× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uyu mwaka ubaye uwa nyuma mu buzima bwawe ni iki wazawibukirwaho?

Category: Opinion  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uyu mwaka ubaye uwa nyuma mu buzima bwawe ni iki wazawibukirwaho?

Hari ikibazo umuntu ashobora gusoma akumva giteye ubwoba, ariko yaba agitekerejeho neza agasanga gishobora kuba kimwe mu byamuhindurira ubuzima! Uyu mwaka ari wo wa nyuma mu buzima bwawe, ni iki wavuga ko uzibukirwaho wawukozemo?.

Iki ntabwo ari ikibazo kigamije gutera umuntu ubwoba cyangwa kumwibutsa ko agiye gupfa. Ahubwo ni ikibazo gishobora gutuma umuntu yibaza icyo ubuzima bwe busobanuye, ibyo amaze gukora, ibyo yasize atarakoze n’icyo yifuza ko abandi bazamwibukiraho.

Ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakur Pub Med muri Nyakanga 2026, bwakorewe ku barwayi 45 bari mu bigo byita ku bantu bari ku iherezo ry’ubuzima mu gihugu cya Pologne, bwerekanye ko mu byo abo bantu batekerezagaho cyane harimo imibanire n’abandi, imyumvire yabo ku buzima, ndetse n’agaciro bahaga ubuzima n’umubiri.

Abashakashatsi bagaragaje kandi ko gushimira no kwishimira ibyo umuntu yakoze byari bifitanye isano n’imyumvire myiza ku buzima no kunyurwa na bwo.

Ibi kandi bihura n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa ku buryo abantu bareba ubuzima bwabo iyo begereje iherezo ryabwo.

Ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe raporo z’abaforomo 124 bakora mu kwita ku barwayi bari hafi y’urupfu bwagaragaje ko mu bitekerezo bikunze kugaruka harimo kwita ku bakunzi babo, kwicuza, gushimira, kwemera n’umwuka, umurage umuntu asiga ndetse no kwemera cyangwa kutemera urupfu. Abaforomo bavuze ko abarwayi bakunze kwita cyane ku bo basize kurusha gutekereza ku rupfu rwabo gusa.

Umwanditsi Bronnie Ware, wakoraga mu kwita ku barwayi bari mu byumweru bya nyuma by’ubuzima bwabo, na we yavuze ko mu byo abo bantu bamubwiraga harimo kwicuza kuba batarabayeho ubuzima bifuzaga, kuba barakoresheje igihe kinini mu kazi, kuba bataragaragaje uko biyumva, kuba bararetse ubucuti n’inshuti bugacika ndetse no kuba batararetse ngo bishime.

Ibi ni ibyo Ware yanditse ashingiye ku bunararibonye bwe mu kazi ko kwita ku bari hafi y’urupfu, ntabwo ari ubushakashatsi bwa siyansi bwakozwe ku bantu bose bari hafi gupfa. (Bronnie Ware)

Ni ho ikibazo cyacu gihera: Niba koko uyu mwaka ari wo wa nyuma mu buzima bwawe, ni iki wifuza ko uzibukirwaho wawukozemo?

Ese ni amafaranga waba warinjije? Ese ni inzu waba warubatse? Ese ni imodoka waba waraguze? Ese ni izina waba waragize? Cyangwa ni umuntu wafashije mu gihe abandi bari bamutereranye?

Ni umwana waba warareze neza? Ni umuryango waba warasubije hamwe wasenyutse? Ni impano waba warakoresheje ukorera Imana? Ni umurimo wo kurokora ubugingo waba waratangije? Ni umuntu waba warasabye imbabazi? Cyangwa ni umuntu waba warababariye?

Hari igihe umuntu aba ahugiye mu gushaka byinshi ku buryo atabona umwanya wo kwibaza icyo ibyo byose bizasiga. Ariko iyo umuntu yibajije ati “Niba uyu ari wo mwaka wanjye wa nyuma, ni iki nifuza ko abantu bazavuga ko nakoze?”, ikibazo gihindura uburyo afata igihe afite imbere ye.

Ubushakashatsi bwo mu bijyanye no kwita ku barwayi bari ku iherezo ry’ubuzima na bwo bugaragaza ko ibisobanuro by’ubuzima, imibanire n’abandi, ibyiringiro ndetse n’umurage umuntu asiga ari ibintu bifite umwanya ukomeye mu bitekerezo by’abantu bari hafi y’urupfu.

Ubushakashatsi ku bantu 56 bwasesenguye ibiganiro byibanda ku buzima bwabo n’umurage basiga, maze bugaragaza ko ibyerekeye umubano n’abandi, ibintu umuntu yicuza, ibintu atarangije ndetse n’umurage asiga bigaruka muri ibyo biganiro.

Niyo mpamvu iki kibazo kidakwiriye gusubirizwa mu mutima gusa ngo “nanjye nzabitekerezaho umunsi umwe.” Ahubwo ushobora kugifata nk’indorerwamo ireba ubuzima bwawe uyu munsi. Niba hari ikintu wifuza ko kizaba ari cyo uzibukirwaho, ni iki kikubuza gutangira kugikora ubu? Kuki utakwigisha abandi ku byiringo Imana yaduhaye?

Kuko hari itandukaniro rinini hagati yo kuvuga ngo “umunsi umwe nzabikora” no gutangira uyu munsi. Kandi iyo umuntu atangiye kureba ubuzima bwe nk’ubufite igihe gito, aba ashobora gutangira gusobanukirwa icyo agomba guha umwanya kurusha ibindi.

Ushobora kuba utazi igihe ubuzima bwawe buzarangirira. Nta muntu ushobora kubimenya neza. Ariko ushobora kumenya icyo ushaka ko ubuzima bwawe buzasiga. Niba uyu mwaka ari wo wa nyuma mu buzima bwawe, ejo abantu bazakwibuka bazavuga iki?

Niba igisubizo cyawe ari ikintu wumva ko gikomeye, ikibazo gikurikiraho ni kimwe gusa: kuki utagitangira uyu munsi?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.