Umunyamakuru Obededomu Frodouard yavuye muri defense imodoka igiye kumuhitana n’umuryango we, Imana ikinga ukuboko. Amashimwe ni menshi mu muryango we.
Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Frodouard Uwifashije, uzwi nka Obededomu, yasohokaga muri Kaminuza yigenga ya Kigali Independent University (ULK) aherekejwe n’umuryango we, nyuma yo gukora Defense ya Master’s.
Ariko nyuma y’akanya gato, ibyishimo byahindutse ubwoba ubwo imodoka yari itwaye umuryango we yagonganwaga na Fuso yari ihetse ibikoresho byo mu rugo by’umuntu wimukaga.
Ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026, ni bwo Frodouard Uwifashije yakoze Defense y’igitabo nyuma yo gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami rya MBA (Master’s Degree in Business Administration) muri Kigali Independent University (ULK), nyuma y’urugendo avuga ko rwari rutoroshye.
Uyu munyamakuru wa Paradise avuga ko yageze kuri iyi ntambwe nyuma yo guhuza amasomo, akazi ndetse n’inshingano zo kwita ku muryango, ibintu avuga ko byamusabye kwigomwa byinshi.
Ati: “Ntabwo byari byoroshye mu buryo bwo gutunga umuryango, akazi no kwiga, kandi byose bikarangira neza.”
Avuga ko nubwo urugendo rutari rworoshye, yashoboye kurusoza abifashijwemo n’Imana. Ati: “Ni amashimwe akomeye kuko Imana yamfashije muri urwo rugendo rutoroshye.”
Nyuma ya Defense, igitabo cye cyaremewe ndetse avuga ko yabonye amanota arenga 70%, ibyatumye umunsi we urushaho kuba uw’ibyishimo.
Satani yashatse kumena inshishi mu isosi Imana ikinga akaboko
Aganira na Izuba News, yavuze ko nyuma yo gufata amafoto y’urwibutso we n’umuryango we basubiye mu modoka yabazanye, berekeza mu rugo.
Ubwo bari bamaze kurenga inyubako ya Dove Hotel gatoya, berekeza ahazwi nka Beretwali, imodoka bari barimo yagendaga inyuma ya Fuso yari itwaye ibintu byinshi, byiganjemo ibikoresho byo mu rugo, dore ko yari itwaje umuntu wimukaga.
Umushoferi wa Fuso yaje guhagarara mu buryo butunguranye nyuma yo gusanga yarenze aho yagombaga kujya, maze asubira inyuma, ibizwi nka marche arrière. Uwari utwaye imodoka yari irimo uyu munyamakuru yacanye amatara, ariko umushoferi wa Fuso ntiyabibona.
Batekereje ko umushoferi ashobora kuba yabarebaga muri rétroviseur, ariko mu buryo bwabatunguye, bisanga Fuso yabagonze hafi kubaca hejuru.
Icyakora, ku bw’amahirwe, umuntu wari hejuru y’iyo modoka yakomeje gusakuza cyane, ndetse n’abaturage bari ku muhanda begera shoferi bamubwira ko yagonze indi modoka, maze bituma ahagarara.
Kuri we avuga ko yabonye Imana, dore ko iyi modoka yari irimo abana be batatu, umugore we wari ubatwaye na mwishywa we bari muri iyo modoka.
Bivuze ko umuryango wari ugiye kuzima, dore ko hasigaye umwana umwe w’imfura wari watashye mbere kuri moto.
Gusa, ku bw’amahirwe, nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi modoka ndetse nta cyo yabaye uretse gukoboka ikavaho irangi.
Uyu mugabo avuga ko ibyabaye byamukoze ku mutima cyane, ariko bikamwongera no gushimira Imana. Ati: “Umuryango wose warushijeho gutinya. Gusa kuko Imana idufiteho umugambi ntabwo yabyemeye.”
Inzozi ze ntizigarukira kuri Master’s
Nyuma yo gusoza Master’s, Obededomu avuga ko atifuza ko impamyabumenyi ye iba iherezo ry’urugendo.
Afite inzozi zo gushinga kompanyi izagira uruhare mu guhanga imirimo, aho intego ye ari ukuzagera ku rwego rwo guha akazi abantu 1,000.
Avuga ko ubumenyi yakuye muri Master’s, ubunararibonye amaze kugira ndetse n’ibindi bikorwa akora, bizamufasha kubaka imishinga izatanga amahirwe ku bandi.
Kuri we, 27 Nzeri 2026 ntizibukwa gusa nk’umunsi yakozeho Defense ya Master’s. Ni umunsi yatashye afite impamyabumenyi, amanota arenga 70%, ibyishimo byo kugera ku ntego yari yarihaye, ariko kandi ukazahora mu mateka y’umuryango we nk’umunsi bavuye mu byishimo bakanyura mu mpanuka, ariko bakongera guseka nyuma yo kubona ko nta muntu watakaje ubuzima.
Obededomu n’umuryango we bari bagiye kuzima ubwo imodoka yabagongaga avuye muri defense
Imana yatumye Obededomu Frodouard asimbuka urupfu avuye muri defense