× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Choir yagejeje urukundo rw’Imana ku barwayi bo mu Bitaro bya Nyamata

Category: Choirs  »  1 week ago »  Miss Kazuba Ruth

Shalom Choir yagejeje urukundo rw'Imana ku barwayi bo mu Bitaro bya Nyamata

Bibaho ko umuntu anyura mu bihe bibabaza umutima, ariko no mu mibabaro yacu Imana igumana natwe kandi ikadukiza muri byose.

Ni ubutumwa bwari bukubiye mu gikorwa cy’ivugabutumwa n’ubufasha Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge yakoreye ku Bitaro bya Nyamata, aho basangiye n’abarwayi urukundo rw’Imana ndetse bakabafasha mu buryo butandukanye.

Igikorwa cy’iyi chorale cyari kigamije cyane cyane kuvuga ubutumwa bwiza ku barwayi ndetse n’abandi bantu bahuriye mu Bitaro bya Nyamata, babibutsa ko nubwo umuntu ashobora kunyura mu bihe bigoye, Imana itamutererana.

Muri iki gikorwa, Shalom Choir yanatanze ubufasha ku barwayi bafite ibibazo bitandukanye. Mu byakozwe harimo kwishyurira abarwayi 13 serivisi z’ubuvuzi bari barahawe ariko bakaba batabashije kuzishyura, ndetse hanatangwa ubufasha bujyanye na Mutuelle de Santé.

Hari kandi igikorwa cyo kwambika abarwayi, by’umwihariko ababyeyi n’impinja, mu rwego rwo kubafasha no gushyigikira ingamba zo gukumira no kurwanya indwara zandurira mu bitaro, zizwi nka IPC – Infection Prevention and Control.

Abagize Shalom Choir kandi basangiye n’abarwayi amata, igikorwa cyari kigamije kubagaragariza ko urukundo n’ubufasha bishobora gutangwa mu buryo butandukanye, cyane cyane ku bantu bari mu bihe by’uburwayi n’intege nke.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’amatorero, barimo Umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge n’Umushumba wa Paruwasi ya Bugesera, ndetse n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata. Abitabiriye iki gikorwa basangiye n’abarwayi, babasengera ndetse babagezaho ubutumwa bwo kubakomeza.

Shalom Choir yatangaje ko ishimira Imana kuba yarabanye na bo muri iki gikorwa kandi ikabaha ubushobozi bwo kugera ku barwayi no kubafasha.

Abagize iyi chorale kandi bashimiye inkoramutima zabo, abashumba b’itorero ndetse n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata ku bufatanye bwatumye iki gikorwa gishoboka.

Ubutumwa bw’ingenzi bwari buherekeje iki gikorwa bwibutsa ko umuntu ashobora kunyura mu mibabaro n’ibihe bikomeye, ariko Imana ikomeza kuba hafi ye.

Nk’uko Shalom Choir ibivuga mu butumwa bwayo ishingiye ku Abagalatiya 6:10, “Nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo…” — ubutumwa bugaragaza ko kwizera kutagomba gutandukanywa no gukora ibyiza no kwita ku bandi.

Iki gikorwa cya Shalom Choir cyabereye ku Bitaro bya Nyamata, kigamije guhuza ivugabutumwa n’ibikorwa bifatika by’urukundo n’ubufasha ku barwayi.

Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge yagejeje urukundo rw’Imana ku barwayi bo mu Bitaro bya Nyamata

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.