× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urushako rw’imburagihana: Ingo z’Abakristo mu mazi abira


Urushako rw'imburagihana: Ingo z'Abakristo mu mazi abira

Bivugwa kenshi ko urugo rwiza ari Ijuru Rito, ariko nanone hari abagereranya urugo rubi na Gehenomu, ahantu h’ibihano havugwa muri Bibiliya.

Ni muri urwo rwego Pastor Rugamba Erneste, umujyanama mu by’urushako, yatanze igitekerezo kigamije gukebura bamwe mu rubyiruko bitegura kurushinga, abamaze kubaka ingo, ababyeyi ndetse n’abanyamadini n’amatorero.

Rugamba avuga ko hari ikibazo gikomeye cyo kubura abantu bafasha abagiye kurushinga kubona amakosa bashobora kuba bakora no kuyakosora hakiri kare.

Yifashishije umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Imburagihana yabuze gihamba,” asobanura ko umuntu utagira umujyanama umufasha kumukosora iyo yakoze ikosa aba abuze ikintu cy’ingenzi cyamufasha kubona ibibi ari gukora no kubikosora.

Ku bwe, hari urubyiruko rugera ku myaka yo gutekereza ku rushako ariko rukaba rutitabira inama zarufasha kwitegura neza.

Avuga ko n’abamaze kubaka ingo bamwe bashobora kuba batari bazi neza akamaro ko kugira abantu babegereye babagira inama, cyane cyane mu gihe bahuye n’ibibazo.

Rugamba agaragaza ko urubyiruko rushobora kwiyobora rushingiye gusa ku myaka rumaze, nyamara ko kugira ubunararibonye mu buzima bidahagije kugira ngo umuntu ahite amenya uko yubaka urugo ruhamye.

Asanga abakiri bato bakeneye abantu bababa hafi, bakabakebura igihe bikenewe, kugira ngo batagera ku gufata ibyemezo bikomeye batabanje kugisha inama.

Mu gutanga urugero, yavuze ku mugore ukiri muto uherutse gushyingirwa baganiriye, akamubwira ati: “Niba niteguriye ubukwe ngashoramo amafaranga yanjye, nkaba numvikanye n’umusore ku buryo twifuza kubikora, ababyeyi bazamo gute?”

Uyu mugore yakomeje agira ati: “Bakantegeka ibyo bishakiye, ngo kora ibi, tumira aba, bizagenda bitya, nta cyo bari guhindura ku byo nipangiye ku bukwe bwanjye. Nta wantera isesemi.”

Rugamba avuga ko imyumvire nk’iyi ishobora gutuma ababyeyi batagira uruhare rukomeye mu gufasha abana babo kwitegura urushako.

Atanga urugero rw’umukobwa ushobora guhura n’umusore mu birori bitandukanye, bagahita batangira gutegura ubukwe bwihuse kandi bataramenyana bihagije.

Avuga ko mu gihe gito bashobora kugera aho biyereka imiryango y’impande zombi, bakumvikana ku nkwano, bagakodesha aho ubukwe buzabera, bagashyiraho n’itariki y’umuhango wo gusezerana mu Murenge cyangwa mu itorero, kugeza n’aho gahunda yose yo kumenyesha ababyeyi iba yuzuye.

Muri iyo gahunda yose, Rugamba avuga ko hari igihe umubyeyi, umuvandimwe cyangwa inshuti ashobora gutanga inama ikomeye, ariko akanga kuvuga kubera gutinya ko ahita afatwa nk’ushaka kubuza ubukwe kuba.

Ati: “Nta mubyeyi, nta muvandimwe n’inshuti yahindura ibyo bamaze gupanga; n’ubikomojeho uti ‘nimusigeho,’ yitwa uje kwica ubukwe.”

Asanga ingo zimwe z’urubyiruko zishobora gutangira zifite ibibazo bitari ngombwa, atari uko nta bantu bafite ubunararibonye bari hafi yabo, ahubwo bitewe no kutumva inama zabo.

Avuga ko hari abantu bakuru bamaze guca mu bibazo byinshi by’urushako, bakaba bafite ubunararibonye bwo gufasha abakiri bato, ariko inama zabo zikaba zidahabwa agaciro.

Rugamba kandi yanenze bamwe mu babyeyi batinya gukebura abana babo bitewe n’uko babafiteho inyungu zitandukanye.

Avuga ko hari ababyeyi batinya kubwira abana babo ibyo bakwiriye gukosora, bakabareka bagakomeza mu myitwarire ishobora kuzabagiraho ingaruka mu rushako.

Yabajije ababyeyi ati: “Mubyeyi mugenzi wanjye, waba uzi ko uri gufasha uwo wibarutse mu kumutegurira kubaka urugo ruhamye koko?”

Ku bwe, ubukwe ntibukwiriye kuba umunsi w’ibirori gusa, ahubwo bukwiriye kuba umwanya wo gutanga inama zubaka ubuzima bw’abagiye kubana.

Avuga ko iyo ababyeyi bateraniye hamwe mu bukwe, usanga buri ruhande rw’abageni rwateguye impano n’ibindi bikorwa by’umunsi mukuru, ariko ko ikintu gikomeye kurushaho cyaba inama z’ababyeyi zafasha abana babo kumenya ibibategereje mu rushako.

Rugamba yifashishije undi mugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Ntumuhana agenda, umuhana agarutse,” agaragaza ko gukebura umuntu bikwiriye gukorwa hakiri kare, mbere y’uko ajya mu bibazo, aho gutegereza ko abanza kugwa mu makosa kugira ngo ubone aho utangirira kumugira inama.

Ati: “Abafite umutima w’impuhwe, nitwite ku biri kubera mu rushako rw’abacyubaka, tubategure ejo heza ku ngo z’urubyiruko rwacu, nubwo rutifuza kumva ibyo tubakeburamo.”

Avuga ko bishobora gufata igihe kugira ngo abakiri bato bumve inama bahawe, ariko ko nyuma bashobora kuzabona ko ababibabwiraga batabaga bagamije kubabangamira, ahubwo ko bashakaga kubafasha kubaka ingo zihamye kandi zubahisha Imana.

Rugamba yanenze kandi ababyeyi bakomeza gufata ubukwe nk’umushinga w’inyungu, aho kwita ku hazaza h’umwana wabo. Ati: “Babyeyi bagenzi banjye, twe kuba aka ya mvugo igira iti ‘babakosha badahana,’ ndavuga ku bagifite uruhare n’indangagaciro mu gukosha abana babo.”

Yongeye ati: “Babyeyi bagenzi banjye, twe kwishimira kwakira inkwano za miliyoni zirimo no kwishyura ayo twabatanzeho bari kwiga, nyamara ejo azagaruka yikoreye amaboko rwamunaniye, ukaba iciro ry’imigani.”

Mu butumwa bwe, ntiyagarukiye ku rubyiruko n’ababyeyi gusa. Yanavuze ku banyamadini n’amatorero, abasaba kugira uruhare mu gutegura abagiye gushyingirwa no kubereka ukuri ku buzima bw’urushako.

Ati: “Abanyamadini n’abanyamatorero mu Rwanda, namwe birabareba. Nimufashe abo mushyingira kubereka ibibategereje mu rushako, nubwo bamwe zabananiye.”

Rugamba asanga abagiye kurushinga bakwiriye kubwirwa mbere ko urugo rugira ibihe byiza n’ibigoye, kandi ko nta muntu winjira mu rushako afite umuntu utunganye muri byose.

Ati: “Ntimukabahishe ko urugo rubamo ibyiza n’ibibi, ndetse ko umwe adatwaye marayika uvuye mu ijuru; bashobora kugira ibyo batumva kimwe.”

Yagejeje ubutumwa bwe no kuri bamwe mu bagore bitabira ibirori byo gusezerana, cyane cyane ibirori bya bridal shower, abasaba kudaha umugeni impano gusa ahubwo bakamugezaho n’inama zamufasha kwirinda imyitwarire ishobora kuzabangamira urugo rwe.

Ati: “Uyu mukobwa ugiye kurushinga ntakeneye impano muzanye gusa; akeneye inama zanyu zuzuyemo kumukosora ku myitwarire mibi yamuranga, atazayikomezanya mu rushako.”

Yanibukije kandi abitwa Parrain na Marraine, asanga bakwiriye kurenga kuba abantu bagaragara mu mafoto y’ubukwe, ahubwo bakagira uruhare mu kubafasha kubona inzira nziza mu buzima bw’urushako.

Ati: “Ntabwo nasoza ntakebuye abitwa ba Parrain na Marraine. Ni bo babyeyi tubona babari bugufi. Birababaje ko nta cyo babamarira mu kubereka inzira nziza; benshi baherukana mu mafoto yo kuryoshya ubukwe n’ibyo babatwerereye.”

Ku bwa Rugamba, ikibazo cya gatanya ntigikwiriye gufatwa nk’ikintu gishya cyangwa gisanzwe mu muryango nyarwanda, kuko hari ingo zishobora kuba zatangiye nabi ariko abantu bakazirebera aho kuzifasha hakiri kare.

Yasoje asaba ababyeyi, abanyamadini, abajyanama b’ingo, Parrain na Marraine ndetse n’abandi bantu bafite uruhare mu muryango gufasha urubyiruko mbere y’uko rushyingirwa, kugira ngo inama zitangwe hakiri kare aho gutegereza ko ibibazo bimara kuba ibikomere bikomeye.

Ati: “Abwirwa benshi akumva beneyo. Ntabwo twakagombye gukomeza kurebera imiryango ikora gatanya tukabifata nk’agashya mu muryango nyarwanda, kuko gatanya ni imbuto zera mu rushako rwatangiye nabi, twese turebera.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.