Umuramyi Sarah Sanyu yizihije imyaka umunani amaze ashinze urugo, ashimira Imana yamubaye hafi muri byose.
Umuramyi Sarah Sanyu, umwe mu baririmbyi bakomeye ba Ambassadors of Christ Choir ndetse akaba anakora umuziki ku giti cye, yizihije imyaka umunani amaze ashinze urugo, agaragaza ko imyaka yose bamaze babana yabayemo ubuntu n’ubudahemuka bw’Imana.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, Sarah Sanyu yavuze ko we n’umuryango we bafite umutima wuzuye gushimira Imana yababereye urufatiro rw’urugo rwabo kuva ku munsi bashyingiranywe.
Yagize ati: "Mwami, uyu munsi dufite imitima yuzuye gushimira imyaka umunani tumaze dushyingiranywe. Data, turagushimira kuko wabaye urufatiro rw’urugo rwacu n’isoko y’ibyishimo by’imitima yacu."
Yakomeje ashimira Imana ku rukundo, uburinzi, ubutunzi n’ubuntu yakomeje kubaha muri buri cyiciro cy’ubuzima banyuzemo.
Ati: "Urakoze ku rukundo rwawe, uburinzi bwawe, ibyo watugobotsemo n’ubuntu bwawe bwatuyoboye muri buri gihe. Mu byishimo no mu bigeragezo byose, wari kumwe natwe. Wayoboye intambwe zacu kandi wandika amateka yacu mu kugira neza kwawe."
Sarah yavuze ko Imana yabahaye amahoro mu rugo rwabo, ubumwe mu rushako rwabo ndetse ikabakomeza mu rukundo no mu kubabarirana.
Yagize ati: "Turaguha icyubahiro cyose ku migisha waduhaye, ku mahoro ari mu rugo rwacu, ku bumwe buri mu rushako rwacu no ku buntu bwawe buri kuri twe. Warakoze kutwigisha gukundana, kubabarirana no kugendana mu mugambi wawe."
Uyu muramyi yasabye Imana gukomeza kuba hagati mu muryango wabo no kuyobora ubuzima bwabo mu myaka iri imbere.
Ati: "Isengesho ryacu ni uko uzakomeza kuba hagati mu muryango wacu iteka ryose. Fata umwanya wawe mu rugo rwacu, Mwami. Dukomeze, udukingire, wongere urukundo rwacu kandi ukomeze isezerano twagiranye imbere yawe."
Yasoje agaragaza icyizere cy’ibyo Imana izakomeza kubakorera mu gihe kiri imbere agira ati:
"Mu gihe twinjira mu yindi myaka iri imbere, turakwizeye ku bintu bizarushaho kuba byiza. Ongera imbaraga zacu, udukingurire imiryango kandi imigisha yawe idusenderere. Urushako rwacu rukomeze kugaragaza urukundo rwawe. Ni wowe wenyine ukwiriye icyubahiro ubu n’iteka ryose. Mu izina rya Yesu, Amen."