× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu Today; Ikinyamakuru gishya kiri kugaragaza isura ya Gisenyi, impano nshya n’amahirwe y’ishoramari

Category: Business  »  2 weeks ago »  Sarah Umutoni

Rubavu Today; Ikinyamakuru gishya kiri kugaragaza isura ya Gisenyi, impano nshya n'amahirwe y'ishoramari

Akarere ka Rubavu kungutse urubuga rushya rw’amakuru rugamije kugeza ku baturage n’abasomyi bo hirya no hino amakuru agezweho, guteza imbere impano no kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’ubucuruzi ari muri aka karere.

Ni Rubavu Today, ikinyamakuru cyatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026, gitangira gitambutsa inkuru zerekeye Rubavu n’u Rwanda muri rusange.

Rubavu Today yashyizweho nk’urubuga ruzajya rukurikirana ibikorwa n’ibibazo bireba abaturage, ariko cyane cyane rukagira uruhare mu kugaragaza ibyiza n’amahirwe ari muri Rubavu.

Iki kinyamakuru gitanga amakuru mu byiciro birimo imikino, imyidagaduro, ubuzima, uburezi, ubukungu, iyobokamana, urukundo, ubukerarugendo n’iterambere ry’impano.

Umwihariko wacyo ni ukwibanda ku nkuru zigaragaza ibikorwa by’abaturage, abikorera, urubyiruko n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu.

Rubavu Today iha umwanya abafite impano nshya, cyane cyane mu muziki, siporo, ubuhanzi n’imyidagaduro, mu rwego rwo kubafasha kumenyekana no kubona amahirwe yo guteza imbere impano zabo.

Rubavu Today yatangijwe na Innocent Ufitimana [Papa Innocent], usanzwe azwi mu bikorwa by’imyidagaduro no guteza imbere umuziki mu Rwanda ndetse akaba ari n’umuhanzi.

Ufitimana ni umubyeyi w’abahanzikazi Alicia na Germaine, abakobwa bakunzwe mu muziki wa Gospel, akaba ari na we ubafasha mu miyoborere y’ibikorwa byabo by’umuziki binyuze muri Label ya ABA Music.

Avuga ko igitekerezo cyo gutangiza Rubavu Today cyaturutse ku cyifuzo cyo kugira uruhare mu guteza imbere akarere akomokamo no gukoresha ubumenyi afite mu gufasha ibikorwa by’ingenzi bya Rubavu kumenyekana.

Kuri we, iki kinyamakuru ntikigomba kuba urubuga rwo gutambutsa amakuru gusa, ahubwo kigomba no kuba igikoresho gifasha abantu kumenya amahirwe ari muri Rubavu, yaba mu ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo, akazi ndetse n’indi mirimo y’iterambere.

Ati: “Rubavu Today ni itafari ryanjye mu guteza imbere akarere ka Rubavu. Intego yacu ni ugutanga amakuru agezweho kandi yizewe, kuzamura impano nshya, kugaragaza ibyiza bya Rubavu no kumenyekanisha amahirwe y’akazi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubucuruzi ahari.”

Akomeza agira ati: “Turifuza ko Rubavu Today iba urubuga ruhuza amakuru n’iterambere, rukagaragaza Rubavu ifite byinshi byo gutanga kandi rugafasha n’abandi kubona amahirwe ari muri aka karere.”

Rubavu Today igamije kuba ijwi ry’akarere ka Rubavu

Mu mikorere yayo, Rubavu Today ikurikirana inkuru zirebana n’ubuzima bw’abaturage ndetse n’ibikorwa bitandukanye bibera mu karere.

Inagaragaza ibikorwa by’abikorera n’abandi bafite imishinga ishobora kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu, ndetse ikanibanda ku nkuru zifasha abantu kumenya aho amahirwe ari.

Uru rubuga kandi rugaragaza ibikorwa n’ibikorwa by’iterambere bikorwa n’urubyiruko, abahanzi, abakinnyi, abacuruzi n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere Rubavu.

Rubavu ni akarere gafite ibikorwa n’amahirwe bitandukanye mu bukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari, siporo, imyidagaduro, ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Rubavu Today ikora inkuru zisesengura kandi zigaragaza ayo mahirwe, ikerekana ibikorwa bishya n’abantu cyangwa ibigo bifite uruhare mu iterambere ry’akarere.

Uretse inkuru zo muri Rubavu, iki kinyamakuru gikurikirana n’amakuru y’ingenzi yo mu Rwanda muri rusange, kugira ngo abasomyi babone amakuru abaranga ku rwego rw’igihugu.

Kuva ku itariki ya 26 Kanama 2026, Rubavu Today yatangiye urugendo rushya mu itangazamakuru, ifite intego yo guhuza amakuru n’iterambere, guteza imbere impano no gufasha kumenyekanisha amahirwe ari muri Rubavu.

Ni urubuga rushaka ko Rubavu itagaragara gusa nk’ahantu hatuwe cyangwa hakorerwa ubucuruzi, ahubwo ikamenyekana nk’akarere gafite ibyiza byinshi, abantu bafite impano n’amahirwe ashobora gukurura abashoramari, ba mukerarugendo n’abandi bafite inyota yo kuhakorera.

Rubavu Today ikomeje urugendo rwayo yiyemeje kugeza ku basomyi amakuru agezweho no kugaragaza inkuru z’abantu, ibikorwa n’amahirwe bigize isura ya Rubavu.

Src: Rubavu Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.