Nyuma yo kumara imyaka myinshi Hana yarabuze urubyaro bigatera Penina mukeba we kumwishongoraho, Hana yaje kubyara umwana w’Umuhungu amwita Samuel. Mu byishimo bya Hana havumbutsemo indirimbo y’amashimwe.
Uku ni ko bimeze no ku muramyi Methoussella wanditse "indirimbo yanjye" yashibutse mu burwayi bukomeye yagize akabonerano ukuboko gukomeye k’Uwiteka.
Hari igihe ibihe bikomeye umuntu anyuramo biba intandaro y’ubuhamya bukomeye. Ni ko byagendekeye umuramyi B. Methoussella, wamaze igihe kinini aryamye ku kidendezi cy’uburwayi ategereje Kristo ngo amukure ku gisasiro.
Gusa umugambi w’Imana ni mwiza kandi umuteguro wayo ni mugari! Muri ibyo byose yanyuzemo yari inzira yo kuzamunyuzamo ubutumwa bwomora binyuze mu ndirimbo nshya yise "Indirimbo yanjye".
Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusohoka akaba yarayiririmbanye na Esther umugore we mwiza cyane Imana yamuhaye ngo basangire urugendo rwo kwamamaza ineza ya Kristo nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Ati: "Nyuma y’igihe namaze ndwaye uburwayi bwambabarizaga umutima bukambuza gusinzira amajoro menshi, naje kuhabonera ukuboko kw’Imana binyongerera ibyiringiro bizima mu mutima wanjye".
B. Methoussella yakomeje ati: "Mu gihe uburwayi bwari bundembeje, aho kwiheba cyangwa kwibaza impamvu y’ibyambagaho, nahisemo kwerekeza umutima we ku Mana. Nakundaga kwibaza ku rukundo rwayo, ku buzima Imana yari yarampaye ndetse no ku buntu bwayo
Muri ibyo bihe ni bwo yibajije ati: "Niba Imana yarampaye ubuzima n’umwuka mpumeka, ni gute yananirwa kumenya ibyo nkeneye?". Icyo kibazo cyamubyariye amahoro n’ibyiringiro, ndetse kiba intangiriro yo kwandika amagambo agize indirimbo yise"Indirimbo yanjye".
B.Methoussella na Esther bavuga ko iyi ndirimbo atari iyo kuvuga inkuru y’uburwayi gusa, ahubwo ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana ikomeza kuba nziza no mu bihe umuntu aba atumva ibyo arimo kunyuramo.
Ni ubutumwa bugamije kuzamura amashimwe aho kwiheba, no gukomeza kwizera Imana n’ubwo ibibazo byaba bikomeye.
Aba baramyi bakomoka mu Burundi basanzwe bakorera Imana binyuze mu muziki. Mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore, buri wese yakoraga umurimo wo kuramya ku giti cye.
Nyuma yo gushinga urugo, bahisemo guhuriza hamwe impano zabo, bakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Umugore mwiza umuhabwa n’uwiteka! Muri ubwo burwayi uyu muramyi yahawe isezerano ryo gukorera Imana Esther umugore we yamubaye hafi amubera umutaka muri urwo rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Bavuga ko bizeye ko "Indirimbo yanjye" izahumuriza abantu benshi bahanganye n’uburwayi, ibibazo by’ubukungu, ubushomeri cyangwa izindi ngorane z’ubuzima, ikabafasha kongera kwiringira Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye aho kwibanda gusa ku bibazo bafite.
Mu gihe bakomeje gutegura indi mishinga mishya, iyi couple y’abaramyi bakoze itsinda bahamya ko icyifuzo cyabo ari ukubona abantu benshi bakomeza kwegera Imana no kubaka ukwizera kwabo binyuze mu muziki.
Iyi ndirimbo iraboneka ku muyoboro wa YouTube wa B. Methoussella & Esther, ndetse no ku zindi mbuga zicishwaho umuziki.
Ryoherwa n’iyi ndirimbo iryoshye kubi nk’ubuki bukuze