× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Stellar Gospel Music Awards 2026: Lisa Knowles-Smith na Darrel Walls biganje mu begukanye ibihembo

Category: Entertainment  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Stellar Gospel Music Awards 2026: Lisa Knowles-Smith na Darrel Walls biganje mu begukanye ibihembo

Stellar Gospel Music Awards 2026, kimwe mu birori bikomeye bihemba abahanzi n’abakora umuziki wa Gospel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyongeye guhuriza hamwe amazina akomeye muri Gospel, aho Lisa Knowles-Smith, Darrel Walls na Vincent Bohanan & SOV bari mu bigaragaje cyane.

Ibi birori byabaye ku nshuro ya 41, bibera i Charlotte muri Leta ya North Carolina, ku wa 15 Kanama 2026. Ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye birimo umuhanzi w’umwaka, indirimbo y’umwaka, album y’umwaka, abahanzi b’abagabo n’abagore, amakorali ndetse n’umuziki wa Gospel uvanze na Hip-Hop.

Lisa Knowles-Smith yigaruriye ibihembo byinshi

Mu bahanzi bakoze amateka muri uyu mwaka, Lisa Knowles-Smith ni we wigaragaje cyane kuko yegukanye ibihembo bitanu.

Yahawe igihembo cya Female Artist of the Year, ndetse indirimbo ye “Promises (Live)”yegukana Song of the Year. Yanasangiye ibihembo bya Duo/Chorus Group of the Year na Quartet of the Year hamwe na The Brown Singers.

Lisa Knowles-Smith kandi yegukanye Producer of the Year, afatanyije na Frederick Perry, kubera ibikorwa byakozwe kuri Revival: Live in Dallas. Ibi byatumye aba umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kwigaragaza kwa Stellar Awards 2026.

Darrel Walls na we yagaragaje imbaraga

Darrel Walls ni undi mu bahanzi bagize ijoro ryiza. Yegukanye igihembo gikomeye cya Artist of the Year, ndetse anahabwa Contemporary Male Artist of the Year, byombi bifitanye isano n’umushinga we Heart of Mine.

Uyu muhanzi yagaragaje ko Gospel ikomeje kugira umwanya ukomeye mu muziki w’iki gihe, cyane cyane mu bahanzi bashaka guhuza uburyo bwa contemporary n’ubutumwa bwa Gospel.

Vincent Bohanan & SOV bigaragara mu byiciro bikomeye

Vincent Bohanan & SOV na bo bari mu batsinze cyane. Album yabo “Live in New York” yegukanye Album of the Year, ndetse itsindira na Contemporary Choir of the Year.

Iri tsinda kandi ryasangiye igihembo cya Choir of the Year na JJ Hairston & Youthful Praise, bigaragaza uburemere bw’umushinga wabo muri Gospel Music y’uyu mwaka.

Andi mazina yegukanye ibihembo

Mu bandi bagize umwanya ukomeye harimo Jonathan McReynolds, wegukanye Male Artist of the Year, naho Erica Campbellahabwa Contemporary Female Artist of the Year.

Jekalyn Carrna we yagaragaye cyane, yegukana Traditional Album of the Year ndetse na Traditional Artist of the Year. Lecrae, umwe mu mazina akomeye muri Christian Hip-Hop, yegukanye Rap/Hip-Hop Gospel Album of the Year kubera Reconstruction.

Mu cyiciro cya Praise & Worship, Todd Dulaneyyegukanye Praise & Worship Album of the Year, naho Jovonta Patton atwara Praise & Worship Song of the Year kubera “Your Name”.

Ku rundi ruhande, Deitrick Haddonyegukanye Music Video of the Year kubera “Find Jesus”.

Ibihembo byihariye

Muri Stellar Gospel Music Awards 2026 hanatanzwe ibihembo byihariye ku bantu bagize uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel.

Tasha Cobbs Leonard yahawe Aretha Franklin Icon Award, igihembo gihabwa umuhanzi wagize uruhare rudasanzwe mu muziki no mu murage wa Gospel.

Pastor Mike Jr. na we yahawe Thomas A. Dorsey Most Notable Achievement Award, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere Gospel.

Stellar Awards ikomeje guteza imbere Gospel

Stellar Gospel Music Awards 2026 yongeye kwerekana ko Gospel ikomeje kugira urubuga rukomeye muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga.

Kuba ibihembo bihabwa abahanzi bakora Gospel gakondo, contemporary Gospel ndetse na Christian Hip-Hop, bigaragaza uburyo uru rwego rw’umuziki rukomeje kwaguka no kwakira uburyo bushya bwo gutanga ubutumwa.

Kuri Afurika, ibi birori ni urugero rw’uko umuziki wa Gospel ushobora kubakwa nk’inganda, aho impano, ubunyamwuga, umusaruro w’indirimbo, amashusho n’imikorere y’umuhanzi byose bishobora kugira uruhare mu kumugeza ku rwego rwo hejuru.

Reference:Billboard, 2026 Stellar Gospel Music Awards – Full Winners List; Praise Indy, 2026 Stellar Award Winners; Journal of Gospel Music, 41st Stellar Gospel Music Award.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.