× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Turirimbane indirimbo nshya ’Umva uko yankunze’ ya Aime Uwimana ijambo ku rindi!

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Turirimbane indirimbo nshya 'Umva uko yankunze' ya Aime Uwimana ijambo ku rindi!

Umuhanzi Aime Uwimana, umwe mu bahanzi bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umva uko yankunze” ku wa 22 Nzeri 2026.

Ni indirimbo yibanda ku rukundo Yesu Kristo yakunze umuntu, uburyo amushaka iyo yazimiye, akamugarura, akamuhumuriza ndetse akamuyobora mu buzima.

“Umva uko yankunze” ni indirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana no gutangazwa n’urukundo rwayo, aho umuhanzi agaragaza ko ubuntu bw’Imana ari bwo bwamuzanye mu rugo kandi ko atabona amagambo ahagije yo gusobanura urukundo n’impuhwe yiboneye.

Mu ndirimbo, Aime Uwimana agaruka ku buryo Yesu yaje kumushaka akiri kure kandi yarazimiye, akamushyira ku bitugu akamugarura, ibintu ahuza n’umunezero w’abamarayika baririmba basingiza.

Umuhanzi kandi avuga ku buryo Yesu yamusanze yarakomerekejwe, akamukiza, akamuhumuriza ndetse akamwibutsa ko ari uwe.

Iyi ndirimbo ikomeza igaragaza ubuzima bwo kubana na Yesu iteka, kuyoborwa n’umucyo we no guhabwa ibikwiriye byose, bikamusigira gushaka uko yamushimira.

Dore amagambo y’indirimbo “Umva uko yankunze” ya Aime Uwimana:

Mwumve uko yankunze
Mwumve uko yanshatse
Bwa buntu bwanzanye mu rugo
Mbura uko mbivuga ntangaye

Mwumve uko yankunze
Mwumve uko yanshatse
Bwa buntu bwanzanye mu rugo
Mbura uko mbivuga ntangaye

Yesu yaje kunshaka ndi kure nzimiye
Anshira ku bitugu nuko arantarura
Maze abamarayika be
Baririmba basingiza

Mwumve uko yankunze
Mwumve uko yanshatse
Bwa buntu bwanzanye mu rugo
Mbura uko mbivuga ntangaye

Yansanze nkomeretse
Nuko aranyomora
Ampumuriza neza ati Uri uwange
Sinari numva ijwi nkiryo
Nduhuka mu mutima ubwo

Mwumve uko yankunze
Mwumve uko yanshatse
Bwa buntu bwanzanye mu rugo
Mbura uko mbivuga ntangaye

None tubanye iteka
Ku maso he hera
Amvira umucyo mwinshi
Uhora unyobora
Ampa ibikwiriye byose
Mbura uko mbimushimira

Mwumve uko yankunze
Mwumve uko yanshatse
Bwa buntu bwanzanye mu rugo
Mbura uko mbivuga ntangaye

Mwumve uko yankunze
Mwumve uko yanshatse
Bwa buntu bwanzanye mu rugo
Mbura uko mbivuga ntangaye
Mwumve uko yankunze

Mwumve uko yanshatse
Bwa buntu bwanzanye mu rugo
Mbura uko mbivuga ntangaye

Turirimbane indirimbo
Umva Uko Yankunze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.