Pastor Dr. Ian Tumusiime yavuze uko yabaye mayibobo imyaka 3 nyuma yo guhunga uwashakaga kumwica, akabanza kumara iminsi 3 atarya ibiryo byo muri poubelle.
Umushumba wa Revival Palace Community Church (RPCC) i Bugesera, akaba n’uyoboye A Light to the Nations Africa, Pastor Dr. Ian Tumusiime, yavuze ubuzima bukomeye yanyuzemo akiri muto, burimo imyaka itatu yamaze ari mayibobo ku muhanda wa Kampala, aho yabanje no kumara iminsi itatu atarya kuko yatinyaga kurya ibiryo byatoragurwaga aho bamena imyanda.
Yabitangaje mu gihe Itorero Revival Palace Community Church (RPCC) ryitegura igiterane mpuzamahanga "Breakout Your Limits 2026", kizaba kuva ku wa 10 kugeza ku wa 16 Kanama 2026 mu Karere ka Bugesera, kigamije gufasha urubyiruko gutsinda ubukene, ubushomeri no kwihangira imirimo binyuze mu kwizera Imana, ubuyobozi no kwigira.
Pastor Dr. Ian yavuze ko yavukiye mu muryango mugari w’abana 14 mu Bugande, aho nyina yamubyariye munsi y’igiti. Yavuze ko ubuzima bwe bwo mu bwana bwari bukomeye cyane.
Yagize ati: "Igihe nari mfite amezi 8 banzirikaga ku nkingi yo mu nzu. Nageze imyaka 8 ntarakoza ibiryo mu kanwa. Natungwaga n’amata n’amaraso, ayo bita ikiremve, n’inyama. Ni byo biryo byantunze kugera ku myaka 8 ya mbere. Ibiryo bya mbere nariye ni imyumbati."
Yakomeje avuga ko nyuma yo gupfusha se afite imyaka umunani, ubuzima bwarushijeho gukomera, ariko ikibazo gikomeye cyatumye ava iwabo si ubukene gusa.
Yasobanuye ko habaye amakimbirane hagati ye n’umugabo bapfaga ikibumbiro yashakaga gushoramo inka ze.
Ati: "Hari umugabo twigeze gushwana turi gupfa ikibumbiro yashakaga kunyweshaho inka ze. Uwo mugabo twararwanye kuko nari narize karate. Twararwanye, nge ndi mu iriba, mushyira mu mazi mukandagiriramo, abakobwa n’abagabo barahurura barareba. Baramfashije avamo, agenda ahiga ko ari bunyice. Yaje nijoro ashaka kunyica, afite icyuma. Naryamye mu mashyamba nzi ko araza aje kunyica."
Nyuma y’icyo gitero cyari kimutegereje, yafashe icyemezo cyo guhunga akajya i Kampala. Ati: "Ni ko nasabye umuntu twari duturanye wari ugiye gukora urugendo, ngo nge muri Uganda mu murwa mukuru, mpunze uwo mugabo."
Yavuze ko mbere yo guhunga yibye isake ya nyina akayigurisha kugira ngo abone amafaranga yo gutangirira ubuzima bushya.
Yagize ati: "Hari inkoko ya mama y’isake nari naribye, nyigurisha amafaranga. Ayo ni yo yandokoye, nkayifashisha mu kujya mu itsinda ry’abana bo ku muhanda. Nabaye ku muhanda ntabihisemo kuko nari mbuze umubyeyi, kandi mfite icyo mpunga."
Yasobanuye ko yageze i Kampala yicaye inyuma mu modoka yatwaraga ibitoki, atwikiriwe n’ihema ku buryo atari azi n’inzira banyuzemo.
Ati: "Maze gupfusha data ku myaka 8, nagiye mu modoka y’ibitoki yajyanaga imyaka muri Kampala ntwikiriwe ihema. Nagezeyo, uwanjyanye abona ngiye gupfa kubera inzara. Nariye ibiryo bya mbere, ndya agatogo.
Tumaze gupakurura ibitoki, uwo muntu wanjyanye avuga ko agiye kumpa akazi, yaransize ntiyagaruka. Sinari nzi aho nanyura ngo nsubire aho navuye, kuko nari naraje mu ihema ntwikiriwe."
Nyuma yo gusigara wenyine muri Kampala, yavuze ko yatanze amafaranga yari yarakuye mu kugurisha ya sake kugira ngo yinjizwe mu itsinda ry’abana bo ku muhanda.
Ati: "Nageze ku muhanda niga ubuzima bwaho. Natanze ibuhumbi bibiri na magana atanu ngo banyinjize mu itsinda."
Icyakora, yavuze ko iminsi ye ya mbere ku muhanda yari iy’agahinda n’inzara ikomeye.
Yagize ati: "Namaze iminsi itatu ntarya kuko ibiryo byavaga aho bamena imyanda. Nge rero, nishwe n’inzara iminsi 3 naratinye kubirya, ngeze aho ndavuga nti ’Reka mbirye.’"
Pastor Dr. Ian yavuze ko yamaze imyaka itatu yose aba ku muhanda, mbere yo gutabarwa n’umugore w’Umunyarwandakazi wari waramaze igihe amwitegereza.
Yagize ati: "Nafashijwe n’umudamu wari Umunyarwanda wambonaga aje kurangura. Yarambonye amenya ko ndi Umunyarwanda.
Yarambwiye ngo yanyitegereje iminsi 3 aza kugura ibitoki mu isoko, abona imyitwarire yange itandukanye. Yarambajije ati ’Waje ku muhanda ute?’ Ndamubwira, arambaza ati ’Uwagukura ku muhanda wabyemera?’ Nange nti ’Yego.’"
Uyu muvugabutumwa yavuze ko ayo mateka ye ari yo atuma uyu munsi ashishikariza urubyiruko kutiheba no kumenya ko ibihe bibi bitaramba.
Mu rwego rwo gufasha abandi kudakomeza kugwa mu mutego w’ubukene n’ubushomeri, Pastor Dr. Ian Tumusiime n’Itorero Revival Palace Community Church bateguye igiterane Breakout Your Limits 2026, kizaba kuva ku wa 10 kugeza ku wa 16 Kanama 2026 i Bugesera,.
Iki giterane kizahuza inyigisho za Bibiliya n’amahugurwa ku buyobozi, kwihangira imirimo, imari n’iterambere, hagamijwe gufasha urubyiruko rwa Afurika kubaka ubuzima bushya bushingiye ku kwizera Imana no kwigira.
Pastor Dr. Ian Tumusiime yatumiye buri wese uzashobozwa kuzitabira iki giterane
Mu Karere ka Bugesera hagiye kubera igiterane mpuzamahanga cyiswe "Breakout Your Limits 2026"