Mu kiganiro “Ijwi rya Mukuru kuri BCN TV cyo ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026, 04:00 PM, Apôtre Yoshua N. Masasu yagarutse ku bibazo birebana n’urukundo, umubano w’abashakanye ndetse n’uko umugabo n’umugore bakwiriye kubana nyuma yo kubaka urugo
Yibanze cyane ku kibazo cy’icyo umugore yakora kugira ngo umugabo akomeze kumukunda, cyane cyane iyo umugabo atabivuze cyangwa atakigaragaza urukundo nk’uko yabikoraga mbere.
Masasu yavuze ko umugabo iyo ajya gutereta umukobwa, aba yarabonye ibintu byamukururiye kuri uwo mukobwa kandi akabyita urukundo.
Ku bwe, niba umusore yarakunze umukobwa kubera uburyo yitaga ku isura ye, uko yitwaraga cyangwa uko yitaga kuri we, iyo bageze mu rugo agahinduka umugore, na we aba akwiriye gukomeza kwita kuri ibyo bintu nubwo baba bamaze igihe kinini babana mu rugo.
Yagize ati: “Icya mbere, umugabo ajya kugutereta yabyise urukundo. Aba yarigeze kugukunda. Ikintu kigeze kuba wakigarura. Niba yaragukundiye kwiyitaho, kuki wadohotse kubikora? Niba uri umukobwa mwiza, ukaba ushyiraho rouge, tiro, ugashyiramo ibirungo, kuki wagera mu rugo ntubikomeze?”
Yakomeje avuga ko iyo umugore amaze gushaka aba atagomba kumva ko kuba yarageze mu rugo bisobanuye ko ibintu byose yakoraga mbere bitagifite akamaro. Yavuze ko icyo yakora ari “ugusubira kuri ya myitwarire ya mbere.”
Mu kiganiro kandi havuzwe ikibazo cy’umukobwa ukunda umusore mbere. Masasu yavuze ko kuba umukobwa ari we ukunda mbere atari ikibazo, nubwo hari umuco usanzwe utuma abantu batekereza ko umuhungu ari we ugomba kubanza kuvuga ko yakunze.
Yagize ati: “Uwo ni umuco, ariko ntabwo Bibiliya ibishyigikira ko umuhungu ari we uvuga ko yakunze mbere. Hano, umukobwa na we yakunda mbere. Kuba Bibiliya ihamagarira abagabo gukunda, si uko iba ihakana ko umukobwa atakunda mbere.”
Masasu yavuze ko ikibazo atari ukuba umuntu yagira urukundo mu mutima, ahubwo ko hari igihe ikibazo kiba ku buryo umuntu arugaragazamo. Yavuze ko abantu bashobora kwereka abo bakunda ko babitayeho binyuze mu bikorwa bya buri munsi, nko kubaba hafi iyo barwaye, kubifuriza isabukuru nziza cyangwa kubaza amakuru yabo.
Yagize ati: “Ikibazo si umutima, ikibazo ni ukuvuga. Twebwe turakundana. Iyo umuntu arwaye umuba hafi. Iyo ari amasabukuru ushobora gutanga impano. Niba umuntu umwitayeho wabaza amakuru. Ndumva utabura uko umwereka urukundo.”
Yavuze ko yemera ko umukobwa ashobora kubwira umusore ko yamukunze, kandi ko kubihisha kubera ubwoba bwo gusuzugurwa bishobora kuba ikibazo.
Yagize ati: “Nge nemera ko umukobwa yabwira umusore ko yamukunze. Kutabimubwira ni ubwibone. Kandi uwo ni umuco. Nta hantu byanditse.”
Yakomeje avuga ko hari abakobwa batinya kuvuga ko bakunze umuntu kubera gutinya ko uwo musore ashobora kubasuzugura, nyamara rimwe na rimwe ibyo bitekerezo biba ari ugukeka gusa.
Yatanze urugero rw’umukobwa wabwiye umusore ko amukunda mbere. Uwo musore na we ngo yari yaratinye kubwira uwo mukobwa ko amukunda, ariko amaze kubibwirwa, amubwira ko yari yamutinyaga kandi ko kuba abimubwiye bimukuye umutwaro ku mutima.
Masasu kandi yavuze undi mukobwa wari waramubwiye ko yari yareretswe ko umusore runaka ari umugabo we, maze nyuma ibyo bikaza kuba impamo. Yavuze ko ubu abo bombi bamaze kubyarana abana bane.
Mu kiganiro, Masasu yanagarutse ku kindi kibazo gikomeye: abagabo bakomeza kwitwara nk’abasore nubwo baba bamaze kubaka ingo. Yavuze ko umugabo amaze gushaka aba agomba guhindura imitekerereze n’imyitwarire, akumva ko yinjiye mu nshingano nshya.
Yatanze n’ubuhamya ku buzima bwe bwite, avuga ko na we hari igihe yigeze kugwa muri iyo myitwarire, ariko akabyitirira umurimo w’Imana.
Yagize ati: “Iki cyaha nange Masasu nakiguyemo ariko nkabyitirira ishyaka ry’umurimo w’Imana. Natahaga ntinze, mvuye kwigisha, nkavuga ko nigishije ubutumwa. Ariko Imana yarambwiye ngo ubwo ni ubuswa, uzasanga umugore wawe bamutwaye.”
Yavuze ko umugabo aba adakwiye gukomeza gutekereza ko kuba yarashatse nta kintu kinini cyahindutse mu buzima bwe. Iyo umuntu amaze kuba umugabo, aba agomba kwemera ko inshingano ze ziyongereye, akareka imyitwarire yo kubaho nk’umusore utagira urugo.
Yagize ati: “Umuhungu akwiriye kureka kumva ko nta cyahindutse. Iyo yitwaye atyo aba atemera kwita ku nshingano. Ahindura irangamimerere, akaba umugabo akareka kuba umusore.”
Icyakora, Masasu yasobanuye ko ibyo bidashatse kuvuga ko umugabo agomba guca umubano n’abantu bose bahoze ari inshuti ze cyangwa abo bahoze babana. Ahubwo ikibazo ni ukumenya ko amaze kugira urugo kandi ko uburyo abana n’abandi bugomba kubahiriza inshingano nshya afite.
Yavuze ko umugabo aba adakwiriye kwifata nk’igikomangoma mu rugo, ngo umugore abe ari we ukora imirimo yose, ahubwo ko umugabo n’umugore bakwiye gufashanya.
Yagize ati: “Ntakigire nk’igikomangoma ngo ashake gukoresha umugore uburetwa, ahubwo ahitemo gufashanya.”
Yagaragaje ko uko imiryango ibayeho bishobora gutandukana bitewe n’ubushobozi n’imiterere y’ibihugu, ariko ko muri iki gihe abagabo n’abagore benshi bombi bakora kandi bakinjiza amafaranga. Iyo bombi bafite inshingano zo gushaka imibereho y’urugo, nta mpamvu umugabo yakwiyumva nk’aho imirimo yo mu rugo yose igomba gukorwa n’umugore.
Masasu yavuze ko mu bihugu abagore na bo bakora, usanga abagabo bafasha mu mirimo yo mu rugo, harimo koza amasahani, guteka no kwita ku bana. Yagaragaje ko nta mpamvu yo kuvuga ko hari imirimo y’umugabo gusa cyangwa iy’umugore gusa mu rugo, cyane cyane iyo bombi bafite indi mirimo bakora hanze.
Yagize ati: “Abasore boza amasahani, bagateka. Aho umugore avuga ati: Umugabo azi kwambika abana. Nta mirimo y’abagore cyangwa iy’abagabo iba mu rugo rwacu.”
Yakomeje asobanura ko iyo umugore agiye ku kazi, umugabo ashobora gusigara yita ku mirimo yo mu rugo mu gihe na we atari ku kazi, kandi ko gufashanya muri ubwo buryo ari kimwe mu bigize kubaka urugo.
Yagize ati: “Iyo umugore yagiye mu kazi, umugabo asigara yita ku byo mu rugo mu gihe na we atagiyeyo.”
Masasu yavuze ko rimwe na rimwe umugabo yanga gukora imirimo yo mu rugo kubera ko aba yarakuze abona abandi bayikora, bigatuma yumva ko umugore ari we ugomba gukora byose kubera ko ari we utanga cyangwa ukora ibindi byinshi mu rugo.
Yagize ati: “Igituma umusore avuga ko atakoza amasahani, ni uko nyine haba hari ababikora. Umugabo we aba yumva ko nta kindi umugore yakora, kuko uwo mugabo aba yahashye.”
Yavuze byinshi muri iki kiganiro, ariko yanagarutse ku mugabo udahinduka kandi udashaka kwemera amakosa yakoze. Yagaragaje ko iyo umugabo adashobora guhinduka cyangwa ngo asabe imbabazi mu gihe bikenewe, biba bishobora kuba ikibazo gikomeye mu rugo.
Iki kiganiro cya “Ijwi rya Mukuru” cyagaragaje ko kubaka urugo bidashingiye gusa ku kuba abantu barakundanye mbere yo gushakana, ahubwo ko urukundo rugomba gukomeza kugaragazwa mu bikorwa, mu kwita kuri mugenzi wawe, mu gufashanya no mu kwemera inshingano nshya umuntu aba yinjiyeho amaze kubaka urugo.
REBA IKIGANIRO CYOSE