Itsinda ry’abaramyikazi bavukana, Sando na Fofo, rikomeje urugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wa Gospel, aho riri kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya ryise “Ni Yesu Ubikora”, iteganyijwe gusohoka muri uku kwezi k’Ukwakira 2026.
Sando na Fofo ni amazina aba bakobwa bakoresha mu muziki, mu gihe amazina yabo asanzwe ari Mutesiwase Sandrine na Iradukunda Florance. Iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo “Ninde” na “Calvary”, rikaba rigiye kongera kugeza ku bakunzi baryo igihangano gishya cyibanda ku gushimira Imana.
Nk’uko babitangaje, indirimbo “Ni Yesu Ubikora” izaba ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku mirimo n’ibitangaza yakoreye abayizera. Ni igihangano gishingiye ku magambo yo muri Yohana 15:5, agaragaza ko Yesu ari umuzabibu nyakuri, abayoboke be bakaba amashami, kandi ko abatamufite batagira icyo bashobora gukora.
Ubu butumwa bujyanye n’icyifuzo cy’iri tsinda cyo gukoresha impano y’amajwi Imana yabahaye mu kuyihimbaza no kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. Mu bihangano byabo, Sando na Fofo bashaka ko ababyumva batabarebera ku njyana n’amajwi gusa, ahubwo bakanazirikana ubutumwa burimo kandi bukagira icyo buhindura mu buzima bwabo.
Aba bakobwa basabye Abanyarwanda gukomeza gukurikirana ibihangano babagezaho, bakumva ubutumwa bubirimo kandi bakabureka bukagira uruhare mu buzima bwabo. Banabasabye gukomeza kubakunda no kubashyigikira mu bikorwa byabo bya muzika.
Sando na Fofo bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, TikTok na YouTube, ndetse n’urubuga rwa Audiomack, aho bakoresha izina ry’itsinda ryabo kugira ngo abakunzi babo babone ibihangano babagezaho.
Mu gihe bategereje ko “Ni Yesu Ubikora” isohoka muri uku kwezi, abakunzi b’iri tsinda bafite indi mpamvu yo gukomeza gukurikirana urugendo rw’aba baramyi, cyane cyane abifuza ibihangano byibanda ku gushimira Imana no gutanga ubutumwa bushingiye ku Ijambo ryayo.
Fofo
Sando
Mu gihe “Ni Yesu Ubikora” itarasohoka, wareba iyo baheruka gushyira kuri YouTube, Calvary
Indi ndirimbo yabo, Ni Nde?