Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze ku mugaragaro igisigo cye gishya cyiswe "Nanjye Ndi Umuntu".
Iki ni igihangano kirimo inyikirizo y’indirimbo, kikaba gifite ubutumwa bukomeye bwo kuvuganira abafite ubumuga no gukangurira sosiyete kububaha no kubaha agaciro bakwiriye.
Iki gisigo cyagiye hanze kuri uyu wa 7 Kanama 2026, aho cyakiriwe neza n’abakunzi b’ubusizi n’indirimbo bikomatanyije, cyane ko abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kugisangiza abandi no kugaragaza ko cyabakoze ku mutima.
Mu butumwa bukubiye muri iki gisigo, Nadia agaragaza ko kugira ubumuga atari amahitamo y’umuntu, ahubwo ko abafite ubumuga bakwiriye gufatwa nk’abandi bose, bagahabwa urukundo, icyubahiro n’uburenganzira bungana n’ubwa buri wese.
Yagize ati: "Nanjye ndi umuntu, nkeneye ubumuntu, mumpe uruvugiro maze nivugire. Ubu bumuga mfite si amahitamo yanjye." Aya magambo ayagarukaho mu nyikirizo.
Akomeza asaba abafite ubumuga kudacika intege, ababwira ko na bo bashoboye kandi ko bashobora kugera ku nzozi zabo, mu gihe asaba abatabufite kubafata nk’abafite agaciro no kubagaragariza urukundo.
Iki gisigo gikomeje gukora ku mitima ya benshi, aho bamwe mu bamaze kukireba batanze ibitekerezo byabo bavuga ko gifite ubutumwa bukomeye bwo kubaka ubumuntu no guhumuriza abafite ubumuga.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri YouTube bagize bati: "Komerezaho twese turi abantu," "Nawe uri umuntu nk’abandi," "Iki gisigo ni cyiza pe," ndetse abandi basabira Nadia gukomeza kwagurirwa impano.
"Nanjye Ndi Umuntu" ni kimwe mu bihangano by’ubusizi byitezweho kugira uruhare mu gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya ivangura rikorerwa abafite ubumuga no kubashishikariza kwizera ko bafite agaciro nk’ak’undi muntu wese.
Iki gisigo cyatunganyijwe mu majwi na MUSEKURA JEAN, mu gihe amashusho yakozwe na A MBAGWE COMEDY.
Nyuma y’ibisigo nka Sinicuza na Hobe Rwanda, Wagiye Ute? Nyambo, Unziza Iki Maa? n’ibindi byakunzwe, Umurizabageni Nadia yongeye kugaragaza ko akoresha impano ye mu gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete, aho kuri iyi nshuro yahisemo kuvuganira abafite ubumuga no kubibutsa ko na bo bafite ijambo, inzozi n’agaciro nk’abandi bose Imana yaremye.
Reba igisigo Nanjye Ndi Umuntu, dufatanye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose
Ibindi bisigo bya Umurizabageni Nadia
WAGIYE UTE? - Umurizabageni Nadia
NYAMBO — Umurizabageni Nadia