× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwana wasengaga hakaba ibitangaza muka se yashatse kumwica bimubiza icyuya

Category: Entertainment  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umwana wasengaga hakaba ibitangaza muka se yashatse kumwica bimubiza icyuya

Ese koko isengesho ry’umwana muto ryashoboraga gutuma abarwayi bakira, amazi akagaruka, ndetse akajya mu kaga ntagire icyo aba? Kuki muka se yaje kumwanga kugeza ubwo ashaka no kumwica?

Hari umukobwa muto witwaga Fiona, wakundaga gusenga cyane kandi akagira umutima mwiza. Umunsi umwe, murumuna we Cadette yaravunitse, Fiona aramusengera maze ububabare burashira. Nyuma yaho, yasengeye undi mwana wari urwaye, arakira, ndetse n’amazi yari amaze igihe yarabuze mu gace batuyemo aza ako kanya amaze gusenga.

Abantu batangiye kwibaza niba Fiona yaba afite imbaraga zidasanzwe. Ariko we yahoraga avuga ati: “Sinakiza umuntu. Ndasenga gusa. Imana ni yo ikora.”

Nyuma, Sarina wari muka se wa Fiona, yatangiye kumusaba gusengera ubucuruzi bwe ngo butere imbere. Ariko igihe ibyo yasabaga bitabaga, urukundo yari afitiye Fiona rwahindutse urwango n’ishyari. Yageze aho amujyana mu ishyamba ngo apfireyo, ariko Fiona ararokoka.

Sarina ntiyagarukiye aho. Yagerageje no kumuha uburozi, ariko ukuri kuramenyekana. Abantu bose batangiye kwibaza niba Fiona koko yari afite imbaraga zidasanzwe.

Ariko igisubizo cyaje mu buryo butunguranye cyane.

Ibi byose Fiona yari yabirose! Yari umukobwa muto ubabazwa na muka se mu buzima busanzwe, ariko agakomeza gusenga no gukora ibyiza. Izo nzozi zamwigishije ko gusenga atari ugutegeka Imana gukora ibyo umuntu ashaka, ahubwo ko ari ukuyiringira no kwemera ubushake bwayo.

Nubwo umuntu asenga, ntibiba bivuze ko ibibazo byose bihita bishira. Hari igihe Imana isubiza isengesho, ikindi gihe igasubiza mu buryo tutari twiteze. Icy’ingenzi ni ugukomeza kuyizera no gukora icyiza n’igihe ibintu bitagenda uko tubishaka.

Credit: Iyi ni incamake y’inkuru iri kuri channel yitwa AMOURKARE, uwo akaba Jean D’Amour Habiyakare, umwanditsi wa Paradise.

Yumve yose kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.