Senateri Dr. Murigande Charles yararikiye Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda bose kuzitabira igiterane cya “Rwanda Shima Imana 2026”, kizabera kuri Stade Amahoro tariki ya 16 Kanama 2026, aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
Iki giterane gitegurwa n’umuryango PEACE Plan, uhuza amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda, kikaba kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda mu gushima Imana ku bw’ibyo Igihugu kimaze kugeraho ndetse no kuyishimira ubuzima n’amahirwe yo gukomeza kubaka Igihugu.
Mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda, Senateri Dr. Murigande Charles yavuze ko u Rwanda rufite impamvu nyinshi zo gushima Imana, cyane cyane ku bw’ubuyobozi bwiza avuga ko bwagize uruhare mu gutuma Igihugu kivana mu ngaruka zikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yagisizemo.
Yagize ati: “Banyarwanda, Banyarwandakazi, rwose dufite impamvu zo gushima Imana. Turashima Imana yaduhaye Ubuyobozi bwiza kuko iyo tutagira Ubuyobozi bwiza ntabwo twari gushobora kuva aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yadusize.”
Yakomeje asobanura ko ubwo buyobozi bwafashije Abanyarwanda gukomeza kubaho no kubaka Igihugu bashingiye ku bumwe bwabo, ndetse bushishikariza abantu kureba kure no kumva inshingano bafite mu kubaka u Rwanda.
Yagize ati: “Twagize Ubuyobozi budukangurira gukomeza turi Umwe nk’Abanyarwanda, Ubuyobozi buduha kureba kure, Ubuyobozi kandi bubazwa icyo dushinzwe twese nk’Abanyarwanda baba ari abayobozi, baba ari Abanyarwanda bayoborwa, bose bakabazwa inshingano zabo, kandi ibyavuye muri ubwo buyobozi twese turabibona nk’Abanyarwanda.”
Senateri Dr. Murigande yavuze kandi ko impinduka u Rwanda rumaze kugeraho ari imwe mu mpamvu Abanyarwanda bakwiye gushimira Imana. Yagaragaje ko u Rwanda rwo muri iki gihe rutandukanye cyane n’urwariho mu 1994, avuga ko nta Munyarwanda watekerezaga ko igihugu kizagera ku rwego kiriho uyu munsi.
Yagize ati: “Nta munyarwanda watekerezaga ko u Rwanda rushobora gusa nk’uko rusa uyu munsi, u Rwanda uyu munsi rurubashywe mu mahanga, u Rwanda uyu munsi rwateye imbere nubwo tugifite inzira ndende yo kugenda.”
Mu gutanga ingero z’impinduka zabaye mu Rwanda, yavuze ko mu 1994 abantu bari bafite telefone mu Gihugu batageraga ku bihumbi 10, mu gihe ubu hafi ya buri Munyarwanda afite telefone, usibye abana bakiri bato cyane.
Yanakomoje ku bijyanye n’amashanyarazi, avuga ko mu 1994 ingo zari zifite amashanyarazi zari munsi ya 1%, mu gihe uyu munsi zigeze kuri 85%.
Ku bijyanye n’uburezi, yavuze ko umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza na wo wiyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu 1994.
Senateri Dr. Murigande yavuze ko ibyo byose bidakwiriye kurebwa nk’ibyagezweho n’abantu gusa, ahubwo ko Abanyarwanda bakwiye no gushima Imana ku bw’imbaraga, ubwenge n’ubushake yabahaye bwo gukomeza kubaka igihugu.
Yagize ati: “Imana yaduhaye imbaraga, ubwenge no kwitanga nk’Abanyarwanda turabikora. Turashima Imana ko yaduhaye ubuzima kuko ubuzima nta we ubwiha, iduha ubushake bwo kongera kubaka Igihugu buri Munyarwanda wese akwiriye kuba yishimira.”
Ni muri urwo rwego yagarutse ku kamaro ko kugira umunsi Abanyarwanda bahurira hamwe bagashimira Imana, buri wese akibuka aho Igihugu cyavuye, aho kigeze ndetse n’inshingano ziri imbere mu gukomeza kukubaka.
Rwanda Shima Imana 2026 izaba ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro, kandi kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Abategura iki giterane bararikira Abanyarwanda bose, amadini n’amatorero atandukanye ndetse n’abandi bose bafite umutima wo gushima Imana kuzitabira uyu munsi wihariye.
Senateri Dr. Murigande Charles yatumiye Abanyarwanda muri Rwanda Shima Imana 2026 izabera muri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026