Ese umuntu ashobora gukomeza kuba mwiza kandi akiga kuvuga “Oya” ku bantu bamusaba ubufasha? Ese ni ryari gufasha abandi bihinduka kwiyangiza no kwibagirwa agaciro k’ubuzima bwawe?.
Inkuru ya Julia irasubiza ibi bibazo mu buryo butangaje, ikwereke uko umukobwa wari uzwiho kugira umutima mwiza yageze aho asigara nta cyo afite, kugeza ubwo inama y’umukecuru yamwigishije ko hari igihe umuntu aba agomba kwemera kwitwa umugome kugira ngo arinde ubuzima bwe.
Julia yari umukobwa w’imyaka 23 wagiraga umutima wo gufasha buri wese. Yatangaga amafaranga yari yarazigamiye ubukode, agafasha inshuti, abavandimwe n’abandi bafite ibibazo, ariko benshi bakamwambura amafaranga ntibayamusubize.
Amaherezo yageze aho abura amafaranga y’ubukode, agurisha ibyo yari atunze, ndetse kubera kwiheba atangira no gutekereza kwiyahura. Icyakora, yahuye n’umukecuru wamubwiye ko ikibazo cye atari ukuba umuntu mwiza nk’uko Bibiliya ibyigisha, ahubwo ko atazi gushyiraho imipaka.
Yamwigishije ko gukunda mugenzi wawe “nk’uko wikunda” bisobanuye ko nawe agomba kwiyitaho, kandi ko hari igihe umuntu agomba kuvuga ati: “Oya, sinabishobora.” Umukecuru yamubwiye ko abantu bamwe bazamwita umugome igihe azatangira kwanga kubafasha, ariko ko ibyo bitagomba kumutera ubwoba.
Julia yatangiye gukurikiza izo nama, atangira kwizigamira, yiga kuvuga “Oya” no gufasha abantu atisenya.
Nyuma yaje gutangiza ubucuruzi, atera imbere, yubaka inzu ye, kandi akomeza gufasha abandi mu buryo butamushyira mu bibazo. Yamenye ko kuba umuntu mwiza bidakwiriye gusobanura kwibagirwa ubuzima bwawe.
Gufasha abandi ni byiza, ariko ntibigomba kugusenyera ubuzima. Kuvuga “Oya” igihe bikwiriye si ubugome; ni ukwirinda kugira ngo ubashe gukomeza kugirira abandi akamaro.
Inkuru yanditswe na Jean D’Amour Habiyakare, uzwi nka Amourkare. Iri kuri YouTube, wayumva yose