× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uzayisenga Jeremie yashyize hanze “Nahimbazwe”, avuga ko azaririmba kugeza ku mwuka wa nyuma

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Uzayisenga Jeremie yashyize hanze “Nahimbazwe”, avuga ko azaririmba kugeza ku mwuka wa nyuma

Umuhanzi Uzayisenga Jeremie uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nahimbazwe”, ayitura Imana nk’ishimwe ku bw’ibikorwa byayo n’ubuzima yahaye abantu.

Uzayisenga yatangiye gukora umuziki mu 2019, ubwo yakoraga amajwi y’indirimbo ye ya mbere. Ubu amaze gukora indirimbo 10, esheshatu muri zo zikaba zarakorewe amashusho. Mu zo amaze kumenyekanisha harimo “Umucyo Wanjye”, “Umuragwa”, “Mana Tabara”, “Hanagura” na “Hembura”, mbere yo gusohora “Nahimbazwe”.

“Nahimbazwe” ivuga ku gukomera kw’Imana

Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye kuri Zaburi 34:2, bugamije kwibutsa abantu ko Imana ikwiye gushimwa ku bw’imirimo myinshi ikorera abayizera.

Ati: “Ni indirimbo yo gushima Imana ku bw’imirimo myinshi idukorera ndetse n’ibyinshi Imana igenda idukiza. Bigaragaza ko nta wundi wo gushimwa hatabanje Imana, kuko ari yo yaduhaye n’umwuka duhumeka.”

Uzayisenga asobanura ko nubwo abantu bashobora kugirira abandi ibyiza, Imana ari yo soko y’ubuzima kandi ikwiye guhabwa icyubahiro, cyane cyane binyuze muri Yesu Kristo.

Ni umwe mu batoza b’amakorali b’abahanga

Uretse kuba umuhanzi, Uzayisenga ni umutoza wa Chorale Baraka yo mu Itorero rya Mubuga, Paruwasi ya Gicumbi. Afite kandi mu nshingano gutoza Chorale Integuza yo mu Itorero rya Yaramba, Paruwasi ya Gicumbi.

Mbere yaho yatoje Chorale Umucyoyo muri Paruwasi ya Butaro mu Karere ka Burera, ndetse afasha Chorale Siloam yo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo.

Muri uyu mwaka, Chorale Baraka yagiye mu bikorwa by’ivugabutumwa birimo urugendo rw’umugisha bakoreye mu Gatenga ,muri Paruasse Nyarugenge ndetse na Rwarutabura.

Ku rukundo, avuga ko umwizera adakwiye kurambagiza umupagani

Uzayisenga avuga ko urukundo hagati y’umukristo n’umupagani rudakwiyw. Avuga ko umusore w’Umukristo akwiye kwirinda kurambagiza umukobwa w’umupagani kuko bishobora kugira ingaruka ku muhamagaro we.

Ati: “Nta musore ukijijwe ukwiriye kurambagiza umukobwa w’umupagani.”

Yifashisha urugero rwa Aburahamu wasabye Isaka kujya gushaka umugore i Padanaramu, aho guhitamo mu bakobwa b’Abanyakanani.

“Kuririmba ni mpaka ku mwuka wanyuma”

Uzayisenga avuga ko umuziki ari umuhamagaro uri muri we imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza.

Ku bakunzi be bifuza ko yabategurira igitaramo mu minsi iri imbere. Yavuze ko ubu Ari kugisuzumana ubushishozi hakarebwa niba bizashoboka.

Ati: “Nabyo byaba ari umugisha.”

Uyu muhanzi avuga ko akomeje gushyira imbaraga mu muziki n’umurimo wo gutoza amakorali, agamije kugeza ku bantu ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murahoneza uyumuhanzi ndamuzi cyn ni umuhanga mugutoza indirimbo kurwajye ruhande numva namushigikira mubikorwabye murakoze

Cyanditswe na: nshimiyimana felix  »   Kuwa 05/10/2026 09:33

Igitekerezo cyange nuko dukwiriye gushyigikira umihamagaro we kuko bizarushaho guhembura benshi banakizwe binyuze muri we mu mpande zose zisi. Murakoze cyane

Cyanditswe na: Tungandame Marie Sybylle Aliane   »   Kuwa 05/10/2026 04:02

imana niyo buhungiro bwacu nigihome kidukingira Kandi iri muruhande rwacu ntaho umubisha yava komeza gushiramo imbaraga Kandi uyoborwe na mwuka cyane izakugabiza nibindi bihugu ubihindure

Cyanditswe na: maniranzi joas  »   Kuwa 04/10/2026 18:40

Kbx turagushyigikiye big paa knd imana nayo ibirimo

Cyanditswe na: baraka imananimwe   »   Kuwa 04/10/2026 18:24

Nakomerezaho turabona imbereye ariheza Kandi tumuri inyuma 1gutoza choir bisabiki?
2Nkumusanzu yaca choir nko kukwezi waba unganiki?

Cyanditswe na: Nkundimana Anastase Adepr Gaseke  »   Kuwa 04/10/2026 18:03