Umuraperi Muvunyi Christian uzwi ku izina rya Sympatik MC ukora umuziki wa Gospel mu njyana ya Urban Gospel, yatangaje ubutumwa bukomeye yanyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Only God”, ashimangira ko umuntu adakwiye kugira ahandi arangamira uretse ku Mana, uko ibihe byaba bimeze kose.
Urugendo rwa Sympatik MC muri muzika rwatangiriye muri secular, ariko nyuma aza guhindura icyerekezo ahitamo gukoresha impano ye mu muziki wa Gospel.
Mu nkuru Iheruka ya paradise, uyu muhanzi yagarutse ku rugendo rwe muri muzika ndetse n’imbogamizi z’ubushobozi zagiye zimubangamira mu gukora no guteza imbere imishinga ye.
Nubwo yahuye n’izo mbogamizi, yakomeje gukora, kugeza ubwo yibanze kuri Urban Gospel. Avuga ko iyi njyana afite icyizere gikomeyeho kuko buri munsi hiyongeramo abahanzi bayikora.
Ati: “Uko nyibona ndabona rwose ahazaza hayo ari heza cyane kuko buri munsi twunguka abantu cyangwa aba artist bayikora bariyongera.”
Muri “Only God” Sympatik MC yatangarije paradise ko ubutumwa yashakaga gutanga ari ukubwira abantu ko nta handi bakwiye kurangamirira atari ku Mana.
Ati: “Ubutumwa nashakaga gutanga mu ndirimbo yanjye ari yo nise Only God, ni ukubwira abantu ko nta handi dukwiye kurangamirira atari ku Mana, uko ibi bihe byaba bimeze kose.”
Uyu muhanzi ashingira ubu butumwa buboneka mu gitabo cyo mu Kuva 20:1-3, aho Imana yibutsa Abisirayeli ko ari yo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa, ikababwira iti: “Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa. Ntukagire izindi mana mu maso.”
Sympatik MC avuga ko ku bakora Gospel icy’ingenzi ari ugukomeza gukora no gusenga, kuko umurimo bakora atari uwabo bwite.
Ati: “Icyo gukora rero ni ugumya gukora no gusenga.” ku byerekeranye no kuba abaririmbyi babarizwa muri Urban Gospel badakora ibitaramo byinshi avuga ko nta muntu yabyegekaho. Ati “Nta we nabyegekaho kuko umurimo si uwabo bawutegura. Umurimo ni uw’Imana.”
Uyu muraperi kandi yasezeranyije abakunzi be ibikorwa bishya bikomeye, avuga ko vuba azabitangaza. Ati: “Vuba nzabamenyesha rwose. Ndabaha ibintu binini vuba rwose, turasoza umwaka neza ku bw’ubuntu bw’Imana.”
Kuri we, "Only God” rero si indirimbo gusa, ahubwo ni ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko nubwo ubuzima bwahinduka cyangwa ibihe bikaba bikomeye Imana yo idahindurwa n’ibihe.
Uyu muraperi ni umwe mu bakunzwe cyane bitewe n’ubuhanga akoresha n’umutima mwiza agira ukongeraho ishyaka agirira injyana ya Urban Gospel.