Umusizi n’umuhanzi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise “Isabukuru Nziza Mubyeyi”, yagenewe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wujuje imyaka 69 y’amavuko kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Nadia yavuze ko iki gihangano yagiteguye kugira ngo ature Perezida Kagame ubutumwa burimo ibyifuzo byiza amwifuriza ku munsi we w’amavuko.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi, ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026, Perezida wacu Paul Kagame yagize isabukuru y’amavuko, aho yizihije imyaka 69.
Yavutse kuri iyi tariki yo mu mwaka wa 1957. Imana imuhe uburame! Ramba ramba Mubyeyi. Umurizabageni Nadia ngutuye igisigo kirimo ibindi ku mutima.”
Si igisigo gusa yakoze, kuko afatanyije nurubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Matimba, Umurizabageni Nadia yishimiye kwifatanya mu birori byo kwizihiza Isabukuru yUmukuru w`Igihugu.
Yabisobanuriye Paradise agira ati: “Intego yacu uko twageraga muri 30 yari iyo kwifatanya n’Umukuru w’Igihugu cyacu kwishimira Isabukuru ye. Mu Murenge wacu wa Matimba tubikora buri mwaka.”
Umurizabageni Nadia ni umusizi, umuririmbyi n’umurizabageni, umwuga umuhuza n’imihango y’ubukwe aho asohora abageni ndetse akavuga amazina y’inka. Azwi kandi mu bisigo bitandukanye birimo “Sinicuza”, “Hobe Rwanda”, “Wagiye Ute? Nyambo” na “Unziza Iki Maa?”.
Mu bihangano bye, akunda gutanga ubutumwa bufite aho buhurira n’imibereho y’abantu n’indangagaciro za sosiyete.
Mu gisigo “Nanjye Ndi Umuntu”, yashyize hanze ku wa 7 Kanama 2026, yavugiraga abafite ubumuga, asaba ko bahabwa agaciro, bakubahwa kandi bagahabwa uburenganzira bwabo.
Iki gisigo gishya “Isabukuru Nziza Mubyeyi” cyongeye kugaragaza uburyo Nadia akoresha impano ye mu gutanga ubutumwa ku bantu n’ibikorwa bifite umwanya wihariye mu buzima bw’Abanyarwanda.
Umurizabageni Nadia yatuye Perezida Kagame igisigo ‘Isabukuru Nziza Mubyeyi’, mu gihe we na bagenzi be bo muri Matimba bayizihije batari kumwe na Nyakubahwa
Perezida Kagame yujuje imyaka 69
Umva igisigo Nadia yatuye Perezida Kagame ku Isabukuru ye