× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tennessee: Umuyobozi wa za gereza yeguye nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu

Category: Amakuru  »  1 month ago »  Sarah Umutoni

Tennessee: Umuyobozi wa za gereza yeguye nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa igihano cy'urupfu

Frank Strada wari Komiseri w’Urwego rushinzwe amagereza muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko igihano cy’urupfu cyahawe Christa Pike, kitagenze uko byari biteganyijwe.

Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yatangaje ko Strada azava kuri izi nshingano muri uku kwezi, nyuma y’uko Pike adapfuye ubwo hari hagiye gushyirwa mu bikorwa igihano cy’urupfu hakoreshejwe urushinge rw’umuti wica ku wa 30 Nzeri 2026.

Strada yavuze ko yeguye nyuma yo gusanga ko biri mu nyungu za Leta, mu gihe hategerejwe iperereza ryigenga rigamije kumenya icyatumye icyo gihano cy’urupfu kidashyirwa mu bikorwa. Yongeyeho ko yizera ko urwego yari ayoboye rwakurikije amabwiriza yariho.

Ku rundi ruhande, Guverineri Bill Lee yahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano by’urupfu muri Tennessee mu gihe gisigaye cy’umwaka wa 2026, ategeka ko hakorwa iperereza ku byabaye.

Abunganira Christa Pike mu mategeko bavuze ko nyuma yo guhabwa imiti ibiri yari igamije kumwica, yajyanywe mu bitaro ari intere, atabasha guhumeka, ashyirwa ku mashini imufasha guhumeka. Bavuze kandi ko bashidikanya ku buryo imiti yinjijwe mu mubiri we.

Christa Pike yari yarakatiwe igihano cy’urupfu kubera uruhare yagize mu iyicwa rya Colleen Slemmer mu 1995, ubwo bombi bari bakiri abangavu.

Nyuma y’uko igihano cy’urupfu kinaniranye, Perezida Trump yanenze ubuyobozi bwa Tennessee avuga ko bitumvikana ukuntu bananiwe gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyatakiwe Christa Pike. Kuri ubu rero umuyobozi w’amagereza muri iyp Leta yeguye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.