Mu gihe umuhanzikazi Ishimwe Vestine ari mu nzira z’amategeko zo gutandukana n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo, abantu bose bamuvuzeho bararya bagahaga, bagasagura kandi bagatangiza imishinga.
Inkuru ze zahindutse isoko y’amafaranga ku bantu bazivugaho. Kuva amakuru ya gatanya yabo yajya ahagaragara, Vestine yakomeje kuvugwa mu nkuru z’ibinyamakuru, ibiganiro bya YouTube n’ibindi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bituma hibazwa niba izina rye riri gufasha bamwe mu Banyarwanda kubona amafaranga, bakiteza imbere ndetse bakagaburira imiryango yabo.
Iri ni isesengura rishingiye ku buryo urubuga rwa YouTube n’ibitangazamakuru bikora, ku mibare y’abareba ibivugwa kuri Vestine, no ku kuba inkuru za Vestine zikomeje gukurura abantu. Nta bwo ari uko hari imibare yuzuye y’amafaranga buri wese yinjije yamaze kuboneka, kuko ayo mafaranga ashingira ku makuru atagaragara ku mugaragaro.
Vestine yabaye isoko y’ibiganiro n’inkuru zikurura abantu
Ku wa 14 Nzeri 2026, amakuru y’uko Ishimwe Vestine yatangiye inzira yo gusaba gatanya n’umugabo we yakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye. Icyo gihe, urubanza rwabo rwari rwatangiye gukurikiranwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Amakuru y’uru rubanza yakurikiwe n’ibiganiro byinshi byasesenguraga ibyari byabaye, amateka y’urushako rwabo n’ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’uyu muhanzikazi.
Iyo urebye uburyo inkuru nk’iyi ikwirakwira, ubona ko itaguma mu kinyamakuru kimwe cyangwa kuri konti imwe ya Instagram, X cyangwa Facebook na TikTok.
Umwe ayandika nk’inkuru y’amakuru, undi akayisesengura muri video, undi agashyiraho ikiganiro cy’isaha cyangwa irenga kuri YouTube, mu gihe abandi bashobora gukora ibiganiro bigufi basubiramo ibivugwa cyangwa batanga ibitekerezo byabo.
Buri muntu agerageza kugeza ku bakurikirana konti ye amakuru cyangwa igitekerezo gishobora kubakurura. Iyo abantu benshi bashishikajwe n’inkuru imwe, abayikora babona umubare munini w’abareba amashusho yabo, abasoma inkuru zabo cyangwa abasura imbuga zabo.
Ibyo bishobora guhinduka amahirwe yo kwinjiza amafaranga ku bafite uburyo bwo kwinjiza binyuze kuri izi mbuga nkoranyambaga, kubona ubufatanye n’abamamaza ibicuruzwa cyangwa gukoresha izindi nzira zo gucuruza ibikorerwa kuri internet, kuko abavuga kuri Vestine banyuzamo bakanamamariza ibigo bakorera.
Abakora ibiganiro bya YouTube bashobora kwinjiza angahe?
Kugira ngo dusobanukirwe uburyo inkuru za Vestine zishobora kuba isoko y’amafaranga ku bazikora, reka dufate imibare y’igereranya. YouTube ntiyishyura buri muntu igiciro kimwe kuri buri bantu 1.000 barebye amashusho.
Amafaranga nyir’umuyoboro asigarana, azwi nka RPM, aterwa n’aho abareba batuye, ubwoko bw’amashusho, amatangazo yerekanwe n’izindi mpamvu. Bityo, imibare ikurikira ni urugero rw’amafaranga ashoboka, si amafaranga yemejwe ko umuyoboro runaka winjije.
Dufate ko umuyoboro wa YouTube wemerewe kwinjiza amafaranga, ukora ibiganiro birebire ku nkuru za Vestine, kandi ukinjiza hagati ya $0.50 na $2 kuri views 1.000. Ubwo ni hagati y’igice cy’idorali kugera kuri abiri, ayo akaba yagera muri 3.000 RWF.
Iyo video ibonye views 1.000, nyir’umuyoboro aba ashobora kwinjiza hagati ya $0.50 na $2. Iyo ibonye views 10.000, yaba hagati ya $5 na $20. Iyo igeze kuri views 100.000, aba hagati ya $50 na $200. Naho iyo igeze kuri views 200.000, aba hagati ya $100 na $400. Iyo igeze kuri views 500.000, amafaranga ashobora kuba hagati ya $250 na $1.000, hakurikijwe cya gipimo cy’igereranya.
Kandi niba wenda idolari rimwe riri ku 1. 500FRW, munsi yayo gato cyangwa arengaho gato, birumvikana ko umuntu wagize views zirenga ibihumbi icumi aba yinjije akayabo.
Ni urugero rugaragaza ko iyo video igeze ku bantu benshi, amafaranga ashobora kwiyongera. Ariko iyo umuyoboro utaremererwa kwinjiza amafaranga, cyangwa amashusho ntabyare amafaranga y’amatangazo, views zayo ntizihita zivamo ayo mafaranga, ariko na bwo bitanga inzira yo kuzuza ibisabwa vuba.
Ikindi gikomeye ni uko ibiganiro birebire bishobora kugira amahirwe yo gushyirwamo amatangazo menshi kurusha amashusho magufi, bitewe n’uburyo byakozwe n’amategeko ya YouTube.
Iyo umuntu akoze ikiganiro cy’isaha cyangwa irenga kivuga kuri Vestine, kikabona views 100.000 cyangwa 200.000, aba ashobora kubona amafaranga avuye ku matangazo yerekanwe kuri iyo video, ku buryo yakwisanga anageze mu bihumbi magana atatu by’amanyarwanda, kuri video imwe.
Iyo akoze n’ibindi biganiro kuri iyo nkuru, buri kimwe kikabona abakireba, amafaranga ariyongera.
Tekereza ku miyoboro 10 ya YouTube, buri umwe ugakora ikiganiro kivuga kuri Vestine kikabona views 100.000. Iyo tubiteranyije, biba views miliyoni imwe. Dukoresheje cya gipimo cy’igereranya cya $0.50 kugeza kuri $2 kuri views 1.000, amafaranga yose ashobora kuba hagati ya $500 na $2.000, mu manyarwanda akaba yarenga ibihumbi magana arindwi kugera kuri miriyoni eshatu.
Ibi ntibivuze ko umuyoboro umwe winjiza ayo mafaranga yose, ahubwo ni urugero rw’uko amafaranga ashobora guteranywa n’abantu benshi bakoze ibikorerwa kuri internet ku nkuru imwe. Iyo buri muyoboro ukoze ibiganiro byinshi, umubare wa views wiyongera kurushaho.
Ni muri ubwo buryo inkuru imwe ishobora kuba isoko y’amahirwe ku banyamakuru, abakora ibiganiro n’abandi bashaka kwinjiza amafaranga kuri YouTube.
Hari n’inyungu itagarukira ku mafaranga ava ku matangazo. Iyo umuntu akoze ikiganiro kuri Vestine kikamuhesha views nyinshi, ashobora kunguka abandi biyandikisha ku muyoboro we (subscribers) cyangwa abakurikira konti ye (followers).
Abo bantu bashya bashobora kuzajya bareba n’izindi video azashyiraho, bagasoma inkuru ze cyangwa bakamufasha kugera ku bantu benshi.
Ibinyamakuru na byo bishobora kwinjiza amafaranga
Ku binyamakuru byo kuri internet, uburyo bwo kubara buratandukanye. Urubuga rushobora kubona amafaranga binyuze ku matangazo rwereka abasomyi, bitewe n’umubare w’abasuye urwo rubuga n’igipimo rwishyurwaho.
Dufate urugero rw’ikinyamakuru gifite inkuru ya Vestine yasuwe n’abantu 100.000. Niba, mu rwego rwo kugereranya gusa, urwo rubuga rwabona $0.50 kugeza kuri $3 kuri buri paji 1.000 yasuwe, inkuru ishobora kubyara hagati ya $50 na $300, akaba hagati y’ibihumbi mirongo irindwi na bitanu, na magana ane na mirongo itanu mu manyarwanda.
Iyo yasuwe n’abantu 200.000, urugero rwaba hagati ya $100 na $600. Ibi ni imibare y’igereranya, si igipimo cyemejwe ku binyamakuru byo mu Rwanda; amafaranga nyayo ashobora kuba make cyangwa menshi, kandi ntabwo buri musomyi aba abonye itangazo.
Iyo ikinyamakuru gisohoye inkuru nyinshi kuri Vestine, abantu bakazisura, zishobora kongera urujya n’uruza ku rubuga. Ibyo bishobora no gutuma abasomyi basura izindi nkuru zacyo. Bityo, izina rye rishobora gufasha ikinyamakuru gukomeza gukurura abasomyi, nubwo amafaranga nyayo yinjijwe atamenyekana hatabonetse imibare yacyo bwite.
Indirimbo za AI zikoresha izina rya Vestine na zo zikwiriye kwitabwaho
Hari n’abantu bakora indirimbo cyangwa amashusho bakoresheje ubwenge buhangano (AI), bagashyiraho izina rya Vestine cyangwa umutwe utuma abantu bakeka ko ari we wabikoze, kandi amashusho bakifashisha isura ye.
Iyo amashusho nk’ayo abonye views ibihumbi magana, aba yerekana ko izina rye rishobora gukurura abareba ibiri ku mbuga. Hari abamwitirira indirimbo za AI, views zikagera mu bihumbi magana.
Ese Vestine agaburira Abanyarwanda?
Kuvuga ko Vestine ashobora kuba yarabaye isoko y’amafaranga ku bantu benshi, ni uko izina rye n’ibimuvugwaho bishobora kuba intandaro y’ibikorwa byinjiza amafaranga ku bandi.
Umuntu ukora ibiganiro kuri YouTube ashobora kubona amafaranga kuri video ivuga kuri Vestine. Umunyamakuru ashobora gukora inkuru igasurwa n’abasomyi benshi. Umuntu ukora amashusho magufi ashobora kongera umubare w’abamukurikira.
Undi ashobora kubona amahirwe yo kwamamaza ibicuruzwa cyangwa serivisi kubera ko konti ye igeze ku bantu benshi. Iyo ayo mahirwe abayeho, afasha bamwe kwishyura ibyo bakenera, kuzigama cyangwa gushora mu bindi bikorwa.
Ibyabaye ku nkuru za Vestine bigaragaza uburyo izina ry’umuhanzi rishobora kurenga umuziki we rikaba n’isoko y’ibindi bikorwa byo kuri internet.
Iyo abantu benshi bashaka amakuru kuri we, abatangaza amakuru, abakora ibiganiro bya YouTube n’abandi bakora ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, baba bashobora kubona amahirwe yo kugera ku bantu benshi no kwinjiza amafaranga, bitewe n’uburyo bakora n’uko ibikorwa byabo byemererwa gucuruzwa.