× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Serenades of Praise Choir yateguye igitaramo gikomeye yise ‘Melodies of Grace’

Category: Choirs  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

The Serenades of Praise Choir yateguye igitaramo gikomeye yise ‘Melodies of Grace'

Korali The Serenades of Praise igiye guhura n’abakunzi bayo mu gitaramo cya mbere kuva yashingwa, cyiswe “Melodies of Grace Concert”, kizabera kuri Kigali English Church i Kibagabaga, mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 14 Ugushyingo 2026, guhera saa Munani z’amanywa (14:00). Niyomutabazi Jimmy uyobora iyi korali yatangaje ko bagiteguye mu rwego rwo gushimira Imana no gukomeza umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Yavuze ko bazaririmba indirimbo nyinshi, ndetse bakaba baratumiye andi makorali arimo The Clarion Call Choir, Messengers Singers na Balton Choir kugira ngo bazafatanye kuramya no guhimbaza Imana.

Kwitabira iki gitaramo bizaba ari ubuntu, ariko abazacyitabira barasabwa kuzajyayo bafite umutima wo gushyigikira umurimo w’Imana.

The Serenades of Praise yashinzwe ku wa 13 Mutarama 2024, ikaba igizwe n’abaririmbyi 19 bo mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi. Mu ndirimbo zayo zizwi harimo “Beulah”, “Yesu Araje”, “Warakoze”, “Hanga Amaso Umukiza” na “Ntaho Nakwigeza”.

Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko bufite gahunda yo gukomeza gusohora indirimbo nshya, ndetse bukaba bufite intego yo gushyira hanze album izaba igizwe n’indirimbo zisaga 30.

Reba indirimbo yabo, Warakoze Mukiza - The Serenades of Praise, kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.