× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rick Warren yibukije Abakristo ko nta mutungo bemerewe kwita uwabo

Category: Pastors  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rick Warren yibukije Abakristo ko nta mutungo bemerewe kwita uwabo

Umushumba w’Umunyamerika Rick Warren, mu butumwa yatanze kuri Instagram ye ku wa 22 Kanama 2026, yongeye kwibutsa Abakristo ko nta mutungo bemerewe kwita uwabo

Yatangaje uburyo bakwiriye kubonamo umutungo n’ibindi byose bafite, ashimangira ko umuntu atagomba kwibwira ko ari nyir’ibintu byose afite. Mu butumwa yagarutseho, yagize ati: “You don’t really own anything, including your money; it’s all on loan from God.”

Mu yandi magambo, yavuze ko mu by’ukuri nta kintu na kimwe umuntu agira, avuga ko n’amafaranga umuntu aba afite ataba ari umutungo we mu buryo bwa nyuma, ahubwo ko ari ibyo Imana iba yaramuhaye ngo abicunge mu gihe aba akiri ku isi.

Iyi myumvire ishingiye ku nyigisho Warren amaze imyaka yigisha ku micungire y’ibyo Imana iha umuntu. Mu nyigisho ye, asobanura ko Imana ari yo nyir’ibintu byose, naho umuntu akaba umucungamutungo wabyo. Avuga ko Imana idaha umuntu amafaranga gusa, ahubwo ko imuha n’ubuzima, igihe, impano n’ubushobozi, bityo akaba agomba kubikoresha neza.

Ikinyamakuru Daily Hop kigaragaza ibyo Rick Warren yagiye ashimangira ko ikibazo atari ukugira amafaranga, ahubwo ko ari ukuntu umuntu ayabona n’uko ayakoresha.

Ku bwe, amafaranga akwiriye kuba igikoresho cyo gukora ibyiza, gufasha abandi no guteza imbere umurimo w’Imana, aho kuba ikintu umuntu ahinduramo umutware w’ubuzima bwe. Yibutsa ko Yesu yavuze ko umuntu adashobora gukorera Imana n’ubutunzi icyarimwe.

Ni muri uwo murongo kandi Warren yibutsa abantu ko umunsi umwe bazabazwa uko bakoresheje ibyo bahawe. Mu nyigisho ye ku micungire y’amafaranga, ashingira ku mugani w’umucungamutungo wo muri Luka 16, aho nyir’umutungo asaba umucungamutungo kumubarira ibyo yakoze n’ibyo yari yarashinzwe.

Bityo, ubutumwa bwe ntibureba amafaranga gusa. Ni uguhindura imyumvire y’umuntu ku byo afite: ntabwo ari nyirabyo wa nyuma, ahubwo ni umucungamutungo w’ibyo Imana yamushinze.

Kuri Warren, iyo umuntu abyumvise, uburyo akoresha amafaranga, igihe, impano n’ubutunzi bwe birahinduka, kuko atangira kubibona nk’ibyo agomba gukoresha neza imbere y’Imana, aho kubifata nk’ibye ku buryo bwuzuye.

Rick Warren abona ko gukoreshwa neza amafaranga bigaragaza ko ufite umwuka uva ku Mana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.