Umwe mu bakoresha Instagram uzwi nka Abelywoe yasangije abamukurikira urutonde rw’ibyo yise amakosa yakabaye ahanishwa "ikarita itukura yo mu buryo bw’umwuka" (spiritual red card).
Ibi abigereranya n’umupira w’amaguru, aho umukinnyi ukora ikosa rikomeye ahabwa ikarita itukura "Red Card" agasohorwa mu kibuga ndetse agahagarikwa imikino runaka. Ubwo ku bakristo, abakora aya makosa bakabaye bahanishwa gusohorwa mu rusengero uwo munsi.
Abelywoe yabitangaje agendeye ku kuba hari imyitwarire imwe n’imwe ikunze kugaragara mu nsengero ku Isi hose, rimwe na rimwe igatuma abantu baseka, abandi bakavuga ko idakwiriye ahantu hagenewe gusenga no gutegera amatwi Ijambo ry’Imana.
Nubwo akenshi bikorwa nta mugambi mubi, hari ababifata nk’ibikwiriye gukosorwa.
Mu butumwa bwe yise "Sunday Foul Play. Some things deserve a spiritual red card," cyangwa ngo "Amakosa akorwa ku Cyumweru mu rusengero akwiriye guhanishwa ikarita itukura yo mu buryo bw’umwuka", yifuzaga kwigisha abantu imyitwarire iboneye mu rusengero binyuze mu rwenya.
Iyo mico mibi ni iyi ikurikira:
1. Gusikorolinga muri telefoni ureba ibindi bitari Bibiliya
Ku isonga ry’urutonde yashyizeho, yavuze abantu bamara umwanya bareba, basikorolinga (scrolling) kuri telefoni zabo mu rusengero aho gukurikira gahunda y’amateraniro. Ibi avuga ko byemewe mu gihe baba bayikoresha basoma Bibiliya.
2. Gusiba amateraniro kugira ngo uryame
Ikindi yavuze ni abantu bahitamo kuguma mu buriri ku Cyumweru aho kujya gusenga. Yagaragaje ko hari abahitamo gusinzira amasaha menshi bakirengagiza umwanya wo guteranira hamwe n’abandi Bakristo. Avuga ko byakabaye bihanishwa Red card.
3. Gufatira (Booking) imyanya abantu bakererwa iminota nka makumyabiri
Yashyize no ku rutonde abantu bafata umurongo wose w’intebe bakawushyiraho Bibiliya cyangwa amacupa y’amazi bavuga ko bazibikiye abantu baraza nyuma y’iminota myinshi.
Yabigaragaje nk’imwe mu myitwarire ikunze guteza ikibazo mu nsengero nyinshi. Avuga ko ari ikosa rikomeye, ku buryo uwarikoze yakabaye asohorwa mu rusengero kuri uwo munsi (Red Card).
4. Gukoma amashyi utajyana n’injyana
Hari kandi abantu bakoma amashyi atajyanye n’indirimbo cyangwa n’umuziki uri gucurangwa. Nubwo akenshi bikorwa nta mugambi mubi, yavuze ko ari kimwe mu bintu bikunze kubangama.
5. Kuvuga ko ukeneye inshuti musengana, ariko ugasohoka isengesho risoza ritararangira
Yagarutse ku bantu bavuga ko bashaka kugirana ubucuti n’abandi Bakristo, nyamara ugasanga basohotse isengesho ryo gusoza ritararangira. Yerekanye ko hari abataha mbere y’uko gahunda y’amateraniro irangira.
6. Kongorerana mu ijwi ryo hejuru wibwira ko uri kubwira umuntu ibanga
Yavuze ko hari abantu bavuga cyane mu rusengero, bakeka ko bari kubwira mugenzi wabo ibanga, bibwira ko bamwongoreye, nyamara amajwi yabo akumvwa n’abandi bose, cyangwa umuntu akumva bari kujujura. Buriya birabangama cyane!
Yabishyize mu myitwarire ikwiriye kwirindwa.
7. Gufungura bombo
Yagarutse no ku bantu bafungura bombo buhoro buhoro, ku buryo urusaku rw’amashashi yazo yumvikana mu rusengero rwose, cyane cyane mu gihe abandi baba batuje.
Yavuze ko ari kimwe mu bintu bikunze kurangaza abandi cyangwa bikababangamira.
8. Telefone zisona abantu biturije
Mu bindi yashyize ku rutonde harimo abantu bibagirwa gushyira telefoni zabo kuri silent, ugasanga ringtone yumvikanye mu gihe cy’isengesho cyangwa mu kibwiriza. Yavuze ko ibi bikunze guhungabanya ituze ry’amateraniro.
9. Abacuranzi n’’abahanzi basohoka iyo hakiriwe umubwiriza
Yanagarutse ku bacuranzi cyangwa abaririmbyi barangiza kuririmba bagahita basohoka badategereje ikibwiriza.
Yagaragaje ko na bo bakwiriye guhabwa ikarita itukura, kuko baba birengagije gukurikira Ijambo ry’Imana nk’abandi.
10. Gusiba amateraniro kubera kureba umupira
Yavuze kandi ku bantu basiba kujya mu rusengero kugira ngo barebe imikino y’umupira w’amaguru.
Yabishyize mu myitwarire idakwiriye kwihanganirwa mu rusengero, aho ikarita itukura yagakwiriye guhita itangwa ako kanya kuri uwo muntu udashyira Imana imbere.
11. Gufata igihe cy’ikibwiriza nk’igihe cyo gusinzira
Urutonde rwarangijwe n’abafata igihe cy’ikibwiriza nk’umwanya mwiza wo gutora agatotsi. Yerekanye ko hari abantu batangira gusinzira umuvugabutumwa agitangira kubwiriza.
Abatanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, abenshi bemeye ko byinshi muri ibi bintu bibaho koko mu nsengero, bavuga ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no gukosora imyitwarire ishobora kurangaza abandi.