Umubare 5201314 ushobora gusa n’imibare isanzwe umuntu yabona kuri telefoni cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko mu mico y’itumanaho ryo kuri internet mu Bushinwa ufite ubutumwa bwihariye bw’urukundo
Uyu mubare wakomeje gukurura amatsiko, ndetse ugaragara mu byashakishijwe cyane muri Google mu Buhinde mu mwaka wa 2025.
Mu mvugo ikoreshwa n’Abashinwa kuri internet, 520 ijya gusa n’imyandikire y’amajwi y’amagambo wǒ ài nǐ, asobanura ngo “ndagukunda.” Naho 1314 ihuzwa n’amajwi y’amagambo yī shēng yī shì, afite igitekerezo kivuga “ubuzima bwose” cyangwa “iteka.”
Iyo iyi mibare yombi ihujwe ikaba 5201314, ubutumwa bwihishe buba busobanura ngo “Nzagukunda ubuzima bwanjye bwose”, cyangwa mu yandi magambo, “ndagukunda iteka.”
Ni yo mpamvu uyu mubare ushobora gukoreshwa n’abakundana mu butumwa, ku mafoto, mu nyandiko bashyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bindi bimenyetso bigenewe umuntu wihariye.
Uburyo nk’ubu bwo gukoresha imibare mu gutanga ubutumwa bwihishe si bushya; urugero, 143 na wo wamenyekanye cyane mu itumanaho ryo kuri telefoni nk’ikimenyetso gisobanura “I love you.”
Ariko ikibazo gishimishije ni iki: ese mu Rwanda 5201314 yaba izwi n’abakundana cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga?
Ese hari Abanyarwanda bamaze kubona uyu mubare bakamenya ko inyuma yawo hari ubutumwa bugira buti “ndagukunda ubuzima bwanjye bwose”? Birashoboka ko bamwe bawukoresha batabizi, cyangwa se bakaba batarawumenya na gato.
Nubwo iyi ari kode yaturutse mu muco w’itumanaho ryo kuri internet mu Bushinwa, ubutumwa bw’urukundo buyirimo bushobora kwibutsa n’icyo Bibiliya ivuga ku rukundo.
Bibiliya igaragaza ko urukundo nyakuri rutagarukira ku magambo gusa, ahubwo ko rurangwa no kwihangana, kugira neza, kutikunda no gukomeza undi mu bihe bitandukanye, kugeza iteka ryose.
Mu 1 Abakorinto 13:4-7, havugwamo bimwe mu biranga urukundo nko kwihangana, kugira neza no kudacogora, kandi ngo urukundo ntirushira.
None se wowe wari usanzwe uzi ko 5201314 ari kode y’urukundo, cyangwa ni ubwa mbere uyibonye?