Polisi yo mu Bwongereza yatangiye gushakisha abatangabuhamya bashobora gufasha mu iperereza ku gikorwa cyo kwangiza igishushanyo cya Yezu Kirisitu cyari kiri kuri kiliziya.
Iki gishushanyo cyararenganyijwe, umutwe wacyo uracibwa, kikaba cyari kiri ku rwibutso rw’intambara muri Kiliziya Gatolika ya St Alban’s Church, iherereye mu mujyi wa Warrington.
Iki gikorwa cyabaye, kandi urwibutso ruri hafi y’icyo gishushanyo rusigwa amarangi yanditseho amagambo atuka Kiliziya Gatolika na Yezu Kirisitu.
Padiri mukuru waho, Canon Christopher Cunningham, yavuze ko ayo magambo yari akubiyemo ibitutsi bikomeye byibasiraga Kiliziya n’imyemerere ya Gikristu.
Nk’uko amakuru yatangajwe na Christian Today abivuga, umwe mu bagize iyi paruwasi ni we wabonye ibyangiritse ku Cyumweru mu gitondo. Icyakora, Polisi ya Cheshire ikeka ko iki gikorwa cyakozwe hagati ya saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba na saa Yine z’ijoro ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026.
Polisi yashyize hanze ifoto yafashwe na kamera z’umutekano, igaragaza umugabo, yifuza ko abaturage bayifashisha mu kumumenya no gutanga amakuru yamufasha mu iperereza.
Mu butumwa yashyize kuri Facebook, Canon Christopher Cunningham yavuze ko iki gikorwa ari “itotezwa nyakuri”, asobanura ko ari ikimenyetso cy’uko abantu bakomeje guhangana n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri mu isi.
Yashimiye kandi umukorerabushake wamaze igihe akuraho amagambo yari yanditswe kuri urwo rwibutso.
Umuyobozi wa Polisi, Chief Inspector Joseph McNally, yavuze ko kwangiza urwibutso rw’intambara bibabaje cyane kuko rwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro abantu bahasize ubuzima barwanira igihugu cyabo.
Yagize ati: “Iyi myitwarire ntiyemewe na gato kandi igira ingaruka zikomeye ku bantu bakoresha iyi kiliziya, abayishyigikira ndetse n’abaturage muri rusange.”
Yakomeje avuga ko insengero n’ahandi hantu ho gusengera hakwiriye kuba ahantu hatekanye kandi hakira abantu bose, ashimangira ko Polisi yiyemeje kumenya ababigizemo uruhare.
Polisi ya Cheshire yasabye umuntu wese ufite amashusho yafashwe na kamera zo ku nzu, iz’imodoka, telefoni cyangwa ibindi bikoresho, yaba yarafatiwe hafi y’aho iki gikorwa cyabereye, kuyatanga kugira ngo afashe mu kumenya abagikoze.
Ubu abafite amakuru bari guhamagara Polisi ya Cheshire kuri 101 cyangwa bakayanyuza ku rubuga rwayo, bakavuga nimero y’iperereza IML 2449856.