× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rikomeye ku Isi ’Formula 1’ ryo gusiganwa mu modoka

Category: Sports  »  3 weeks ago »  Our Reporter

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rikomeye ku Isi 'Formula 1' ryo gusiganwa mu modoka

‎U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Formula 1, rizwi nka Grand Prix, mu 2030, bikazaba ari ubwa mbere iri rushanwa rikomeye mu mukino wo gusiganwa mu modoka ribereye muri Afurika kuva mu 1993.

Amakuru yemejwe ni uko hasinywe amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Afurika rizitwa African Grand Prix, rizajya ryamamazwamo Visit Rwanda.

‎Iri rushanwa rizabera ku muhanda mushya uzubakwa mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, nko mu birometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

‎Formula 1 yatangaje ko iri rushanwa rizatangira nyuma y’uko uyu muhanda wihariye wo gusiganiraho imodoka uzaba wuzuye, bikaba biteganyijwe ko bizaba mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

‎Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ni we watangaje aya makuru mu muhango wabereye i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kabiri.

‎Yagize ati: “Uyu munsi ni uw’Afurika. Hashize imyaka irenga 30 irushanwa rikomeye ku isi ryo gusiganwa mu modoka ritabera kuri uyu mugabane.
‎
‎“U Rwanda rwishimiye kwakira Formula 1 African Grand Prix no gusangira uyu mwanya n’abafana barenga miliyoni 100 bari muri Afurika.”

‎U Rwanda rwari rwatangaje ku mugaragaro ko rushaka kwakira Formula 1 mu Ukuboza 2024, ubwo rwakiraga inama n’ibikorwa by’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA).

‎Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yashimye aya masezerano, ayita intambwe ikomeye mu mateka y’uyu mukino.

‎Yagize ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu gukomeza kwagura umukino wo gusiganwa mu modoka ku isi. U Rwanda rwerekanye ubushake bukomeye bwo gutegura igikorwa kiri ku rwego rwo hejuru.”

‎Yakomeje avuga ko kwakira iri rushanwa bitagamije gusa gutegura imikino, ahubwo ko bizasiga umurage urambye, bigafasha urubyiruko kugira inyota yo kwinjira muri uyu mukino, guteza imbere impano no gufungura amahirwe mashya muri Afurika no hanze yayo.

‎Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, na we yavuze ko Afurika yamye iri mu migambi y’igihe kizaza y’uyu mukino, ashimangira ko bashakaga kuyigarukamo mu buryo burambye, bafatanyije n’abafatanyabikorwa bafite icyerekezo gisobanutse.

‎Yagize ati: “Afurika yamye iri mu migambi ya Formula 1 y’igihe kizaza. Kuva mu ntangiriro, twari twiyemeje kuyigarukamo mu buryo bukwiye, dufatanyije n’abafatanyabikorwa beza kandi dufite gahunda y’igihe kirekire igamije kuzana impinduka zifatika.”

‎Formula 1 yatangaje ko andi makuru arimo igihe nyacyo irushanwa rya mbere rizabera, aho imirimo yo kubaka umuhanda izaba igeze n’uko weekend y’irushanwa izagenda, azatangazwa mu gihe kiri imbere.

‎Umunyabigwi Lewis Hamilton, umaze kwegukana ibikombe birindwi bya shampiyona ya Formula 1, ni umwe mu bamaze imyaka basaba ko Afurika yongera kugira umwanya kuri gahunda y’amarushanwa y’uyu mukino.

‎Mbere ya Singapore Grand Prix iheruka, Hamilton yari yavuze ko Afurika ari umugabane w’ingenzi kuri we kandi ko bidakwiye ko Formula 1 ikomeza kuwusiga inyuma mu gihe isanzwe ibera ku yindi migabane.

‎Yagize ati: “Kuri njye, ni wo mugabane w’ingenzi kurusha indi, kandi ni na wo mwiza cyane. Dufite amarushanwa ku yindi migabane yose uretse Afurika, kandi nta mpamvu yatuma itabera no kuri uyu mugabane.”

‎Hamilton yongeyeho ko yari amaze igihe ashyigikira iki gitekerezo, ashimira Stefano Domenicali ku mbaraga yashyize mu gushaka uko Formula 1 yagaruka muri Afurika.
‎
‎Yagize ati: “Ni ikintu maze igihe nsaba ko cyakorwa, kandi Stefano yakoze akazi gakomeye. Mu myaka mike ishize yagiye muri Afurika inshuro nyinshi, agirana ibiganiro n’abantu batandukanye. Nari nizeye ko azagira amakuru meza ampa vuba.”

‎Kuva u Rwanda ruzaba rwakiriye Formula 1 mu myaka ya 2030, uyu mukino uzaba ugiye kubera ku migabane yose ituwe ku isi.

‎Kugeza ubu, gahunda ya Formula 1 yo mu 2027 igizwe n’amarushanwa 24. Icyakora, amasezerano yo kwakira amwe muri yo azarangira mbere y’umwaka wa 2030, bivuze ko hazakomeza ibiganiro byo kureba aho azajya abera mu myaka izakurikiraho.

‎Portugal izagaruka kuri gahunda ya Formula 1 mu 2027, ariko ifite amasezerano y’imyaka ibiri gusa. Amarushanwa yo muri Mexico na Singapore yo afite amasezerano agera mu 2028, mu gihe Grand Prix yo mu Buyapani yemejwe kugeza mu 2029.

‎Kugaruka kwa Formula 1 muri Afurika binyuze mu Rwanda bishobora gufungura amahirwe mashya yo guteza imbere umukino wo gusiganwa mu modoka kuri uyu mugabane, gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari, no kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.