Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo ku busabe bwa Idrissa Ouédraogo wasabaga ko hakorwa ibizamini bya DNA ku mwana wa Ishimwe Vestine, akanahabwa amafoto ye menshi
Iki cyemezo cyasomwe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, mu rubanza Idrissa yarezemo Vestine, asaba ko hagenzurwa isano afitanye n’umwana witwa Ishimwe Nollah.
Mu gusoma umwanzuro warwo, urukiko rwatangaje ko Vestine yemeye ko ibizamini bya DNA bikorwa, ndetse ko Idrissa ahabwa amafoto y’umwana nk’uko yari yabisabye.
Kubera ko umwana ari muri Canada, urukiko rwemeje ko ibizamini bye bizafatirwayo bikoherezwa i Kigali, kugira ngo bigereranywe n’ibya Idrissa.
Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 48 y’itegeko rigenga umuryango no ku bwumvikane bw’impande zombi, rwemeza ko ikirego cya Idrissa gifite ishingiro, runemeza ko afite uburenganzira ku mwana.
Rwanategetse ko Idrissa ahabwa amafoto menshi y’umwana, nk’uko yari yabisabye.
Urubanza rwa Vestine na Idrissa rwafatiwemo icyemezo cya nyuma kuri DNA y’umwana