Vanessa yavuze ko kwemera Producer Musinga nk’uwo bazabana ubuziraherezo ari cyo cyemezo cyiza kurusha ibindi yafashe mu buzima
Umutoniwase Vanessa, umugore wa Producer Musinga Rwanda, umwe mu bafata amashusho n’amafoto bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yagaragaje urukundo afitiye umugabo we, avuga ko icyemezo cyo kwemera ko babana ubuziraherezo ari kimwe mu byemezo byiza kandi by’ubwenge kurusha ibindi yafashe mu buzima bwe.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Vanessa yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba urugendo rwabo, asanga kwemera Musinga nk’umugabo we ari icyemezo atigeze yicuza.
Yagize ati: "Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ko kwemera ko uba umufatanyabikorwa wanjye w’ubuzima bwose ari kimwe mu byemezo by’ubwenge kurusha ibindi nigeze mfata."
Yakomeje agaragaza uruhare umugabo we yagize mu buzima bwe, avuga ko yamubereye isoko y’amahoro, imbaraga ndetse n’urukundo rutuma yumva ari mu rugo nyarwo.
Ati: "Wanzaniye amahoro ahari huzuye impungenge, umpaye imbaraga aho nari mfite intege nke, kandi umpaye urukundo rutuma numva ndi mu rugo. Buri munsi tubana unyereka ko nahisemo umuntu ukwiriye kugendana nanjye muri uru rugendo rw’ubuzima."
Vanessa yanashimiye umugabo we uburyo akunda umuryango we, akamushyigikira mu nzozi ze ndetse agahindura n’ibihe bisanzwe bikagira umwihariko.
Yagize ati: "Warakoze kuba unkunda ubigambiriye, ugashyigikira inzozi zanjye kandi ugatuma n’ibihe bisanzwe birushaho kuba byiza. Ntabwo ngukunda kubera uwo uri we gusa, ahubwo nishimira umugabo, umufasha n’umubyeyi ukomeje kuba we."
Yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko ahora ashimira Imana kuba yarahuje inzira zabo, ndetse ko atazigera yicuza icyemezo yafashe cyo kwemera kubana na Musinga.
Ati: "Nzahora nshimira Imana kuba yarahuje inzira zacu, kandi nzahora nishimira ko navuze nti ’Yego’ ku rukundo rwacu. Ndagukunda."
Producer Musinga Rwanda ni umwe mu bafata amashusho n’amafoto bafite izina rikomeye mu Rwanda, by’umwihariko mu muziki wa Gospel. Yakoze amashusho y’indirimbo n’ibikorwa by’abahanzi n’abaramyi batandukanye, akaba azwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho n’amafoto yifashishije ibikoresho bigezweho.
Ni murumuna w’umuramyi Papi Clever, umwe mu bagize itsinda rya Papi Clever & Dorcas, ibintu bituma umuryango wabo ugira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Ku rundi ruhande, Umutoniwase Vanessa ni umunyamideli akaba n’Umuyobozi Mukuru (CEO) w’inzu y’imideli yashinze.
We na Musinga bakomeye mu kwizera, ndetse mu mwaka ushize bishimiwe n’abatari bake nyuma yo kwibaruka imfura yabo.
Vanessa wa Producer Musinga yamuteye imitoma iryoshye yemeza ko iyo ataba we atari kuba umugore