× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ukuboko kw’Iburyo yanyeganyeje amahema mu ndirimbo ’Kora ikintu gishya’ yanditswe na Past Ben wa Chance

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ukuboko kw'Iburyo yanyeganyeje amahema mu ndirimbo 'Kora ikintu gishya' yanditswe na Past Ben wa Chance

Chorale Ukuboko kw’Iburyo, imwe mu makorali amaze igihe kinini mu murimo w’Imana muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kora Ikintu Gishya”, yanditswe na Pastor Benjamin Serugo uzwi nka Past Benwo muri Alarm Ministries.

Iyi ndirimbo je mu gihe iyi Chorale ikomeje urugendo rw’imyaka isaga 30 mu ivugabutumwa, ikaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Ikidendezi”, “Imirimo”, “Imitima yacu”, “Hashimwe Yesu”, “Abera b’Imana” n’izindi.

Past Ben ni we wayanditse

“Kora Ikintu Gishya” yanditswe na Past Ben, mu bufatanye Alarm Ministries ifitanye na Chorale Ukuboko kw’Iburyo. Yayobowe na Oliva Rukundo, umuhanzi n’umuririmbyi uri kuzamuka muri iyi minsi.

Ubutumwa bw’indirimbo bushingiye kuri Yesaya 43:19, aho Imana ivuga iti: “Dore ngiye gukora ikintu gishya...”Bityo ikaba ubutumwa bwo gukomeza kwizera ko Imana ishobora gukora ibishya mu buzima bw’umuntu, ikamukura mu bihe yari arimo ikamugeza ahandi.

Aganira na Paradise, Seth Kwizera, Perezida wa Chorale Ukuboko kw’Iburyo, yavuze ko intego yabo ari ugukomeza ivugabutumwa no gutangaza ubutumwa bwa Yesu Kristo, mu gihe Desire Mubogora, umutoza wa Chorale, yasobanuye ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abizera no gukangurira n’abatarakira Yesu kumwizera.

Ukuboko kw’Iburyo yatangiye ari Chorale y’abana

Amateka ya Chorale Ukuboko kw’Iburyo agaragaza ko yatangiye umurimo w’Imana mu 1989, icyo gihe ikaba yari Chorale y’abana yabaga mu cyumba cy’amasengesho cyari i Kimihurura kwa Rutamuhana Claude.

Mu 1990, icyo cyumba cy’amasengesho cyimukiye mu Gatenga, maze Chorale ikomeza gukura. Mu myaka yakurikiyeho yagiye ihinduka, abaririmbyi bashya barayiyongeramo ndetse ikomeza umurimo w’ivugabutumwa.

Iyi Chorale yanyuze mu bihe bikomeye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yatakaje bamwe mu baririmbyi bayo, abandi bakwira hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Abasigaye bongeye kwiyunga n’abandi baririmbyi bashya, umurimo w’Imana urakomeza.

Mu 1998, Chorale yarizwiho kuririmba indirimbo z’abandi yatangiye guhimba izayo. Ni muri uwo mwaka kandi yahinduriwe izina yitwa Ukuboko kw’Iburyo, izina ryakuwe muri Zaburi 118 .Ni izina yahawe n’umushumba Pastor Mutwa Samson.

Kuva kuri “Ikidendezi” kugera kuri “Kora Ikintu Gishya”

Mu myaka yakurikiyeho, Chorale yakomeje gutera imbere. Mu 2008 yatangiye gutunganya indirimbo zayo muri studio ku buryo mu 2009 zashyizwe kuri CD Audio.

Mu 2012 yashyize ku mugaragaro DVD yayo ya mbere yise “Yesu ni Ingabo”, nyuma ikomeza gukora ibitaramo n’amashusho byatumye igera ku bantu benshi.

Mu 2019, yakoze igitaramo cya gatatu cyo gushyira Album ku mugaragaro, cyitwaga “Ikidendezi Live Concert”, kirimo indirimbo umunani zirimo “Ikidendezi”, “Imirimo” na “Imitima yacu”. Nyuma haje Album ya kane “Si ku Kidendezi Gusa”, yashyizwe hanze mu 2021.

Indirimbo “Ikidendezi” ni imwe mu ndirimbo zatumye Chorale imenyekana cyane.

Iyi ndirimbo yanditswe na Gikundiro Rehema, umwanditsi w’indirimbo wamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yaho, Chorale yakomeje gushyira hanze ibihangano bishya birimo “Ndi Imana” na “Abera b’Imana”, ikomeza urugendo rwayo rwo gukoresha umuziki mu ivugabutumwa.

“Kora Ikintu Gishya” igiye kuri Album ya 5

Indirimbo nshya “Kora Ikintu Gishya” ni imwe mu ndirimbo 13 zafashwe mu mashusho ya Live Recording igizwe n’indirimbo ziri kuri Album ya 5 ya Chorale Ukuboko kw’Iburyo. Biteganyijwe ko iyi Album izamurikirwa mu gitaramo kizaba ku wa 6 Ukuboza 2026 muri ADEPR Gatenga.

Bityo, nyuma y’imyaka irenga 30 kuva Chorale yatangira ari itsinda ry’abana, ikanyura mu bihe bikomeye, igahindura n’izina, ikagira indirimbo zakunzwe cyane nka “Ikidendezi”, ubu Ukuboko kw’Iburyo yongeye gutera intambwe nshya ifatanyije na Pastor Ben, binyuze mu ndirimbo ubutumwa bwayo bwibanda ku cyizere cy’uko Imana igikora ibishya.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "KORA IKINTU GISHYA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.