Abahanzikazi Vestine na Dorcas bagiye gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mujyi wa Vancouver, muri Canada, aho batumiwe na Pastor Muzigura M. Jackson, washinze akaba n’umushumba mukuru wa Revival City International
Iki gitaramo cyiswe “Vancouver Worship Encounter”, giteganyijwe ku wa 12 Nzeri 2026, kuva saa 11:00 z’umugoroba kugeza saa 5:00 za mu gitondo, kuri 5588 188 St, Surrey, BC. Itike yo kwinjira iri ku madolari 40.
Vestine na Dorcas ni bamwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel, aho bafite indirimbo zakunzwe n’abakunzi babo zirimo “Yebo,” “Emmanuel,” “Usisite,” “Ibuye,” “Isaha,” “Nahawe Ijambo,” “Adonai”, ndetse n’indirimbo yabo nshya yitwa “Itabaza.”
Muri iki gitaramo kandi bazifatanya na Pastor Jackson Mugisha, watumiwe nk’umushyitsi wihariye.
Mu butumwa Vestine na Dorcas batangaje kuri Instagram, bavuze ko biteguye kuba bari i Vancouver kugira ngo bafatanye n’abazitabira kuramya Imana.
Bagize bati: “Vancouver, mutegure imitima yanyu, tuje kuramya. Yesu ahabwe icyubahiro, imitima ihinduke kandi kuhaba kwe kutwuzure.”
Iki gitaramo kije mu gihe Vestine na Dorcas basanzwe babarizwa muri iki gihugu cya Canada.
Pastor Muzigura M. Jackson wabatumiye, ni we washinze akaba n’umushumba mukuru wa Revival City International
Vestine na Dorcas biteguye gutaramira i Vancouver muri Canada