"Urugero Music Talent" igarutse ku nshuro ya gatatu; ababyeyi bafite abana bafite impano yo kuririmba barasabwa kutabacisha iruhande.
Igihe cyo gutanga Impano kirimo gushyirwaho akadomo, ubu hagezweho gutungwa n’Impano. Urugero Media Group ni umushorera mwiza mu kugeza abana babo ku nzozi.
Kuri uvu yongeye gutangiza irushanwa Urugero Music Talent, rigamije gushakisha, gutoza no kuzamura impano z’abana bafite impano yo kuririmba, bakazahabwa amahirwe yo kugaragaza ubushobozi karemano.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Umuyobozi wa Urugero Media Group, Bwana Arnauld Ntamvutsa yasobabuye ibya Jingle iteye amatsiko yifashishijwe mu kumenyekanisha iri rushanwa aho yavuze ko jingle imenyerewe ya Urugero Music Talent ari ikimenyetso cy’uko iri rushanwa riba rigiye gutangira.
"Iyo jingle ni ikirango gihamye cya Urugero Music Talent. Iyo uyumvise uhita umenya ko irushanwa ryagarutse. Intego yaryo ni ugushyigikira impano z’abakiri bato, kubaha urubuga rwo kuzigaragaza no kubaherekeza kugeza bageze ku nzozi zabo."
Ni nde wemerewe kwitabira?
Bwana Ntamvutsa yavuze ko kwitabira bisaba ibisabwa bike kandi byoroshye.
Umwana agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 10 na 15, akaba ashyigikiwe n’ababyeyi cyangwa abamurera. Ikindi ni uko aba akunda kuririmba cyangwa agaragaza impano muri uwo mwuga.
Amwe mu mafoto yaranze itangwa ry’ibihembo bya Urugero Music
Arnaud yongeyeho ko n’iyo umwana yaba atarabona urukundo rukomeye rwa muzika, abatoza bo muri Urugero Music Academy bamufasha kuwukunda no kurushaho kuzamura Impano ye.
Kwiyandikisha biracyakomeje
Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byaratangiye kugeza ku wa 09 Kanama 2026.
Abarimo Josh Ishimwe bari mu bamuritswe n’iri rushanwa
Nyuma yaho, kuva ku wa 10 Kanama kugeza ku wa 04 Nzeri 2026, hazakorwa ibikorwa byo kujonjora abazitabira, hanyuma hasigare abana 10 bagaragaje ubushobozi kurusha abandi, bazinjira muri Urugero Music Academy bakigishwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Urugero Music Talent ni rimwe mu marushanwa ategurwa neza
Hateganyijwe ibihembo bitandukanye.
Nk’uko Bwana Ntamvutsa yabitangaje, hateganyijwe ibihembo bizashingira ku gushyigikira impano z’abana. Ati: "Hateganyijwe bigamije kuzamura muzika ndetse n’amasomo y’abanyeshuli birimo na minerval. Ati"Iyo duhemba, duhemba tugamije gushyigikira impano."
Ni Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa rigiye kuba
Uretse kugaragaza Impano,iri rushanwa ryagiye rirangwa n’ubusabane
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu , n’ubwo hari umwaka umwe ibikorwa byo gushakisha impano byabaye hatifashishijwe uburyo bw’amarushanwa.
Yagaragaje ko imyaka ishize yatanze umusaruro ushimishije, kuko benshi mu banyuze muri Urugero Music Talent bakomeje kugira uruhare rukomeye muri muzika ya Gospel.
Mu myaka yashize
Mu bamaze kuba abahanzi harimo **Siana Serukiza, Esther Serukiza, Richard Zebedayo, Sharon Gatete, Emmy Vox, Linda Kamikazi na Joshua Ishimwe n’abandi.....
Hari kandi abandi benshi bakomeje gukorera Imana muri korali no muri za ministères zitandukanye z’ivugabutumwa.
Uko kwiyandikisha bikorwa
Ababyeyi bafite abana bafite impano yo kuririmba basabwe gufata videwo itarengeje umunota umwe, bakayohereza kuri:
WhatsApp: 0785 014 099
Email: [[email protected]](mailto:[email protected])
Ubutumwa bugenewe ababyeyi n’itangazamakuru
Mu gusoza, Bwana Arnauld Ntamvutsa yasabye abakunzi ba Gospel, ababyeyi n’itangazamakuru gushyigikira iki gikorwa.
Yagize ati: "Turasaba abakunzi ba Gospel kudufasha kugeza ubutumwa ku babyeyi bafite abana bafite imyaka hagati ya 10 na 15.
Turanasaba itangazamakuru kudutera inkunga mu gutegura ejo hazaza h’abaramyi n’abahanzi beza ba Gospel bazafasha Itorero ry’u Rwanda n’igihugu muri rusange. Turizera ko bazadufasha. Imana ibahe umugisha."
Urugero Music Talent ikomeje kwerekana ko atari amarushanwa gusa, ahubwo ari ishuri rivumbura impano, rikazitoza kandi rikaziherekeza kugeza zibaye umusingi w’ejo hazaza ha muzika ya Gospel mu Rwanda.