Umukoresha wa Instagram Zenah Uwineza, wiyita umuntu uhugijwe n’ubutumwa bwa Qur’an kandi akagaragaza ko ahorana idini ku mutima buri munsi, yanenze imikoreshereze y’amagambo afitanye isano n’idini ya Islam ari mu ndirimbo “InshaAllah” ya The Ben.
Iyi ndirimbo yamaze gusohoka ku mbuga zitandukanye z’umuziki, ndetse iri mu ndirimbo nshya za The Ben ziri kuvugwa cyane nko ku rubuga rwa Spotify.
Mu butumwa bwe, Zenah yagarutse ku magambo agize indirimbo, arimo “Alhamdulillah” na “InshaAllah”, avuga ko nk’Umuyisilamu yumva ko atari amagambo asanzwe akwiriye gukoreshwa mu myidagaduro cyangwa mu buryo butajyanye n’ibisobanuro by’idini.
Yanditse ati: “The Ben, ndashaka kugira icyo nkubwira ku ndirimbo yawe ‘InshaAllah’. Nk’umuntu wubaha Islam, amagambo nka ‘Alhamdulillah’ na ‘InshaAllah’ ntabwo ari amagambo asanzwe yo gukoresha mu myidagaduro cyangwa mu magambo adafite aho ahuriye no gusenga Allah.”
Zenah yakomeje asobanura ayo magambo ku Bayisilamu, agira ati: “Alhamdulillah ni ijambo Abayisilamu bakoresha bashimira Allah, kandi turivuga kenshi mu isengesho no mu gihe dushimira Allah ku byiza cyangwa tukarangiza igikorwa. InshaAllah na ryo risobanura ko ikintu kizaba cyangwa tuzagikora Allah nabishaka.”
Yavuze ko gukoresha ayo magambo mu buryo yumva busa n’ubupfobya cyangwa urwenya bishobora kubabaza Abayisilamu, cyane cyane iyo ari amagambo afatwa nk’ayera mu myemerere yabo.
Ati: “Ni yo mpamvu gukoresha aya magambo mu ndirimbo mu buryo busa n’ubupfobya cyangwa urwenya ku byera ku Bayisilamu bibabaza kandi bikwiye kwirindwa. Kuba utari Umusilamu ntabwo bivuze ko ufite uburenganzira bwo gukoresha amagambo y’idini mu buryo bushobora gutesha agaciro ibisobanuro byayo.”
Zenah kandi yagarutse ku gice cy’indirimbo The Ben agira ati “Alhamdulillah mbonye marayika”, avuga ko kubona iryo jambo rikoreshwa nyuma yo kuvuga umukobwa nka “Malaika” bituma yumva ko amagambo y’idini yashyizwe mu ndirimbo mu buryo budahuye n’ukuri kwayo.
Yagize ati: “By’umwihariko, iyo uvuga umukobwa ngo ni ‘Malaika’ hanyuma ugahita uvuga ‘Alhamdulillah’, biragaragara ko ayo magambo y’idini yashyizwe mu ndirimbo mu buryo butajyanye n’ibisobanuro byayo by’idini. Hari amagambo menshi asanzwe y’Icyarabu wari gukoresha utiriwe ukoresha Alhamdulillah na InshaAllah.”
Nubwo Zenah yanenze imikoreshereze y’ayo magambo, yavuze ko atari gusaba The Ben kuba Umusilamu, ahubwo ko amusaba kubaha amagambo n’ibimenyetso by’idini bifite ubusobanuro bwihariye ku bayoboke baryo.
Yasoje agira ati: “Ndakubwira ibi mu cyubahiro, si ukugusaba kuba Umusilamu, ahubwo ni ukugusaba kubaha amagambo n’ibimenyetso by’idini ry’abandi. Niba amagambo aya afite ibisobanuro byera ku bantu benshi, kuyakoresha mu myidagaduro bisaba ubwitonzi no kubaha abemera iryo dini.”
Indirimbo “InshaAllah” ya The Ben igaragaramo amagambo yo guhimbaza no gushimira umukobwa amubwira ko yamukunze cyane. Mu mbanziriza nyikirizo araririmba agira ati “Sha ni ukuri sindyama, Nkumbuye booty (amabuno) zawe, Sha ni ukuri mama, You are playing hard to get (Uri gutuma kukwegera bingora).”
Mu nyikirizo aravuga ati “Nzagukirigita Inshallah, Nzakwambika impeta Inshallah, I believe you the one (ndizera ko ari wowe) nta kizabihindura, Ningira umugisha Inshallah.”
Mu gitero cya kabiri na bwo aririmba agira ati “Alhamdulillah mbonye marayika, Reka mfatireho utazigera unjabuka.”
Muri rusange, The Ben aba akoresha ayo magambo mu rwego rwo guhimbaza umukobwa no kugaragaza ko yamubonye nk’umuntu w’agaciro kandi ashaka ko urukundo rwabo rukomera, ariko Zenah Uwineza we abona ko gukoresha amagambo nka “InshaAllah” na “Alhamdulillah” muri uwo murongo w’indirimbo y’urukundo bidakwiriye, bitewe n’uko ari amagambo afite ibisobanuro byubashywe mu idini ya Islam.