Pasiteri Matt Olson wo muri Leta ya Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze igikorwa kidasanzwe cyo kwigisha ubutumwa bwo muri Bibiliya yose mu gihe cy’amasaha 96, angana n’iminsi ine
Yatangiye ku wa 30 Gicurasi 2026, asoza ku wa 3 Kamena 2026, nyuma yo kunyura mu bitabo bya Bibiliya kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe.
Olson ni umushumba mukuru wa First Baptist Church of Sharon, riherereye mu Ntara ya Jones muri Mississippi.
Igikorwa yakoze cyakuruye abantu benshi, haba mu itorero rye no ku mbuga nkoranyambaga, kubera igihe kirekire yamaze atanga inyigisho zishingiye ku Byanditswe Byera.
Nubwo amakuru amwe yagiye avuga ko yaciye agahigo k’isi, ni ngombwa kumenya ko iki gikorwa kitaremezwa ku mugaragaro na Guinness World Records.
Itorero rye ryakoresheje amabwiriza asa n’akurikizwa mu bikorwa byo guhatanira agahigo ko kuvuga igihe kirekire, ariko rihitamo kutohereza ubusabe bwo kwemeza icyo gikorwa.
Nk’uko amakuru yatangajwe na Fox News na Baptist Press abivuga, igitekerezo cya Olson cyatangiye mu mwaka wa 2025, ubwo yari yitabiriye amahugurwa yo gutegura abamisiyoneri bazakorera ahantu hashobora kuba hari umutekano muke.
Muri ayo mahugurwa, Olson yamaze amasaha 96 ari mu ishyamba mu myitozo yigana uko umuntu ashobora kuba ari mu maboko y’abamufashe bugwate, atemerewe gukoresha Bibiliya yanditse. Byamusabye kwishingikiriza ku byo yari yarafashe mu mutwe no ku bumenyi yari afite ku Byanditswe.
Ibyo byatumye arushaho kumva ko akeneye kumenya Bibiliya neza. Nk’uko byatangajwe na Baptist Press, Jonathan Strickler, wari umuyobozi wungirije w’itorero, yavuze ko Olson yagaragaje ko yari yarakumbuye cyane gusoma Bibiliya muri ayo masaha yamaze atayifite.
Nyuma y’ayo mahugurwa, Olson yatekereje ku buryo yakoresha igihe kingana n’icyo yari amaze adafite Bibiliya, agasobanura ubutumwa bwayo yose, kuva ku gitabo cya mbere kugeza ku cya nyuma.
Igitekerezo cyaje guhinduka umushinga itorero rye ryatangiye gutegura, harimo uburyo bwo kumufasha mu by’umubiri no gukomeza gutambutsa inyigisho ku bantu bari bamukurikiye.