"Apostle Gitwaza ni umukozi w’Imana w’ukuri, ni ukuri cyane!. Njyewe numvishe umuntu amuvuga nabi, yabona indi sura yanjye. Uwazampa amahirwe yo guhura na Apotre Gitwaza, n’iyo namukora mu ntoki gusa, Imana yashaka igasezerera njyewe umwana wayo".
Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi ukora umuziki wa Gospel, akaba n’Umukristo utuye mu Rwanda muri Afrika, yatangaje ko afite icyifuzo gikomeye cyo kuzahura imbona nkubone na Apostle Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi.
Uyu muhanzikazi wadusabye kutavuga amazina ye ariko tugatambutsa icyifuzo cye, avuga ko afata Apostle Dr. Gitwaza nk’umukozi w’Imana w’ukuri kandi ko inyigisho ze n’umurimo we byagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwizera.
Uyu muhanzikazi avuga ko gukunda Apostle Gitwaza atabishingira gusa ku kuba ari umubwirizabutumwa uzwi, ahubwo ko bishingiye ku byo yagiye yumva mu nyigisho ze no ku byo avuga ko yagiye abona mu buzima bwe nyuma yo gukurikira gahunda z’amasengesho n’inyigisho ze.
Mu butumwa bwe yasangije Paradise.rw, yagaragaje amarangamutima menshi, aho yavuze ko guhura na Apostle Dr. Paul Gitwaza byaba ari inzozi ze zibaye impamo, ndetse ko n’iyo bahura akamukora mu ntoki gusa, byaba bihagije kuri we.
Mu buryo busa n’uburimo urwenya ariko bwumvikanisha uburemere bw’icyifuzo cye yavuze ko n’iyo Imana yahita imuhamagara akitahira [akitaba Imana]. Ati: “Uwazampa amahirwe yo guhura na Apostle Gitwaza, n’iyo namukora mu ntoki gusa, Imana yashaka igasezerera njyewe umwana wayo.”
Yongeyeho ko kuri we Apôtre Gitwaza ari “umukozi w’Imana w’ukuri”, ndetse avuga ko urukundo n’icyizere amufitiye byageze ku rwego rwo hejuru cyane. Ati: “Apostle is a true servant of God, nukuri cyane. Njyewe numvishe umuntu amuvuga nabi, yabona true color yanjye.”
“Ibyo nabonye byatumye ndushaho kumwizera”
Uyu muhanzikazi uvuga ko akunda cyane Apostle Dr. Gitwaza na Apostle Mignonne, yatangaje ko imwe mu mpamvu zituma akunda Apostle Dr. Gitwaza ari uko yagiye akurikira inyigisho ze mu bihe bitandukanye, ndetse akagira ibyo ashingiraho avuga ko byamufashije mu buzima bwe.
Yagarutse cyane ku mwaka wa 2022, ubwo yakurikiranaga amateraniro ya Apostle Gitwaza. Yavuze ko muri icyo gihe hari ubutumwa bwamusigiye ikintu gikomeye, cyane cyane ku bijyanye no kwizera Imana mu gihe umuntu ahanganye n’ibibazo by’amikoro.
Yibuka ko icyo gihe hari amabwiriza yatanzwe ajyanye n’igikorwa cyo kwiyiriza iminsi 21, abantu bagasabwa kwizera Imana no gutegereza ibyo yari kubakorera.
Uyu muhanzikazi avuga ko yabikoze afite ikibazo cy’amikoro, ariko nyuma y’icyo gihe akabona ibintu avuga ko byamukoze ku mutima cyane.
Ati: “Muri 2022 nari nkurikiye amateraniro, aravuga ngo agiye kuduha inzaratsi, natwe aratubwira ngo tuzirike akantu ka red ku madirishya, hanyuma iminsi 21 nishira tuzabona ibitangaza by’Imana. Narizeye ndabikora. Twari dufite ikibazo financially, ariko ibyo nabonye wa muntu we!”
Uyu muhanzikazi umaze igihe kitari gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko iyo yibutse ibyo bihe, amarangamutima amurenga. Ati: “N’ubu iyo mbyibutse ndarira.”
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko mu Ukuboza 2025 yakoze amasengesho y’iminsi irindwi yo kwiyiriza, aho yari afite icyifuzo cyihariye yasengeraga.
Yavuze ko hari ikintu cyamutunguye nyuma y’amasengesho, ku buryo na byo byongereye icyizere yari asanzwe afitiye Imana n’umurimo wa Apostle Dr. Gitwaza.
Ati: “Umwaka ushize mu Ukuboza, na bwo nakoze amasengesho y’minsi 7 yo kwiyiriza [7 Days of Fasting]. Ndibuka twaratangiranye ndimo gusengera ikintu, ariko natunguwe no kurara nkibonye.”
Kuri we, ibyo bihe byagiye bimufasha kurushaho kwizera no gufata amasengesho n’inyigisho akurikira nk’ibintu bifite uruhare mu rugendo rwe rwo mu buryo bw’umwuka.
“Abantu bamufite barahirwa kuko bafite zahabu”
Uyu muhanzikazi ntiyigeze ahisha ko yifuza cyane kubona Apostle Gitwaza imbona nkubone.
Yavuze ko abantu bafite amahirwe yo kumuba hafi cyangwa bakagira umwanya wo gukorana na we bakwiye kubifata nk’umugisha ukomeye.
Ati: “Abantu bamufite barahirwa kuko bafite zahabu. Nanjye uwazampa amahirwe, n’iyo namukora mu ntoki gusa, ubundi Imana yashaka igasezerera njyewe umwana wayo. Ndamukunda cyane.”
Guhura n’umukozi w’Imana ukunda bishobora kuba umwanya w’ingenzi
Kuri uyu muhanzikazi, icyifuzo cyo guhura na Apostle Gitwaza si ugushaka guhura n’umuntu uzwi gusa. Ni icyifuzo cyo guhura n’umuntu avuga ko yagize uruhare mu kumukomeza mu kwizera, akamwigisha kandi akamufasha kubona Imana mu bindi bihe by’ubuzima bwe.
Abahanga mu bijyanye n’iyobokamana, bavuga ko mu buzima bwa gikristo, guhura n’umukozi w’Imana umuntu yubaha bishobora kuba umwanya ukomeye wo gushimira, kubazwa ibibazo, gutera umwete no gusangira ubuhamya.
Ariko icy’ingenzi kurushaho ni ubutumwa n’inyigisho umuntu akura muri uwo murimo, kuko kubaha umukozi w’Imana bidakwiye gusimbura ukwizera umuntu agomba kugira ku Mana ubwayo.
Ku bw’uyu muhanzikazi, guhura na Apostle Gitwaza yaba ari intambwe yuzuza icyifuzo amaze igihe afite. Yifuza kumubona, kumusuhuza ndetse, nk’uko yabivuze, “n’iyo namukora mu ntoki gusa.”
Mu gihe Apostle Gitwaza amaze imyaka myinshi akora umurimo w’ivugabutumwa, yigisha, yubaka abayoboke n’ibikorwa by’itorero mu Rwanda no mu bindi bihugu, uyu muhanzikazi avuga ko ibyo yakiriye muri uwo murimo ari byo byatumye urukundo n’icyifuzo cyo kumuhura bikomeza gukura.
Muraho neza Paradise.rw. Nkunda inkuru zanyu. Munyemerere mbahe icyifuzo maranye igihe. Nkunda cyane Apostle Dr. Paul Gitwaza. Uwazampa amahirwe yo guhura na we, n’iyo namukora mu ntoki gusa, Imana yashaka igasezerera njyewe umwana wayo.
Apostle Gitwaza is a true servant of God, ni ukuri cyane!. Njyewe numvishe umuntu amuvuga nabi, yabona true color yanjye [yabona undi njye atari azi].
Muri 2022 nari nkurikiye amateraniro, aravuga ngo agiye kuduha inzaratsi, natwe aratubwira ngo tuzirike akantu ka red ku madirishya, hanyuma 21 days nizishira tuzabona ibitangaza by’Imana.
Narizeye ndabikora. Twari dufite ikibazo financially [ikibazo cy’ubukungu], ariko ibyo nabonye, wa muntu weeeeee! N’ubu ndabyumva nkumva ndarira.
Ikindi, last year December, ari na ho nakoze 7 days of fasting. I remember twaratangiranye ndimo gusengera ikintu, ariko natunguwe no kurara nyibonye.
Abantu bamufite barahirwa kuko bafite Zahabu. Nanjye uwazampa amahirwe, n’iyo namukora mu ntoki gusa, ubundi Imana yashaka igasezerera njyewe umwana wayo. Ndamukunda cyane!
Mbisubiremo rwose abantu nifuza guhura nabo ubundi Uwiteka yashaka agahita asezerera umwana wayo ari we njye, ni Apostle Dr. Paul Gitwaza na Apostle Mignonne. Ndabakunda pe.
Apostle Dr. Paul Gitwaza ni muntu ki?
Apostle Dr. Paul M. Gitwaza uherutse kuzuza imyaka 55 y’amavuko, ni umubwirizabutumwa akaba ari na we washinze Authentic Word Ministries (AWM) na Zion Temple Celebration Center.
Ni umwanditsi w’ibitabo n’umuyobozi w’umwuka umaze imyaka irenga 20 akorera ivugabutumwa mu Rwanda. Uretse kuba ari Umushumba n’umuvugabutumwa ku rwego mpuzamahanga, Apostle Gitwaza ni n’umuhanzi mu muziki wa Gospel akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo "Mana Kiza Bene Wacu".
Umurimo we w’ivugabutumwa watangiye gutera imbere mu buryo bwagutse mu Rwanda mu myaka ya za 1990, nyuma y’uko vision ya Zion Temple yari yaratangiye mu 1992.
Inyandiko y’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda ivuga ko ishami rya mbere rya International Department of Authentic Word ryatangiye i Kigali mu 1999, Zion Temple rikaza kumenyekana ku mugaragaro muri uwo mwaka.
Kuva icyo gihe, umurimo wa Authentic Word Ministries wakomeje kwaguka. AWM ivuga ko Apostle Gitwaza yashinze amatorero arenga 150 hirya no hino ku Isi, mu gihe Zion Temple Celebration Centre ifite abayoboke n’amatorero mu bice bitandukanye by’Isi.
Authentic Word Ministries ivuga ko ifite amaboko abiri: Zion Temple Celebration Centre, yibanda ku murimo w’ivugabutumwa no gukwirakwiza Ijambo ry’Imana;
Ndetse na Authentic Development Agency, ikora ibikorwa bigamije impinduka mu mibereho n’iterambere, birimo ubukungu n’umutekano w’ibiribwa, uburezi, ubuzima, itangazamakuru, uburinganire n’ibikorwa by’ubutabazi.
Apostle Gitwaza kandi yagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gukangurira Abakristo kugira uruhare mu guhindura imiryango n’igihugu.
AWM imusobanura nk’umuyobozi wibanda ku kurera abayoboke bafite indangagaciro, ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu guhindura imiryango n’ibihugu.
Mu bikorwa by’umurimo we harimo kandi Africa Haguruka, gahunda yagiye ihuza abantu n’abayobozi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
AWM ivuga ko editions zayo zagiye zihuriza hamwe abantu baturutse mu bihugu birenga 20, baganira ku iterambere n’uruhare rw’Abakristo mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Apôtre Dr. Paul Gitwaza aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 y’amavuko