Shemu na Yafeti bafata umwenda, bawushyira ku ntugu zabo… batwikira ubwambure bwa se.” — Itangiriro 9:23.
Nyuma y’Umwuzure, Nowa yatangiye guhinga ubutaka ateramo uruzabibu. (Itangiriro 9:21)
Bukeye anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.
Ham yabibonye aragenda abibwira abavandimwe be. Ariko Shemu na Yafeti bo bafashe umwenda, basubira inyuma kugira ngo batabona ubwambure bwa se, barabumutwikira.
Ibi bishobora kutwigisha byinshi ku buryo umukristo yakwitwara iyo abonye *abashumba be barimo gutongana cyangwa guterana amagambo.*
1. Ntukihutire gufata Video ngo uyisangize abandi:
Bamwe mu bakristo usanga iyo babonye ibintu nk’ibi bihutira gufata amashusho bakayasangiza ababakurukira ku mbuga nkoranyambaga.Niwumva ijwi rikongorera, Banza wibaze uti: “Aba bashumba banjye nabafasha nte?” aho kwibaza uti: “Ibi nabishyira hehe?”
Kuba wabonye amakimbirane ntibivuze ko abantu bose bagomba kuyabona. *Umukristo ntahindura amakosa y’abandi content yo kuri social media.*
2. Gira uruhare mu guhosha aya makimbirane:
Mu gihe bimeze gutyo,mu kinyabupfura ndetse no mu mutima w’ubugwaneza gerageza kubatandukanya cyangwa uhamagare umuntu ushobora kubafasha gutuza.
3.Mu gihe ubona birenze ubushobozi bwawe gerageza gushaka abagufasha:
Gutwikira ubwambure si uguhishira icyaha. Mu gihe wagerageje guhosha amakimbirane bikananirana, hamagara abandi bashumba b’abizerwa,abandi bantu Uzi bafite ubunararibonye mu guhosha amakimbirane barimo abandi bashumba bafite igitinyiro.
Mu gihe byose binaniranye ahubwo hakazamo urugomo, gukomeretsanya, ihohoterwa cyangwa ikindi kibazo gikomeye, hamagara inzego z’ubuyobozi ndetse niz’umutekano.
4.Ibuka ko Umushumba nawe ari umuntu:
Mu rwandiko rwa 1 Timoteyo 3:2-3 hagira hati: "Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe;
Ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya,
Ukuri kw’ijambo ry’Imana kugaragaza ko Umushumba akwiriye Kuba umuntu utarangwa n’amahane. Gusa,Kuba ari umushumba ntibivuze ko adashobora kurakara cyangwa gukora ikosa. Mukosore, mufashe kandi murinde icyubahiro cye aho kumushyira ku karubanda.
Iyo ubonye umushumba wawe ari mu makimbirane, ntukihutire kuba umufata-video;ihutire gushaka igisubizo kandi mbere yo gukanda RECORD, ibaze uti: “Iyi video ndayifata kugira ngo mfasha, cyangwa kugira ngo mbwire abandi?”
Gushaka igisubizo kuruta gusakaza amashusho nibyo umwanditsi yise "Guhisha ubwambure bwa so" kuko Umushumba wawe ukwiye kumufata nk’umubyeyi.
Iyi nkuru akaba ishingiye ku bitekerezo bwite by’umwanditsi