Itsinda ry’abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, basohoye indirimbo bise Ibihe ku wa 20 Nzari 2026
Aya ni yo magambo (lyrics) ayigize
Igitero cya 1
Nubwo inzira zari ndende
kandi ibimpiga na byo ari uruhuri,
Mu butayu kure y’amasoko
Dusaya mu mirimo n’uburetwa
Iyo mu mukidaturwa
Nta jwi ryiza numva
Kure y’ibyo ukunda
Ndangariye ubusa
Nta muhuza wange n’agakiza
Nsikamiwe n’icyaha
Gutabarwa kwange byari inzozi
Imbanziriza nyikirizo
Oya nta gitero na kimwe kizangabwaho
Oya nta gitero na kimwe kizangeraho
Ntari kumwe n’umwami wange
Oya nta gitero na kimwe kizangabwaho
Oya nta gitero na kimwe kizangeraho
Ntari kumwe n’umwami wange
Inyikirizo
Ya mitwaro urayimuye
Yesu sinzi uko uhinduye ibihe
Ubikoze uko wabimbwiye
None umutima urahembutse
Ya mitwaro urayimuye
Yesu sinzi uko uhinduye ibihe
Ubikoze uko wabimbwiye
None umutima wange urahembutse
Umusozo w’inyikirizo
Amen
amen alleluiah
amen
Ukomeje kuntungura
Igitero cya 2
Urongeye uramvuguruye
Nge wari warahejwe ndinjiye
Ubwo intambwe zange zikomejwe nawe
Naho nagwa sinzarambarara
Ubukeba bunkingira
Icyanzu uncira
Imvura umvubira
Ni ibihamya ko ntazarumba
Imbanziriza nyikirizo ya 1
Unyugamisha ahatavirwa
Uriyumvira ntubwirwa
Ni nawe ugena iminsi yange
Unyugamisha ahatavirwa
Uriyumvira ntubwirwa
Ni nawe ugena iminsi yange
Imbanziriza nyikirizo ya 2
Oya nta gitero na kimwe kizangabwaho
Oya nta gitero na kimwe kizangeraho
Ntari kumwe n’umwami wange
Oya nta gitero na kimwe kizangabwaho
Oya nta gitero na kimwe kizangeraho
Ntari kumwe n’umwami wange
Inyikirizo
Ya mitwaro urayimuye
Yesu sinzi uko uhinduye ibihe
Ubikoze uko wabimbwiye
None umutima wange urahembutse
Ya mitwaro urayimuye
Yesu sinzi uko uhinduye ibihe
Ubikoze uko wabimbwiye
None umutima wange urahembutse
Umusozo w’inyikirizo
Amen halleluiah
amen halleluiah
amen
Ukomeje kuntungura
Ikiraro gisoza
Wowe intumwa zavuze
Abahanuzi banditse
Uwacimbuye ni we ntabaza
Wowe intumwa zavuze
Abahanuzi banditse
Uwacimbuye ni we
Uwahaye Sara umwana
Wowe intumwa zavuze
Abahanuzi banditse
Uwacimbuye ni we
Ni we utanga urubyaro
Wowe intumwa zavuze
Abahanuzi banditse
Uwacimbuye ni we
Uwo ni Yesu
Wowe intumwa zavuze
Abahanuzi banditse
Uwacimbuye ni we
Inyikirizo
Ya mitwaroooo
Ya mitwaro urayimuye
Yesu sinzi uko uhinduye ibihe
Ubikoze uko wabimbwiye
None umutima wange urahembutse
Ya mitwaro urayimuye
Yesu sinzi uko uhinduye ibihe
Ubikoze uko wabimbwiye
None umutima wange urahembutse
Ya mitwaro urayimuye
Yesu sinzi uko uhinduye ibihe
Ubikoze uko wabimbwiye
None umutima wange urahembutse
Umusozo w’inyikirizo
Amen halleluiah
amen halleluiah
amen
Ukomeje kuntungura
Amen halleluiah
amen halleluiah
amen
Ukomeje kuntangaza
Amen halleluiah
amen halleluiah
amen
Ukomeje kuntungura
Amen halleluiah
amen halleluiah
amen
Ukomeje kuntungura
Umva indirimbo Ibihe ya Vestine na Dorcas
ihanganeimana izabigufa shaho.