× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukristo uri mu rukundo akwiriye gutura umukunzi indirimbo ’Yava He?’ – Baba Sol

Category: Artists  »  4 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umukristo uri mu rukundo akwiriye gutura umukunzi indirimbo 'Yava He?' – Baba Sol

Umuhanzi akaba n’utunganya w’amajwi, Baba Sol, avuga ko Abakristo bashobora gukoresha indirimbo zisanzwe z’urukundo mu gutambutsa ubutumwa bw’imitoma ku bo bakunda

Uyu muhanzi wabigize umwuga, ashimangira ko indirimbo itanga ubutumwa bwiza bw’urukundo itagomba guhabwa intebe y’inyuma ku Bakristo, kuko ngo Imana na yo ari urukundo, kandi ko urukundo yavuze rukubiyemo urw’abakundana, ari na byo bivamo ijambo ngo “Icyo Imana yafatanije”.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na King V. Muri icyo kiganiro, yatanze igitekerezo ku buryo abakundana b’Abakristo bashobora guhitamo indirimbo zibafasha kugaragarizanya urukundo, atari ngombwa ko buri gihe bakoresha indirimbo zihimbaza Imana.

Baba Sol yatanze urugero ku ndirimbo ye yitwa “Yava He?”, avuga ko umukristo uri mu rukundo ashobora kuyitura umukunzi we kuko irimo amagambo meza yo kugaragaza urukundo rutaryarya.

Yagize ati: “Ni umuco ubaho ko abasore n’inkumi, iyo bari mu rukundo, bakoresha indirimbo z’urukundo mu kurambagizanya. Baba bagamije gutambutsa ubutumwa. Indirimbo ya Salomo na yo ni uko. Ntiyahimbazaga Imana, ahubwo yahimbazaga ubwiza bw’umukobwa, Umushulami, Umushulami na we agahimbaza ubwiza bw’umushumba yakundaga.”

Yakomeje asobanura ko uwo muco utigeze ucika, kandi ko n’Abakristo bashobora kuwukurikiza igihe bahisemo ibihangano bifite ubutumwa buboneye.

Yagize ati: “Rero, ntibyacitse, biracyakorwa. Umukristo ntiyafata indirimbo ivuga ngo ‘Tuzajya mu ijuru’, ngo ayiture umukunzi we kandi agamije kumubwira uko amukunda. Ahubwo, ahitamo kumutura akaririmbo nka ‘Yava He?’, cyane ko ari indirimbo ifite amashusho meza. Si amagambo mabi, si amashusho mabi, nta bishegu birimo, wanayirebera mu rusengero.”

“Yava He?” yahereye ku gushimira umuntu wita kuri Baba Sol

Baba Sol yasobanuye ko igitekerezo cy’indirimbo “Yava He?” cyamujemo ubwo yari yicaranye na mushiki we, amushimira uburyo amwitaho. Yavuze ko uko kwita ku muntu byamukoze ku mutima, bigatuma yibaza aho umuntu umeze nka we ashobora kuva.

Yagize ati: “Indirimbo yange yitwa ‘Yava He?’ yanjemo ubwo nari nicaranye na sister wange ndi kumushimira uburyo anyitaho bikandenga, nibaza nti ‘Undi nkawe yava he?’”

Nyuma yaho, yaje kujya muri studio akomeza kubaka igitekerezo cyari cyamujemo, birangira agikozemo indirimbo y’urukundo.

Yagize ati: “Nyuma naje kwicara muri studio mpitamo gukomeza igitekerezo cya ‘Yava He?’, birangira ibaye indirimbo y’urukundo. ‘Yava He?’ irimo amagambo meza yo kubwira umuntu ukunda nta buryarya.”

Ibi bigaragaza ko indirimbo ishobora gutangirira ku marangamutima umuntu agirira undi mu buzima busanzwe, igitekerezo kikavamo igihangano kigera no ku bandi bafite ibyiyumvo bisa n’ibyo yanyuzemo, baba bari mu matorero cyangwa batayarimo.

Baba Sol avuga ko Imana imufasha mu buzima bwe

Mu buzima bwe bw’iyobokamana, Baba Sol yavuze ko yakuriye mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, uretse ko atakihasengera. Yagize ati: “Ngewe rero nakuriye mu Badiventiste, gusa nyuma naje guhindura, ubu nsengera muri Bethesda kwa Rugamba. Nizera Imana kandi akenshi nizera ko imfasha mu buzima bwanjye bwose, haba ubwa gihanzi ndetse n’ubusanzwe.”

Yakuriye mu Karere ka Kirehe, nyuma umuryango wabo wimukira i Nyagatare, ariko we amaze igihe kinini i Kigali, kuko ari ho yize amashuri yisumbuye akaba ari na ho akorera.

Uyu musore utarashaka, mu bintu avuga ko byamufashije gukomera no gukomeza kwizera, harimo amagambo abantu bamubwiraga akamutera imbaraga. Yatanze urugero rw’amagambo agira ati: “Gushaka ni ugushobora” ndetse na “Ukandagira agahungu ntahonyora.”

Yasobanuye ko ayo magambo yamwigishije ko kugerageza kenshi bishobora gutuma umuntu agera ku ntsinzi, kandi ko yasanze ari ukuri kumufasha mu rugendo rwe.

Urukundo n’iyobokamana bishobora kugendana

Igitekerezo cya Baba Sol kigaragaza ko indirimbo z’urukundo zitagomba kureberwa ku kuba zitari izo kuramya no guhimbaza Imana gusa, ahubwo ko amagambo azigize n’ubutumwa zitanga na byo ari ingenzi.

Ku bwe, indirimbo nka “Yava He?” ishobora gufasha umuntu kugaragariza umukunzi we urukundo mu magambo meza, nta buryarya kandi atabangamiye indangagaciro ze.

Icyakora, igitekerezo cye ntigisobanura ko indirimbo zose z’urukundo zibereye buri Mukristo; ahubwo ashimangira ko umuntu ashobora guhitamo igihangano gifite amagambo n’amashusho aboneye, agendeye ku butumwa ashaka kugeza ku wo akunda.

Baba Sol akomeje gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, akaba anatunganya amajwi, mu gihe indirimbo ye “Yava He?” ari urugero atanga rw’igihangano cy’urukundo gishingiye ku gushimira umuntu no kumugaragariza ko amwitayeho.

Ese wowe iyo ugiye gutura umukunzi wawe akaririmbo ugashaka mu ziha? Umva Yava He?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.