Salem Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kabuga Ville yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo cyagutse cya “Number One Worship Experience”, kizaba ku wa 30 Kanama 2026, mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana no gukomeza kwagura umurimo w’ivugabutumwa.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyatangiye saa moya, cyitabiriwe n’abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Fidele Gatabazi Niyorembo, Perezida wa Salem Choir, Abayo Immaculee, Visi Perezida, Dushime Christian CEO wa Company ISHI, Prince Shumbusho, uhagarariye sosiyete itanga serivisi za sound, ndetse na Pierre Manishimwe uhagarariye Beta Paints.
Salem Choir yatangiye mu 2004, itangijwe n’abantu batanu nyuma y’igitekerezo cyo kugira korali yakurikira korali nkuru yari isanzwe. Ubu imaze kugira abaririmbyi 187 b’ingeri zitandukanye.
Korali imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’amashusho, aho iya mbere yasohotse mu 2015, iya kabiri mu 2022, iya gatatu mu 2025. Ubu iri gutegura album ya kane igizwe n’indirimbo 10, muri zo esheshatu zikaba zarasohotse.
“Nubwo turi korali yo mu nkengero, hari icyo twakora”
Perezida wa Salem Choir, Fidele Gatabazi Niyorembo, yavuze ko impamvu bahisemo gukora press conference ari uko bumvise ko igihe kigeze ngo Salem Choir ive mu byo yise “ubwiru”, ikamenyekana cyane mu itangazamakuru.
Abajijwe impamvu bari baratinze kuza mu itangazamakuru, Gatabazi yavuze ko Salem Choir yari isanzwe ikorana n’itangazamakuru, ariko itarigeze ikora press conference nk’iyi.
Ati: “Habaho igihe cyo guhumuka. Niyo mpamvu twatinyutse turavuga ngo nubwo turi korali yo mu nkengero hari icyo twakora kubera inyungu z’umurimo w’Imana.”
Yongeyeho ko iki atari cyo gikorwa cya nyuma, kuko bafite gahunda yo kuzategura ibindi bitaramo bigamije kwagura umurimo w’Imana no kuwugeza ku bantu benshi.
Ati: “Ntabwo tuzongera kubigira ubwiru.”
Kuki Number One?
“Number One Worship Experience” yakuye izina ku ndirimbo yabo ivuga ko Yesu Kristo ari Number One, imfura yo kuzuka
Muri iki gitaramo Salem Choir izasangira uruhimbi na Shiloh Choir ADEPR Musanze, Bosco Nshuti, Nyarugenge Worship Team mu gihe umugabura Rev Past Isaie Ndayizeye w’Ijambo ry’Imana , mu gihe Salem Choir izaba yerekana umusaruro w’imyaka yayo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Dudu Rehema wa Radio and TV O benshi batazira "Miss Media" ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro
Iki gitaramo kandi kizakoreshwa mu gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo zigize album ya gatanu, mu gihe hanateganywa kumurika indirimbo zigize album ya kane.
Abateguye iki gitaramo bavuze ko bahisemo kutagishyiriraho amafaranga yo kwinjira, kugira ngo abantu benshi babashe kukitabira.
Beta Paints: “Iyo abantu bakijijwe, natwe twakira umugisha”
Kimwe mu byabajijwe cyagarutse ku mpamvu Benta Paints, uruganda rukora amarangi, rwahisemo gushyigikira igikorwa cya Gospel.
Gatabazi Fidele Niyorembo (Uwawe mu byawe) wo hagati. Nyuma yo kuba umutoza w’amajwi imyaka 13 kuri ubu niwe muyobozi mukuru wa Salem choir.
Pierre Manishimwe wari uhagarariye Benta Paints yasobanuye ko nubwo uruganda rukora amarangi, mu ntego zarwo harimo gushyigikira ibikorwa by’ivugabutumwa n’umurimo w’Imana.
Ati: “Nawe nutegura igitaramo uzatubwire tuzagushyigikira.”
Ku bijyanye n’inyungu Benta Paints ibona muri ubwo bufatanye, yavuze ko iyo abantu bitabiriye igitaramo bakakira ubutumwa bw’Imana, uruganda na rwo rubona umugisha.
Yongeraho ko abantu benshi bamenya Benta Paints binyuze mu bikorwa nk’ibi na byo ari inyungu kuri rwo. Aga yasubizaga ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa paradise.
“Ibyo tutarageraho natwe bikwiye kubazwa”
Gatabazi kandi yabajijwe ku byo Salem Choir yaba itarageraho nubwo imaze imyaka isaga 20 ikora.
Yashimiye Imana ku byo bamaze kugeraho, ariko ku bitaragerwaho avuga ko abayobozi n’abagize korali ubwabo bakwiye kubibazwa, agaragaza ko hakiri urugendo rwo gukomeza guteza imbere Salem Choir. Aha nawe yasubizaga umunyamakuru wa paradise.
Esca Fifi Uwizera wa Radio and TV 10 ubwo yabazaga ikibazo gikomeye
Kuwa 30 Kanama, amaso azaba kuri Salem Choir mu gitaramo yise “Number One Worship Experience”, aho iyi korali izaba ishaka kwerekana ko nyuma y’imyaka 22 itakiri “korali yo mu nkengero” gusa, ahubwo ifite ubutumwa n’umusaruro ishaka kugeza ku bantu benshi.