× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Siyansi isobanura icyo Perezida Kagame yavuze ko inzoga zitaryoha ariko rubanda bakaziyahuza

Category: Leaders  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Siyansi isobanura icyo Perezida Kagame yavuze ko inzoga zitaryoha ariko rubanda bakaziyahuza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko atumva impamvu abantu banywa inzoga kandi atari n’ibinyobwa biryoha, mu gihe na siyansi ibishyigikira.

Ibi yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko rugera ku 10.000 muri BK Arena. Ati: “Sinzi icyo bakunda mu nzoga, rwose ntizinaryoha.”

Ibi byatumye nge nk’umwanditsi wa Paradise, Habiyakare Jean D’Amour (Amoukare) nange nibaza impamvu abantu bakomeza kunywa inzoga nubwo zitagira uburyohe, birangira nkoze ubushakashatsi.

Uburyohe bwazo ntibushimisha buri wese. Siyansi igaragaza ko abantu batanywa inzoga bitewe n’uburyohe bwazo gusa, ahubwo ko hari izindi mpamvu zirimo ingaruka zigira ku bwonko, gushaka kwishimisha, igitutu cy’urungano ndetse no kuba umuntu ashobora kuzishingikirizaho mu guhangana n’agahinda cyangwa ibibazo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku nzoga n’ingaruka zazo (NIAAA) bugaragaza ko inzoga zigira ingaruka ku bwonko, zigatuma umuntu ashobora kumva anezerewe cyangwa aruhutse mu gihe gito.

Ikigo gishinzwe ubuzima muri Ireland (HSE) na cyo kigaragaza ko bamwe banywa inzoga bashaka kugabanya imihangayiko, guhangana n’agahinda cyangwa kugira icyizere mu bandi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) na ryo risobanura ko imico, imibanire n’abandi ndetse n’aho umuntu atuye bishobora kugira uruhare mu kunywa inzoga.

Ibi bigaragaza ko abantu batanywa inzoga bitewe n’uburyohe bwazo gusa, ahubwo ko impamvu zibibatera zitandukanye, kandi ko bamwe bashobora kuzimenyera ku buryo kuzireka bibagora.

Inzoga zigira ingaruka ku bwonko zigatuma umuntu yumva aruhutse cyangwa adahangayitse mu gihe gito.

Ibyo bishobora gutuma bamwe bakomeza kuzinywa, nubwo nyuma zishobora kubagiraho ingaruka zirimo kubangamira ubuzima, mu mibanire n’akazi. Iyo umuntu azinyoye kenshi, aba ashobora no kuzimenyera ku buryo kubireka bimugora.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko kunywa inzoga bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, zirimo indwara z’umwijima, indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri zimwe na zimwe ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Inzoga zishobora kandi gutera impanuka zo mu muhanda, ihohoterwa, amakimbirane mu muryango no kugabanya ubushobozi bwo gufata ibyemezo neza.

Iyo umuntu azinyoye igihe kirekire cyangwa akazinywa ku rugero rukabije, aba ashobora kuzigumaho ku buryo kuzireka bimugora, bikangiza akazi ke, imibanire n’abandi n’ubukungu bw’umuryango. WHO ishimangira ko uko umuntu anywa inzoga nyinshi ari ko ibyago by’ingaruka nyinshi ziyishamikiyeho byiyongera.

Perezida Kagame yanibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda ingeso mbi, gukoresha neza igihe no kwiyubakira ejo hazaza. Yatanze urugero rw’umuntu wahoze akorana na we wari warabaswe n’inzoga, bigatuma adashobora gusohoza inshingano ze uko bikwiye.

Ibi bigaragaza ko nubwo umuntu ashobora gutangira kunywa inzoga agamije kwishimisha, bishobora kurangira bimugizeho ingaruka zikomeye.

Ni yo mpamvu gusobanukirwa impamvu abantu bazinywa ari ingenzi, ariko igikomeye kurushaho ni ukumenya ingaruka zazo no gufata ibyemezo birengera ubuzima.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.