Umuntu akora urugendo rw’ubuzima kuva agisamwa mu nda ya nyina kugeza ku munsi we wa nyuma avuyemo umwuka, abana be n’abamukomokaho bakamuherekeza bakamugeza iwabo wa twese.
Iyo uvutse uba utangiye ikorosi rya mbere ry’ubuzima. Kantarama yabonye izuba ku wa 1/06/ 1925 hari ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga. Yasoje urugendo rwe ku ya 15/08/2026 ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.
Ku myaka 101 asize umuryango mugari nk’uko byavuzwe n’umwuzukuru we Rubayiza mu gitambo cya Misa cyabereye iwe mu rugo, mu Mudugudu wa Rwambariro, mu Murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero.
Padri Ntirandekura Girberth wo muri Paruwase ya Rususa yitiriwe Nyina wa Jambo ihereye mu Murenge wa Ngororero muri Diyoseze ya Nyundo, yamuvuze ibigwi karahava.
Ati: "Sinari nkibuka ko akiriho, kuko namuherukaga mu myaka yahise ubwo nasuraga abakecuru bakuze."
Padri Ntirandekura Girberth kandi yakomoje ku byuburame ko kugeza ku myaka 100 irenzeho ari umugisha ukomeye.
Padri Ntirandekura Girberth yagize ati: "Kantarama yagize umugisha ukomeye cyane kuba yatabarutse ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Kumarama imyaka 101 ni umugisha ukomeye. Muri mwe muri aha ni nde uzayimara?".
Mukecuru Kantarama Julienne yashakanye na Barakomeza Anasphole. Atabarutse afite umuryango mugari ungana n’abantu 98.
Kantarama na Barakomeza babyaye abana 8, abakobwa bane n’abahungu bane, ubu hakaba hasigaye abakobwa bane bamukomokaho harimo abuzukuruza 58 n’ubuvivi 3.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imutuze aheza