura kuri Yo.

Kandi “Uzi Gukunda” ni imwe mu ndirimbo zamweretse ko ubutumwa bumwe bushobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UZI GUKUNDA" YARIRIMBWE LIVE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana imukomeze Kandi twifatanije nawe mu murimo mwiza wo kwamamaza ubutumwa bwa yesu Kristo

Cyanditswe na: Olivia  »   Kuwa 04/11/2026 16:00