× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Theo Bosebabireba i Burundi: Urukundo rw’abamukunda rwamurenze, ati ’Ibi bintu reka mbirekere Uwiteka’

Category: Amakuru  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Theo Bosebabireba i Burundi: Urukundo rw'abamukunda rwamurenze, ati 'Ibi bintu reka mbirekere Uwiteka'

Urugendo rwa Theo Bosebabireba mu gihugu cy’u Burundi rwagenze neza, aho akomeje kuririmbira imbaga y’abantu benshi. Muri urwo rugendo, abantu benshi bitabiriye ibiterane, ndetse hakaba haragaragaye benshi bafata icyemezo cyo kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Theo Bosebabireba avuga ko bitoroshye gusobanura uko abantu bitabira ibikorwa bye muri Burundi, kuko usanga ari benshi ku buryo no kubara umubare wabo biba bigoye.

Uyu muramyi avuga ko yirinda gutekereza cyane ku mirimo ikomeye Imana imukoresha akirinda kubyegereza umutima cyane, ariko hari ubwo uko abantu bamukunda birenga ubushobozi bwo kubisobanura.

Ati: “Ngerageza kubyoroshya nkabifata nk’ibintu bito kugira ngo numve ari nk’ibintu binkwiye. Ariko hari igihe bimbana binini, bikambyibuhana.”

Aganira na Paradise, Theo Bosebabireba yatanze urugero ku byamubayeho ari ku rubyiniro mu cyumweru gishize abantu bakizihirwa cyane kugeza ubwo banga ko ava ku rubyiniro.

Ati "Muri ibi biterane hari n’igihe mva ku rubyiniro abantu bagashaka gukora imyigaragambyo kugira ngo ngaruke nkongera nkagaruka nkaririmba.

Ati: “Wajya ku rubyiniro bakanga ko uvaho. Wavaho abantu bakisaza, bagashaka gukora imyigaragambyo, ukagaruka. Noneho nkasigara mvuga nti ‘ibi bintu reka mbirekere Uwiteka.’ Jye mbibwiye abantu bishobora kugorana, kandi maze igihe mbibona, no mu Rwanda n’ahandi.”

Ashimishwa no kubona Urubyiruko rukunda indirimbo ze zo hambere

Theo avuga ko ikimushimisha kurushaho ari ukubona ko n’urubyiruko rwatangiye kumukurikira kandi bamwe muri bo bakaba baravutse nyuma y’uko atangiye umuziki.

Ati: “Ndi kubona urubyiruko ari rwo rurimo gukurikirana indirimbo zanjye cyane. Bakavuga bati ‘iyi ndirimbo kuva navuka sindabona Theo ayiririmba.’ Iyo bagize amahirwe yo kukubona, bumva ko utava ku rubyiniro utayiririmbye.”

Kuri we, ibi abibona nk’umusaruro w’imyaka myinshi yamaze mu murimo w’Imana, ariko cyane cyane nk’impano iva ku Mana. Yagize ati: “Ni ugusenga Imana ikaduha imbaraga, tugakora ibintu binini tukavuga ubutumwa mu rubyiruko.”

Iki ni cyo giterane uyu muhanzi yari yatumiwemo. Kuri ubu yatangarije Paradise ko akomereje ivugabutumwa mu bindi bice.

Imyaka 20 irashize akoze indidimbo ya mbere muri studio, ikindi gice cy’amateka ye. Theo Bosebabireba kandi yavuze ko ku wa 15 Nzeri 2026 azaba yujuje imyaka 20 kuva atangiye kujya muri studio.

Yibuka ko ku wa 15 Nzeri 2006 ari bwo yinjiye muri studio bwa mbere, bityo akaba agiye kwizihiza imyaka 20 yuzuye muri uru rugendo rw’umuziki. Ati: “Nagiye muri studio le 15-09-2006, none 15-09-2026 imyaka 20 izaba yuzuye.”

Theo Bosebabireba umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu gihugu cyu Burundi

Yabivuze mu buryo bw’urwenya, avuga ko yari guteganya gukora akantu gato ko kwizihiza iyo sabukuru, ariko ikibazo kikaba ko iyi sabukuru igiye kuba Ari mu gihugu cyu Burundi

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi

Urukundo rw’Aburundi rwatumye atinda gutaha

Theo Bosebabireba kandi yavuze ko yagombaga kuba yaragarutse mu Rwanda, ariko urukundo n’ubusabe bw’abantu bo mu Burundi bikaba byaratumye gahunda ye ihinduka.

Abamwakiriye bakomeje kumusaba kongera iminsi yagombaga kumara I Burundi bakamubwira ko hari n’utundi duce tw’igihugu bifuza ko ageramo. Ati: “Barambwira bati ‘twagukunze, reka tukujyane na ruguru.’ Abantu baragushaka. Hari intara utarageramo.”

Abashumba b’amatorero nabo barahaguruka bagahimbaza Imana

Yasobanuye ko abo bantu basa n’abamaze igihe bamutegereje, ndetse bamwe bakaba baramwifuzaga cyane nk’aho bamubonaga mu nzozi.

Nubwo arwaje umugore, Theo Bosebabireba akomeje ivugabutumwa

N’ubwo uyu muramyi ari mu bikorwa by’ivugabutumwa ariko amaze igihe kiremire arwaje umugore. Akomeje gukorera Imana no kugeza ubutumwa ku bantu bo mu Burundi.

Avuga ko muri rusange ashimira Imana ku byo yabonye muri uru rugendo, by’umwihariko uburyo abantu bitabiriye, ubutumwa bwagejejwe kuri benshi ndetse n’abamaze kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Theo Bosebabireba hamwe n’abashumba

Kuri Theo Bosebabireba, imyaka 20 amaze mu ivugabutumwa ishobora kuba ari amateka y’umuhanzi, ariko ibyo arimo kubona mu Burundi we abibonamo ikindi: ubutumwa bw’Imana bukomeje kugera ku bantu bashya, cyane cyane urubyiruko.

Uyu muramyi ubwo yerekezaga mu gihugu cy’u Burundi yari yatumiwe mu giterane cy’iminsi itatu gikubiyemo ibikorwa by’amasengesho n’ivugabutumwa.

Ni igiterane cyateguwe na Eglise de Dieu de Naoth yari yatumiye abakirisitu n’abandi bantu bakunda Imana kwitabira igikorane cyiswe "Igikorane cyo Gusengera igihugu c’u Burundi n’indongozi zaco, no kwubakira uhoraho etage”. Cyabaye kuva ku wa 04 kugeza ku wa 06 Nzeri 2026, kibera kuri Centre Kirekura.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye, barimo Apostle Mose wa 2 uyobora amashengero yose ya Naoth Kwisi yose, ndetse na Theo Bosebabireba wari umushyitsi wihariye, hamwe na Constance, Alice Niyo, Chorale Naoth na Chorale Komezurugendo.

Abateguye iki giterane basabye abantu bose kucyitabira, cyane cyane mu mwuka wo gusengera igihugu cy’u Burundi n’abayobozi bacyo, no gushyigikira iyubakwa ry’inyubako ya Etage y’itorero nk’uko bigaragara kuri affiche.

Nyuma y’iki giterane Theo Bosebabireba akomeje ivugabutumwa mu zindi ntara

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.