Umuramyi Uwitonze Clémentine uzwi nka Tonzi, yatangaje ko igiterane “Ihumure” aherutse kwitabira i Namur mu Bubiligi cyabaye umwanya udasanzwe wo kuramya Imana, gusabana no guhembura imitima, mbere yo gukomereza i Oslo muri Noruveje aho ategerejwe mu bindi bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Tonzi yavuze ko igiterane cyabereye i Namur cyaranzwe n’ibihe byiza byo kuramya Imana, ahuriramo n’abaramyi batandukanye ndetse n’abavugabutumwa baturutse mu bice bitandukanye.
Yagaragaje ko kuba iki giterane cyaritabiriwe bihambaye no kuba ukuboko k’Uwiteka kwarabanye nabo byaranejeje umutima we.
Yavuze kandi ko yanejejwe no kubona uburyo abantu babonye umwanya wo kwegerana n’Imana no kongera gusubizwamo ibyiringiro bizima bifite ubugingo.
Yagize ati: “Habayeho kubohoka gukomeye, abantu bakira ihumure riva ku Mana. Ni ryo ryinjira rikajya ibwina, rikomora rigasana ya mitima ibuze ibyiringiro, umuntu akongera akabaho yubakitse.”
Nyuma y’ibyo bihe yagiriye i Namur, Tonzi yakomereje i Oslo muri Noruveje, aho yatumiwe mu biterane bitandukanye azafatanyamo n’umuramyi Micomyiza Aimée, usanzwe atuye muri icyo gihugu.
Tonzi yavuze ko yakiriwe neza kandi ko yishimiye uko yakiriwe, agaragaza ko yiteguye guhura n’abandi bana b’Imana bazitabira ibyo biterane.
Tonzi yishimiye gutaramana na Micomyiza
Yasobanuye ko akurikije uko imyiteguro ikomeje kugenda neza bimuha icyizere cy’uko bazagira ibihe byiza byo kuramya Imana, gusenga no gusabana.
Yagize ati: “Tuzagira ibihe byiza ndetse ndabibona mu myiteguro. Hazabaho kongera kwambikwa imbaraga nshya mu rugendo no gukomeza kunezererwa muri Kristo, kubohoka, gukira imvune z’umutima, n’ibindi byiza byinshi biva ku Mana.”
Ku bwe, ibi biterane ni umwanya wo gufasha abantu kwegerana n’Imana, guhembuka mu mitima no kongera kubona imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima.
Yishimiye kongera gutaramana na Micomyiza Aimée
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Tonzi yanagarutse ku byishimo afite byo gutaramana na Micomyiza Aimée, amugaragaza nk’umuramyi uri kuzamuka neza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yavuze ko yishimira kubona urubyiruko n’abandi baramyi bashya biyemeje kumurika no gusesa impano zabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Yagize ati: “Byaranshimishije kongera gukorana na Micomyiza nk’umuramyi uri kuzamuka neza, ubirimo neza. Ni ishema rikomeye kubona indi generation ihagurukanye ingoga mu murimo wo kwamamaza inkuru nziza.”
Micomyiza Aimée, na we ukomeje ibikorwa bye bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ari muri Noruveje, aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Amani”, yakoranye na Muleha Nhonzi. Iyi ndirimbo iri kuri album ye yise “Dufite Imana”, ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku mahoro, kwizera no gukomeza kugirira Imana icyizere.
Tonzi ni umwe mu baramyi b’Abanyarwanda bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Humura”, yamuhesheje izina rikomeye mu bakunzi ba Gospel, ndetse no mu zindi ndirimbo zagiye zifasha abantu gukomeza kwizera Imana.
Mu myaka amaze akora umuziki, yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo kuramya Imana, asohora indirimbo n’ama-alubumu ndetse atumirwa mu bitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Urugendo rwe i Burayi, kuva i Namur mu Bubiligi kugeza i Oslo muri Noruveje, ni umwanya wo gukomeza gusangiza ubutumwa bw’ihumure n’abandi baramyi, abavugabutumwa n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Nk’uko yabigarutseho, intego ni uko abazitabira ibyo biterane batazataha bishimye gusa kubera indirimbo, ahubwo bazahabwa imbaraga nshya, bongere kugira ibyiringiro kandi bakomeze kunezererwa muri Kristo.